MINAGRI ifite ibitabo birimo amakuru yarinda abahinzi-borozi kugwa mu bihombo
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) imenyesha abahinzi-borozi, ndetse n’abashakashatsi ko hari isomero ry’ibitabo byabagenewe kugira ngo birinde guhomba umusaruro n’amafaranga bashora mu bikorwa byabo.
- MINAGRI ifite inzu yuzuye ibitabo byagenewe abahinzi-borozi n’abashakashatsi
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yasuraga MINAGRI ku wa kabiri tariki 07 Mutarama 2020, Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha amakuru muri MINAGRI, Eugene Kwibuka, yagaragarije Kigali Today umusaruro wangirika bitewe ahanini no kutamenya amakuru y’uburyo bwo kuwitaho, aho agira ati “Nk’ibigori byangirika ku rugero rwa 20%.”
Ati “Uyu musaruro wangirika kubera kutamenya amakuru y’uburyo bawanika, kuko ibigori bizamo uruhumbu. Abantu babishaka iyo barusanzemo bahita bigendera batabiguze”.
Ikigo cy’ibarurishamibare(NISR) kigaragaza ko ibigori u Rwanda rwejeje mu myaka itatu ishize kuva 2017-2019, byanganaga na toni 1,252,077.
- Muri ibyo bitabo harimo na za raporo ku buhinzi n’ubworozi kuva mu mwaka wa 1965
Ugendeye ku rugero rwa 20% by’umusaruro w’ibigori wangirika, ubona ko muri izo toni zirenga miliyoni imwe, mu myaka itatu ishize hangiritse ibigori bingana na toni 250,415.
Kwibuka akomeza avuga ko umuceri wangirika ku rugero rwa 15%, ingano kuri 22%, ibishyimbo kuri 15%, ariko ko Leta ifite ingamba zo kugabanya icyo cyuho, aho kugeza muri 2024 ibigori bizaba byangirika ku rugero ruri munsi ya 13%.
Avuga ko binyuze mu kubaka ubwanikiro no gukomeza iyamamazabuhinzi n’ubworozi, MINAGRI izagabanya iyangirika ry’umuceri kuva kuri 15% kugera ku 8%, ibishyimbo byangirika ngo bizava kuri 15% bigere byibura kuri 7%.
- Hari ibitabo bivuga ku bworozi bwa buri tungo cyangwa ubuhinzi bwa buri gihingwa
Umuceri weze mu myaka itatu ishize ngo wanganaga na toni 366,141, ibishyimbo byanganaga na toni 1,424,817, ibirayi byarengaga toni miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400, imyumbati na yo ikaba yararengaga toni miliyoni eshatu.
Kwibuka ati “Kugabanya iyangirika ry’umusaruro tuzabigeraho mu bikorwa byo gukomeza kongera ubwanikiro ndetse no kumenyekanisha amakuru, isomero ryo risanzweho rikaba ari kimwe muri ubwo buryo bwo kumenyekanisha amakuru”.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifite inzu yuzuye ibitabo birimo za raporo zihera mu mwaka wa 1965, ibivuga ku majyambere y’icyaro, ku buhinzi n’ubworozi muri rusange n’uburyo bita ku bidukikije.
Hari n’ibivuga ku miterere y’ubutaka, ikirere, amazi n’amashyamba, indwara z’ibihingwa n’amatungo ndetse n’ibifite umwihariko w’uburyo bahinga buri gihingwa cyangwa borora buri tungo.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NDIFUZA KO MWAJYA MUDUHA INGERO ZABAHINZI BARI KURWEGO RUSHIMISHIJE TUKABIGIRAHO ,MURAKOZE
Nanjye sijyakuru yigitecyerezo mugenzi weng wambanjirije yatanze ikifuzo nuko ibyo bitabo babigira digital online abantu dushaka gutangir ubuhinz nu bworozi tuka accessing bitatugoye murakoze
Ikibazo cyange ndashaka kumenya niba muri buri karere k’ urwanda habineka Ayo masomero yabahinzi
Ikindi ntaburyo into bitabo byoboneka online kuburyo umuhinzi wagikenera yakora download akakibona bitamugoye?
Murakoze