Abayobozi b’ibigo byigisha gutwara ibinyabiziga baremeranya na Polisi ko integanyanyigisho yavugururwa

Abayobozi b’ibigo by’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga baravuga ko integanyanyigisho bakoreshaga yavugururwa ikongerwamo amasomo ajyanye na gahunda ya Gerayo Amahoro.

Barahuza na Polisi y’u Rwanda nk’urwego rukoresha ibizamini ababa barize mu mashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga. Iyi ngingo ni imwe mu byaganiriweho mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 07 Mutarama 2020 ubwo abayobozi b’ibigo byigisha amategeko y’umuhanda bagiranaga inama n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.

Iki gitekerezo kije nyuma y’aho bimaze kugaragara ko hari amwe mu masomo yigishwaga abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga usanga adakemura ikibazo cy’umutekano wo mu muhanda kuko haba hari zimwe mu ndangagaciro baba babura.

Hari na bamwe mu banyeshuri babaga barahawe n’abarimu babo ibibazo bikunda kubazwa kenshi bakaba ari byo biga, ugasanga bikurura umuco wo gukora ibizamini kugira ngo bazibonere impushya zo gutwara ibinyabiziga nyamara bamara kuzibona bagakora amakosa yo mu muhanda ateza impanuka.

Aha ni ho umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ahera avuga ko integanyanyigisho (Curriculum) igomba kuvugururwa. Hakajyamo amasomo ajyanye n’imyitwarire myiza yo kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati: “Hakwiye kujyaho gahunda (Program) y’amasomo ituma umuntu arangiza kwiga amategeko y’umuhanda no gutwara ikinyabiziga, akavamo ari umushoferi mwiza kandi afite ubumenyi kuri gahunda ya Gerayo Amahoro. Akigishwa ko atagomba gutwara yasinze, atagomba kugenda avugira kuri telefoni, atagomba kubangamira abandi bakoresha umuhanda n’ibindi.”

Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ko iyo harimo gutangwa ibizamini cyane cyane ku ruhushya rwa burundu bigaragara ko umunyeshuri yigishijwe agamije kubona uruhushya gusa.

Ati: “Twebwe dutegura ibizamini ariko wajya kureba uko basubiza ukayoberwa uko umuntu yize. Ushyira umuntu mu modoka akorera ikizamini cya burundu ugasanga gutwara imodoka arabizi ariko agakora amakosa yatuma agonga abandi bakoresha umuhanda.”

Nkundimana Callixte, umuvugizi w’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga mu Rwanda (ANPAER) avuga ko kuvugurura integanyanyigisho ari ngombwa kugira ngo umutekano wo mu muhanda urusheho kuba mwiza.

Ati: “Iki gitekerezo cyo kuba havugururwa integanyanyigisho natwe twari tugifite. Iyo ugiye mu yandi mashuri asanzwe usanga abantu bigishwa umuco, uko bakwitwara neza batabangamirana. Mu muhanda rero ntabwo bibaho, kuko abantu baba batize neza kubera ko integanyanyigisho iriho ni amategeko y’igazeti ya Leta yo mu 2003 itateganya bimwe mu bikubiye muri Gahunda ya Gerayo Amahoro bigatuma n’umusaruro utagaragara neza mu myitwarire y’abatwara ibinyabiziga mu muhanda. Dusanga rero iramutse ivuguruwe byatanga umusaruro ku mutekano wo mu muhanda.”

Iki gitekerezo cyo kuvugurura integanyanyigisho ikoreshwa mu mashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga kiri mu murongo wo gushakira umuti urambye umutekano wo mu muhanda binyuze muri gahunda ya Gerayo Amahoro.

Biteganyijwe ko guhera tariki ya 14 Mutarama 2020 Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ihuriro ry’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga(ANPAER) bazasubukura gahunda y’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu mashuri abanza n’ ayisumbuye.

Icyiciro cya mbere cyari cyatangiye tariki ya 13 Kanama 2019 gisubikwa tariki ya 18 Ukwakira 2019, hakaba harigishijwe ibigo by’amashuri bigera kuri 649 mu gihugu cyose. Gahunda ya Gerayo Amahoro igeze mu cyumweru cya 35; biteganyijwe ko ibyumweru 52 bizarangira Gerayo Amahoro yigishijwe mu bigo by’amashuri birenga ibihumbi bibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gahunda ya GERAYO AMAHORO, ikwiye guhoraho iteka ryose; mungerizose z’abantu bakoresha inzira nyabagendwa zose mu Rwanda. Ku mihanda by’umwihariko, buri rwego rubifitemo inshingano rugomba KUZUZUZA NEZA NTA RWITWAZO. Cyane cyane abasyira IBYAPA KU MIHANDA bikaba byuzuye. Ingero: iyo ku mutwe umwe w’umuhanda hari icyapa *sens interdit* kuwundi mutwe hagomba kuba icyapa *sens unique*. Iyapa gishyizwe ibumoso bw’umushoferi, ubindi ntikimureba, kereka iyo hari ikindi nkacyo iburyo bwe. Ariko ino, cyane cyane icyapa *interdiction de virer à gauche niho gishyirwa kandi ari cyonyine....

Mishahi yanditse ku itariki ya: 8-01-2020  →  Musubize

Banyamakuru murakoze kubwiyinkuru ariko igitekerezo ngiye gutanga muzakingereze kubayobizi njyewe numva muburyo bwiza bwo kwigisha umunyarwanda uzakurana indanga gaciro zo gukoresha umuhanda neza amategeko y’umuhanda yakwigishwa mumashuri abanza ndetse nayisumbuye ibi bizatuma abazagera igihe cyogushaka icyangombwa cyogutwara ibinyabiziga bazi neza amategeko agenga abayobozi bibinyabiziga

Motari yanditse ku itariki ya: 8-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka