Gutegereza imodoka igihe kirekire birarangirana n’ukwezi kwa Kamena

Urwegwo Ngenzuramikorere (RURA), rurizeza abinubira gukererwa ku kazi mu Mujyi wa Kigali bitewe n’imodoka zitinda kubageraho, ko iki kibazo kizaba cyabaye amateka bitarenze ukwezi kwa Kamena muri uyu mwaka.

Abantu bategereza imodoka umwanya munini cyane bigatuma bakererwa ku kazi
Abantu bategereza imodoka umwanya munini cyane bigatuma bakererwa ku kazi

Muri uko kwezi ni bwo inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ku isi (CHOGM) igomba guteranira mu Rwanda.

RURA ivuga ko n’ubwo iyo nama atari yo ishingirwaho kugira ngo serivisi z’ingendo zikoranwe ubuziranenge, ariko ngo igomba gusanga byaranogejwe.

Kugeza ubu abagenda mu Mujyi wa Kigali baracyarimo kwinubira ko bisi zitinda kubageraho bajya mu mirimo mu gitondo cyangwa bavayo mu gihe cya nimugoroba.

Hari umuturage werekezaga mu kazi mu Mujyi wa Kigali, uvuga ko atewe impungenge n’uburyo azinduka akagera aho bategerereza bisi, ariko ko bitamubuza gukererwa mu kazi.

Ati “Abakoresha banjye kuri ubu ntabwo bashobora kungirira icyizere bitewe n’uko mpora nkererwa, hano mpamaze isaha yose ntegereje bisi injyana mu mujyi”.

Mugenzi we yakomeje avuga ko kuva igihe haziye imodoka za bisi nini, ngo byatumye ubuke bwazo buteza ibura ry’imodoka za buri kanya, agasaba inzego zibishinzwe kwita kuri iki kibazo kuko ngo cyica n’izindi serivisi zitangirwa mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa serivisi zo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko gutwara neza abantu mu Mujyi wa Kigali biri mu nzira zo kuvugururwa muri uyu mwaka, ndetse ko hazaba hari ibigo bishya bitwara abagenzi mu buryo butandukanye n’uburiho muri iki gihe.

Kulamba agira ati “Biratangira muri uyu mwaka, dosiye z’abantu bapiganirwa kuzajya batwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali zarakiriwe ubu zirimo gusuzumwa, ikirebwa ni ukongera imodoka ndetse no gushaka igice cy’umuhanda cyahariwe gusa imodoka zitwara abagenzi benshi”.

Aho imodoka ibonekeye, umubyigano uba ari mwinshi
Aho imodoka ibonekeye, umubyigano uba ari mwinshi

RURA ifatanyije n’izindi nzego, bateganya ko mu kwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka wa 2020, abagenzi muri Kigali batazajya bategereza imodoka mu gihe kirenze iminota itanu.

Biteganyijwe kandi ko bisi nshya zizakoreshwa guhera muri 2020, ngo zigomba kuba zirimo imyanya y’abafite ubumuga n’abantu b’intege nke, bakazajya binjiramo batembereza utugare bicayemo batagombye guterurwa.

Izi modoka kandi zigomba kugira imikorere mishya, aho abashoferi ngo bazajya bamenyesha abagenzi aho bageze n’igihe bashobora kumara kugira ngo bagere mu gace runaka, kandi bakagenda mu mudendezo.

Kugeza ubu, uretse kwinubira ko bakererwa, bamwe mu bagenzi bavuga ko bagenda bahagaze kandi babyigana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

RURA Ubwo murashaka indi mpamvu yatuma mutegeka abaturage gutanga andi mafaranga. Uretse kuzamura ibiciro ku bintu hafi ya byose mushinzwe nta n’impamvu ifatika, no kutuzanira ibimodoka namwe ubwanyu mutagenderamo ngo abe ari zo zitwara abaturage, buriya nk’abaturage ba giseseka nta cyiza kitworohereza tuba twiteze kuri RURA. Mutuzanira biriya bimodoka mwatubwiraga ko ikibazo cya transport kigiye gukemuka, ariko aho gukemuka byariyongereye hazamo n’ibindi bibazo byo gutwara abagenzi nk’abatwaye imizigo. Ubwo mutangiye kuvuga izindi modoka wasanga ari undi muntu ukomeye mugiye guha isoko naho ubundi gukemura ibibazo by’imigendere myiza y’abagenzi ntabwo byigeze biba intego yanyu. Gusa Imana idufashe tuzasange izo modoka zituma abagenzi tugenda neza.

Kabera yanditse ku itariki ya: 16-01-2020  →  Musubize

RURA ikemure ikibazo cyo gutwara abagenzi amasaha ya nijoro bidindiza iterambere nawe se imodoka ziva mu muhanda saa yine ntabwo zigeza saa cga saa sita z’ijoro Moto na taxi voiture ihita ikuba ibiciro 2 cga 3 bitewe naho ujya, imiterere y’umuhanda cga imvura iguye, mu gito nta kuzinduka zitangira kugenda 6h30, izijya mu ntara zitandukanye nta kibazo zikora neza . Hagati ya saa yine z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo biragoye kugenda mu mugi wa Kigali, ubukungu bukahazaharira habura iki?

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 13-01-2020  →  Musubize

Bazashyiremo n’imodoka ntoya kandi bongere campany zitwara abagenzi,kuko ziriya zikora uko zishakiye ,kandi bapakira abantu benshi ,bajye bashyiramo umubare wagenwe.

Sakega yanditse ku itariki ya: 11-01-2020  →  Musubize

Ikibazo mbona gitera abashoferi gupakira abagenzi benshi muri bisi nuko abo bashoferi bakira amafaranga muntoki noneho bagashaka inyungu irenze. Ibyo nabibonye kuri ligne ya Nyacyonga

Emmanuel muhumuza yanditse ku itariki ya: 11-01-2020  →  Musubize

Njyewe mbona ikibazo Cya transport muri Kigali kizakemuka aruko Yesu agarutse pee!! Nonese nigute umushoferi apakira abantu barenga 150 mu modoka bahekeranye woshye imizigo! Kd RURA iraho irebera gusa reka mbitege amaso nzaba ndeba da!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

Ndashimira cyane ubuyobozi bwa (RURA) kubwuko budahwema gufasha abaturage kandi twizeyeko ibyo badusezeranya mukwizi kwa 6 bizaba byagezweho kandi bwira abaturageko ibinu byose in process twihangane ibyiza byinshi tuzabigeraho muriki gihugu cyacu cyu Rwanda.

Murakoze cyane.

Ivan Gatete yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

Mufasha abatwara abagenzi kubona inyungu y’umurengera bagatwara abantu nk’inyamaswa ntabwo mureba abaturage ahubwo mushyira imbere inyungu z’abacuruzi.

Albert Semakuba yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka