U Rwanda rwishimiye itegeko rya Afurika y’Epfo ribuza impunzi gukora Politiki

Leta y’u Rwanda yishimiye itegeko riherutse kwemezwa na Afurika y’Epfo, ribuza abahahungiye kujya mu bikorwa bya politiki.

Iryo tegeko u Rwanda ruribona nk’indi ntambwe itewe mu gufatira ingamba imitwe irwanya Leta y’u Rwanda irimo n’uwa Rwanda National Congress (RNC) ikorera muri Afurika y’Epfo.

Tariki ya 01 Mutarama 2020 nibwo Afurika y’Epfo yemeje itegeko ribuza impunzi kujya mu bikorwa bya politiki bifite aho bihuriye na politiki y’ibihugu zikomokamo cyangwa politiki ya Afurika y’Epfo.

Iryo tegeko riteganya ko impunzi yajya mu bikorwa bya politiki yahita yamburwa ubuhunzi igasubizwa mu gihugu ikomokamo.

U Rwanda rwatangaje ko iryo tegeko rizagonga ibikorwa by’imitwe nka RNC n’abandi bantu ku giti cyabo bahungiye muri Afurika y’Epfo bajya mu bikorwa by’iterabwoba no gukora icengezamatwara rigamije kwangisha abantu u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Iki kibazo cyagiye giteza agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo, u Rwanda rugaragaza ko Afurika y’Epfo idakwiye guha urubuga rwa politiki imitwe y’Abanyarwanda ijya mu bikorwa by’iterabwoba no gushoza intambara ku gihugu cyangwa ku bayobozi bacyo.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko itegeko ribuza impunzi gukora Politiki muri Afurika y'Epfo ari inkuru nziza ku Rwanda
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko itegeko ribuza impunzi gukora Politiki muri Afurika y’Epfo ari inkuru nziza ku Rwanda

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko iryo tegeko rishobora gushyira iherezo ku bikorwa by’imitwe y’Abanyarwanda bahungiye muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati “Iki ni icyemezo gikwiye cyafashwe na Guverinoma ya Afurika y’Epfo. Rizatuma impunzi zikomeza kubaho nk’impunzi zitishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’ibihugu zikomokamo.”

Yakomeje agira ati “Tuzi ko bamwe mu bayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC baba muri Afurika y’Epfo, kandi twizeye ko iki cyemezo kizababuza gukomeza gukora ibikorwa by’iterabwoba mu karere.”

Afurika y’Epfo kuri ubu icumbikiye Abanyarwanda barimo Kayumba Nyamwasa n’abandi banyamuryango ba RNC, Leta y’u Rwanda ivuga ko bakora politiki n’ibindi bikorwa bigamije guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.

U Rwanda na Afurika y’Epfo bimaze igihe bizahura umubano wabyo wari warajemo agatotsi kuva mu 2014, ubwo Afurika y’Epfo yirukanaga bamwe mu bari bahagarariye u Rwanda muri icyo gihugu bashinjwa kugira uruhare mu guhangabanya ubusugire bwa Afurika y’Epfo, hasigarayo ambasaderi Vincent Karega.

Icyo gihe u Rwanda na rwo rwahise rwirukana abadipolomate ba Afurika y’Epfo, uretse umuyobozi mukuru wa Ambasade George Nkosinati Twala.

Uretse kwirukana abadiplomate, Afurika y’Epfo yanahagaritse gutanga viza ku Banyarwanda, ndetse mu 2018 Perezida Cyril Ramaphosa ari i Kigali yavuze ko kwima viza Abanyarwanda bigiye kuvaho ariko n’ubu nta kirakorwa.

Gusa Ambasaderi Nduhungirehe avuga ko umubano hagati y’ibihugu byombi ugenda ugaruka, akanavuga ko iryo tegeko rishya rishobora gukemura bimwe mu bibazo by’ingenzi byadindizaga umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Kuzahura umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo biri mu nzira nziza, birumvikana ko icyemezo cyose cyabuza abayobozi ba RNC gukorera muri Afurika y’Epfo cyatuma umubano urushaho kuba mwiza.”

Muri Gicurasi 2019, Perezida Cyril Ramaphosa yakoze impinduka muri Guverinoma, avana Lindiwe Sisulu ku buyobozi bwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga asimbuzwa Dr Naledi Pandor.

Kuvana Sisulu muri iyo minisiteri byagaruye icyizere cy’uko umubano w’ibihugu byombi wakongera kumera neza.

Lindiwe Sisulu yavanywe ku buyobozi bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Afurika y’Epfo, mu gihe hari amakuru yavugaga ko afitanye umubano na Kayumba Nyamwasa, watumye arenza ingohe ikibazo umutwe wa RNC uteje ku Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka