Gutwita ntiwipimishe na rimwe bisa no kwiyahura-Dr. Muhire

Mu karere ka Musanze habarurwa umubare munini w’abagore bageza igihe cyo kubyara batarigeze bipimisha ngo bamenye ubuzima bw’abana batwite n’ubwabo uko buhagaze. Abakora ibi ngo baba bahisha ko batwite, kugira ngo ababazi cyangwa abaturanyi babo batabimenya bakabaseka cyangwa bakabagirira nabi.

Mu Karere ka Musanze ababyara baripimishije nibura inshuro enye ntibarenga 29%
Mu Karere ka Musanze ababyara baripimishije nibura inshuro enye ntibarenga 29%

Niyigena Delphine yagize ati “Impamvu duhitamo guhisha ko dutwite, ni uko uba utekereza ukuntu ugiye gukurikiza agahinja kakiri gato, ugatangira kwibaza uko uzajya mu bandi n’uwo ucukije imburagihe; kubihisha rero bifasha ko abantu bataguha urw’amenyo, ugahitamo kubyara ntawe urabutswe ko wigeze usama, bakazabona uhetse urundi ruhinja ariko utarabiyeretse mbere”.

Undi witwa Tuyishimire Eliya yagize ati “Ibyo bintu birahari hano iwacu, nk’ubu hari umugore duturanye, twamubwiraga kujya kwipimisha kubera ko twabonaga atameze neza, tugera n’aho dukeka ko atwite tubimubwiye arabihakana, akatubwira ko ari uguhaga bimutera kugira mu nda hanini; igitangaje ni uko twagiye kumva badutabaje ngo ibise biramufashe, twabaye nk’abatungurwa, tugize ngo tumuheke aba abyariye aho, yari yaranze kwipimisha burundu”.

Hari undi aba baturage batangaho urugero uheruka kujya kwa muganga igihe cyo kubyara cyararenze, ageze kwa muganga baramupima basanga umwana yarapfiriye mu nda.

Abaganiriye na Kigali Today bavuga ko mu bahisha ko batwite kugeza ubwo bagejeje igihe cyo kubyara bataripimishije ngo barimo n’abafite imyumvire yo gutinya ko abo bafitanye ibibazo mu miryango babaroga.

Hari n’abavuga ko kubihisha biterwa no kuba bataraboneje urubyaro ngo bibarinde gukurikiza abana imburagihe, igihe basamye bagasa n’abatunguwe ku buryo kubyakira bibagora.

Iyi myitwarire yiganje mu bice by’icyaro mu Karere ka Musanze, inzego z’ubuvuzi ziyigereranya n’ubwiyahuzi, kuko umubyeyi wamenye ko atwite ntagane inzego z’ubuvuzi hakiri kare ngo zikurikirane ubuzima bwe n’ubw’uwo atwite aba ashyira ubuzima bwe mu kaga.

Dr. Muhire Philibert, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri yagize ati “Turacyafite umubare muni w’ababyeyi batwita bakabihisha kugera babyaye, kubera imyumvire ivuga ngo inda ntawe uyimenyekanisha kare mu rwego rwo kwirinda abashobora gutuma itavuka.

Dufite ibibazo by’ababyeyi usanga bapimisha inda igeze hejuru y’amezi umunani, ugasanga ari umwana uri mu nda cyangwa umubyeyi hari ufite ibibazo; abo batanapimishije inda ni bo usanga babyarira mu ngo, bataragize amahirwe yo kubwirwa ibyiza byo gukurikiranwa hakiri kare no kubyarira mu mavuriro. Niba hari ubwiyahuzi rwose bubaho ni ukutipimisha hakiri kare no kutabyarira kwa muganga”.

Yongeraho ko umubyeyi ugisama udakurikiranwe hakiri kare ubwabyo biba ari ikibazo.

Umugore utwite nibura yipimisha inshuro enye mu mezi icyenda
Umugore utwite nibura yipimisha inshuro enye mu mezi icyenda

Yagize ati “Mutekereze ukuntu natwe tubyaza umubyeyi dukurikirana buri kanya, twahangayitse, noneho wibaze babandi bakibyarira mu ngo ibibazo baba bafite. Bagane amavuriro kugira ngo turamire ubuzima bwabo, kuko baribwira ngo barabihishe, ariko ugasanga za ngaruka bahuye na zo zijyanye n’ubuzima bwabo zo ziremereye cyane”.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko umubyeyi ageza igihe cyo kubyara ku mezi icyenda nibura yaripimishije kwa muganga inshuro zitari munsi y’eny, nyamara mu karere ka Musanze abatwite babyubahiriza ntibarenze 29%.

71% basigaye ni bo batitabira kwipimisha kwa muganga habe na rimwe kugeza babyaye, nyamara ntako leta iba itagize mu gushyiraho gahunda zose zigamije kurengera ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, binyuze mu kwegereza abantu serivisi z’ubuvuzi kuva ku rwego rw’umudugudu, ahari abajyanama b’ubuzima, za poste de santé, ibigonderabuzima, n’ibitaro hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka