Australia: Abantu 24 bamaze gupfa bazira inkongi y’umuriro

Kuva muri Nzeri umwaka ushize wa 2019, igihugu cya Australia cyafashwe n’inkongi y’umuriro ku gice cyacyo kinini, haba mu mashyamba ndetse no mu mijyi ituwe n’abantu benshi, ku buryo 24 bamaze gupfa, abasaga 10 baburirwa irengero, naho ibihumbi 100 bakaba baramaze guhunga iyo nkongi.

Inkongi y'umuriro yangije byinshi muri Australia kuva muri Nzeri 2019
Inkongi y’umuriro yangije byinshi muri Australia kuva muri Nzeri 2019

Ikinyamakuru Le Figaro dukesha iyi nkuru, kivuga ko iyo nkongi imaze gutwika inzu zisaga 1500 ku buryo zahindutse ivu, ibyo bikaba byaratumye ba mukerarugendo n’abaturage bahungira mu bindi bice nka Sydney na Canberra, nk’uko babikanguriwe n’ubuyobozi, gusa kugenda na byo ngo bikaba ari ikibazo kubera umubyigano w’ibinyabiziga.

Kuva iyo nkongi yatangira, ntiragabanya ubukana nubwo imbaraga ari nyinshi z’igihugu ndetse n’ibindi bihugu bifasha Australia kuyizimya nka Canada na Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuko umuriro umaze gutwika ahangana na hegitari zigera kuri miliyoni 80, cyane ko n’imvura yaguye muri ako gace muri iki cyumweru itigeze iwucubya, ahubwo ubushyuhe bukomeza kwiyongera.

Kuzimya uyu muriro bikomeje kugorana
Kuzimya uyu muriro bikomeje kugorana

Kuri ubu Leta n’abafatanyabikorwa barakora ibishoboka byose ngo bageze ibiribwa n’amazi ku bantu bataye ibyabo ndetse bikaba byaranakongotse, gusa ngo ikindi giteye inkeke n’ibyotsi bihumanya byuzuye ikirere kuko bishobora gutera abantu benshi indwara z’ubuhumekero, igihugu cya Australia kikaba gikomeje gusaba ubufasha bw’amahanga.

Miliyoni zisaga 800 z’inyamaswa zarapfuye

Umushakashatsi mu by’ibinyabuzima muri Australia, Christopher Dickman, avuga ko kuva iyo nkongi yatangira hamaze gupfa inyamaswa zigera kuri miliyoni 812, ziganjemo izitwa Kaolas ziba mu biti. Uretse izahiriyemo hari n’izacitse inkongi ariko zikazira umwuma kubera kubura amazi.

Kaminuza ya Sydney na yo yakoze ubushakashatsi mu gace kamwe kitwa Nouvelle-Galles, bukaba bwarerekanye ko kuva muri Nzeri 2019, hamaze gupfa miliyoni 480 z’inyamaswa z’amoko atandukanye.

Kaolas, zimwe mu nyamaswa zibasiwe n'inkongi muri Australia
Kaolas, zimwe mu nyamaswa zibasiwe n’inkongi muri Australia

Gusa abashakashatsi batandukanye bahuriza ku kuvuga ko iyo nkongi izahagarara nibura hamaze gupfa miliyari imwe y’inyamaswa ziganjemo Kaolas ndetse na Kangourous, kuko ari zo nyinshi muri icyo gihugu, bikavugwa ko kugira ngo ibyangijwe n’iyo nkongi bizasubirane bisaba nibura imyaka 40 iri imbere.

Leta y’icyo gihugu iherutse guhamagara abahoze mu ngabo benshi ndetse n’abandi bantu bagera ku bihumbi bitatu kugira ngo bayifashe mu kubarura ibyangiritse, gusana ibikorwa remezo birimo amashanyarazi ku ikubitiro, no gutanga ibiribwa ndetse na lisansi mu mijyi yangijwe cyane n’icyo cyorezo.

Ikirere cy'icyo gihugu cyuzuye ibyuka bihumanya
Ikirere cy’icyo gihugu cyuzuye ibyuka bihumanya

Australia ni igihugu ariko cy’ikirwa ari na cyo kinini ku mugabane wa Oceania, ugizwe n’ibirwa byinshi biri mu nyanja ya Pacifique, kikaba gikunze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro kubera ubushyuhe bw’ikirere cyaho buza buri gihe muri Nzeri buri mwaka.

Ibarura ryo muri 2014 ryerekanye ko icyo gihugu ari na cyo kirwa kinini ku isi. Icyo gihe cyari gifite abaturage barenga miliyoni 23.5, kikaba gifite ubuso bungana na km2 miliyoni 7.6 zigizwe ahanini n’amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo ari muli Australia gusa bafite ikibazo k’ibiza bidasanzwe.No mu Rwanda kuli Noheli haguye Imvura idasanzwe.Muli Zimbabwe hari amapfa kubera ko babuze imvura.Mu Burayi bagize ubushyuhe bukabije bugera kuli 45 degrees bwa mbere mu mateka.IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera,kubera ko abantu bangije ikirere,bibyara Climate Change.Bimwe muli ibyo biza ni ibi: Heatwaves (Ubushyuhe bukabije),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane),Typhoons (Imiyaga ikomeye cyane muli Asia),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings,etc…Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane, kandi bisenya ibintu byinshi.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.

karegeya yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka