Kuki abiga mu mashuri yigenga batsinda neza kurusha abiga mu ya Leta?

Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, abana biga muri amwe mu mashuri ya Leta batsindira ku manota make bamwe bakanatsindwa, nyamara mu yigenga hakaba aho batsinda bose kandi ku manota meza.

Abanyeshuri 10 babaye aba mbere mu mashuri abanza hafi ya bose bigaga mu mashuri yigenga
Abanyeshuri 10 babaye aba mbere mu mashuri abanza hafi ya bose bigaga mu mashuri yigenga

Nko mu Karere ka Huye, amanota y’ibizamini bya Leta ya 2019 agaragaza ko abana biga mu mashuri yigenga bagiye bagira amanota meza, kuko nko mu ishuri Autonome abana 15 baharangije batsindiye ku manota yo mu cyiciro cya mbere uko bakabaye, kandi bane muri bo bagize atanu.

Ibi bituma hari abatekereza ko umubare muto w’abanyeshuri biga muri ibi bigo ushobora kuba ubigiramo uruhare.

Byatumye Kigali Today yegera abayobozi b’ibigo byarangijemo abana benshi haherewe ku by’amashuri ya Leta bigerageza kwitwara neza mu mitsindire, bikunze kuza imbere y’ibindi.

Nko ku ishuri ribanza rya Tumba, ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byakozwe n’abanyeshuri 151. Abatsindiye mu cyiciro cya mbere ni batanu gusa, kandi nta n’umwe wagize atanu. Abandi bagize amanota yo mu byiciro bindi ku buryo harimo n’umwe watsinzwe uri mu cyiciro cya U.

Abanyeshuri 22 muri abo 151 ni bo bagize amanota abemerera gukomereza amasomo mu bigo bya Leta abana bigamo badataha.

Ku ishuri ribanza rya Matyazo na ho, ibizamini bya Leta byakozwe n’abana 103. Abatsindiye ku manota yo mu cyiciro cya mbere ni batandatu gusa, nta n’umwe wagize atanu, kandi abazakomereza mu mashuri ya Leta abana bigamo badataha ni 17 gusa.

Nyamara ku ishuri ryigenga New Vision ryari rifite abana 119, baruta umubare abigaga mu bigo bimwe na bimwe bya Leta, abatsindiye ku manota yo mu cyiciro cya mbere ni 87, harimo 14 bagize atanu, naho mu cyiciro cya kabiri ni 32. Nta wagize amanota yo mu bindi byiciro.

Muri abo bana 119, bane bonyine ni bo batabashije kubona ibigo bya Leta abana bigamo badataha.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu abana biga muri iri shuri ryigenga rinarimo abana benshi babasha gutsinda, umuyobozi waryo Edouard Mugwaneza avuga ko babikesha ubufatanye bw’ikigo n’ababyeyi mu myigire y’abana.

Agira ati “Ababyeyi batuzanira abana dufatanya mu kubakurikirana, bakareba uko ku ishuri biga, bagakurikirana ko bakoze imikoro, no mu bizamini bakareba amanota bagize, aho umwana atsinzwe umubyeyi akabaza ikibitera. Bituma abana batabasha gukwepa, kuko burya kwiga akenshi na kenshi biragora.”

Ibi binemezwa n’umuyobozi w’ishuri ribanza rya Ngoma (rya Leta), Jeanne d’Arc Uwizeyimana, uvuga ko kuba ababyeyi batitabira gufatanya na bo mu kubarera bituma abana batiga ngo banatsinde neza.

Agira ati “Nk’iyo umubyeyi umutumyeho kugira ngo muganire ku kibazo cy’umwana hari ukubwira ngo nawe umwana ni uwawe, umukurikirane nk’uwawe. Ukabona ntaje kumva ikibazo umwana ufite.”

Ngo n’inama z’ababyeyi zitabirwa na mbarwa, bigatuma ababyeyi batamenya icyo bagomba gukorera abana, bityo n’amasomo bakayatsindwa.

Abel Dufitumukiza urerera mu ishuri ribanza rya Tumba na we ahamya ko gukurikirana abana ari ngombwa.

Umwana yahajyanye yamukuye ku ishuri ryo mu cyaro aho yagiraga amanota atarenga 30%, none ubu yatsinze ikizamini cya Leta n’amanota yo mu cyiciro cya kabiri. Kandi ngo abikesha kuba yarafatanyije n’abarimu mu gukurikirana uyu mwana.

Agira ati “Bambwiye ko yaba umuhanga ariko akaba arangara, ndamukurikirana nza gusanga yarishyizemo ko azaba umukinnyi wa Mukura. Namubwiye ko azaba umukinnyi ariko ko agomba kubanza kwiga, aranyumva. Ntabwo nari kubimenya iyo mwarimu atamuntuma ngo nze kumva ibye.”

Humura Elvin wigaga mu kigo cyigenga cya Wisdom yabaye uwa mbere mu barangije amashuri abanza. Abaje mu myanya ya mbere bashimiwe n'abashinzwe uburezi ku rwego rw'igihugu
Humura Elvin wigaga mu kigo cyigenga cya Wisdom yabaye uwa mbere mu barangije amashuri abanza. Abaje mu myanya ya mbere bashimiwe n’abashinzwe uburezi ku rwego rw’igihugu

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Matyazo, Marie Chantal Mukagashugi, avuga ko n’ubukene bw’ababyeyi ndetse no kwirera ku bana bamwe na bamwe byabaye nk’umwihariko ku bana bamwe bo mu gasantere ka Matyazo, bisubiza abana inyuma mu myigire.

Ati “Hari nk’abana usanga ababyeyi babo bafunze kubera gucuruza ibiyobyabwenge, bagasigara birera. Hari n’imfubyi zirera. Aba usanga imitsindire yabo iri hasi kubera ko biga rimwe na rimwe, biturutse ku kuba imibereho iba ibagoye.”

Kuri izi mpamvu zose, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Tumba, Vincent Migabo, yongeraho imbogamizi y’ubucucike.

Ati “Abana bazamuka bacucitse mu mashuri, ku buryo hari aho usanga abana 60 cyangwa na 70 mu ishuri rimwe. Bituma batiga neza, bakazamuka nabi. Hari umubare uringaniye w’abana mu ishuri, abarimu babasha kubakurikirana neza, natwe tukazagira abana batsinda neza mu wa gatandatu.”

Iki kibazo cy’ubucucike ngo kizaba cyakemutse mu myaka ine nk’uko bivugwa n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Samuel Murindwa.

Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaratuvugiye tubona miliyoni 200 z’amadolari, tugiye kubaka mu gihugu hose ibyumba by’amashuri ibihumbi 11. Biteganyijwe ko ibi byumba bizaba byarangiye mu myaka ine, ariko turashaka kwihutisha bikarangira mbere.”

Ikibazo cy’ubucucike nigikemuka, hazaba hasigaye icy’uruhare rw’ababyeyi mu gutuma ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerwaho.

Icyakora hazaba hasigaye n’ikivugwa n’abantu bamwe na bamwe cy’uko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta usanga bafite n’izindi nshingano ku ruhande, zituma badatanga umusaruro bitezweho.

Hari abo usanga mu nama njyanama z’uturere, iz’imirenge cyangwa n’iz’utugari, ku b’igitsina gore hakiyongeraho kuba mu nzego z’abagore. Ibi bituma akenshi batabona umwanya uhagije wo gukurikirana ibibera mu mashuri bayobora, nyamara ari byo banahemberwa.

Abavuga ibi banongeraho ko kuba abayobozi b’amashuri yigenga bahahora, bagakurikiranira hafi imyigishirize y’abarezi n’imyigire y’abana, biri mu bituma abana biga mu bigo byabo batsinda neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Ababyeyi biratubabaza cyanee usanga abanyeshuri biga mumashuri abanza ya Leta bayarangiza batazi nokuramukanya mundimi zamahanga barabapfubya gusa birirwa badidibuza icyinyarwanda nabarimu babo !!!!
naho muyigenga badidibuza Uruzungu!!!!

Twagiramalia yanditse ku itariki ya: 11-01-2020  →  Musubize

Nari ngiye kuvuga ngo REB byarayicanze, ahubwo yarabicanze.Nta narimwe REB izifuza ko abana bose bamenya gusoma nyamara igituma bamenya gusoma baragihigitse.Urugero:Hari inkuru zutuma umwana agira amatsiko y’ibikubiye mu nkuru:Impyisi n’imana,Petero nzukira,umukecuru wo mu ngunguru, abana babi,joriji Baneti......Mu by’ukuri umwana ntiwamuha impungure Kandi no gukanja umuceri ari ikibazo.Ntamatsiko umwana azagira yo gusoma inkuru ivuga ngo:Turwanye ruswa,indangagaciro,Twite ku batishoboye,....izo nyigisho ni nziza ariko imitwe yayo ntikurura abasomyi b’abana rwose.Hari abarimu b’inararibonye bigisha mu mashuri abanza isomo ry’ikinyarwanda,mubahamagare mwicare babafashe bazi byinshi Kandi byiza,ibyo bitabo byo gusoma mubihindure.Bahimbire abana inkuru ziryoshye zituma basoma n’aho ibyo bindi babyige mu burere mbonera gihugu cg muri social studies.Ibyo nibirangira mwarimu mumuhe agaciro ahembwe neza nimubona abana batazamutse neza muzangaye.

Kagabo yanditse ku itariki ya: 11-01-2020  →  Musubize

Iyo udashaka gukora akazi urakareka ntabwo wakwitwaza umushahara muto ngo ureke gukora ibyo wiyemeje kuko Hari n’abarimu birirwa bacunaguza abana ngo" Diplômes zabo barazibonye nibatiga bazareke."

Alias yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, abana biga muri amwe mu mashuri ya Leta batsindira ku manota make bamwe bakanatsindwa, nyamara mu yigenga hakaba aho batsinda bose kandi ku manota meza. Iyi byline mwatanze nge ntabwo nkemera ugereranyije n’ umutwe w’ inkuru kuko usomye umutwe wahita wumva ari ibyiciro byose Kandi mwebwe mwaribanze mu mashuri abanza. Gusa impamvu amashuri yigenga atsinda neza nuko nk’ ikigo kigenga kiba kigomba kugaragaza no kwemeza ababyeyi barerera muri iryo shuri ko badamfusha ubusa amafaranga yabo bityo buri muntu akora akazi ashinzwe kdi Ku gihe naho muri Leta ho usanga bamwe mu barimu babikora batarabyigiye cg ariho bakorera stage bamara kubona ubunararibonye bakajya Muri into bigo byigenga kuko biba bihamba neza cyane. Murakoze

Faustin Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

Hhhhhhhhh! Ntimukansetse pe! Mwalimu yararenganye cyane, Irene ry’uburezi baririmba ryarapfuye. Mureke Ababa bacu tujye tubajyana private kuko public schools nta musaruro kubera kudaha agaciro mwalimu. Abayobozi b’ibigo bareba cyane kuri capitation grants aho kwiga kwireme ry’uburezi. Twabonye nyinshi, ikibazo uzasanga ushinzwe uburezi na mwalimu batarerera muri ayo mashuli, bakadushuka ngo dutwareyo abacu. Ahaaaa! Bazige iki kibazo bagihereye mu mizi

Kigali yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

ndabashima kubibazo mwibaza, ni gute amashurin ya leta azagira ireme kdi n’umwana w’umuyobozi wagakurikiranye rya reme ry’uburezi mumashuri ya leta abana be giga muyigenga cyangwa akabohereza kwiga muyo hanze yigihugu?hakiyongeraho ibibazo bya mwarimu uhembwa make ugera mu ishuri aho gutangira kwigisha agatangira kwibazo kumibereho ye,

THEOS yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

Dore zimwe mu mpamvu zitera itsindwa ry’abana:

1. Umushahara udahagije wa mwarimu: Mbere yo gutekereza byinshi mubanze mwibaze muti: "ese umushahara w’abarimu 2 (Uwo mu ishuri rya leta n’iryigenga urangana?"

2. Urugendo rurerure: amashuri menshi ya leta usanga aherereye mu byaro, aho umwana ashobora gukora urugendo rw’iminota 20 aca mu mibande ataragera ku ishuri, ibi bigatuma umwana atabona uko akora isubiramo haba mbere na nyuma y’ishuri.

3. Uko System isigaye yubatse: buri mwana wese wakoze ikizamini ajya mu mashuri yisumbuye. Ibi bituma na wa wundi wumvaga ko ari umuhanga atakwivuna kuko nyine abona na wa wundi udashoboye bazimukana. mu yandi magambo (Nta mwete umwana agira wo kwiga cyane kuko aba avuga ati ayo nzagira yose nzimuka)

4. Imyimurire: mu ishuri ry’abana 100 hazasibiramo abana 5, ese twibaze: mugihe ishuri rizaba rigizwe n’abana 50 hagasibiramo 3, koko abandi 47 bimutse bose barashoboye?

5. ugusimburana kw’abarimu mu mashuri: Ni gute umwana utarengeje imyaka 11 aranyurwa imbere n’abarimu barenga 5? Iyo arikumwe n’umwarimu igihe kirekire abasha kumenya intege ze

6. integanyanyigisho: Iyo umwana yasomaga igitabo kirimo inkuru iryoshye (Urug. Bakame na Bihehe, Umusaza n’abuzukuru be...) Byatumaga arushaho kugira amatsiko yo gukomeza gusoma izo nkuru bikamutera isyaka. uko gusoma bikamufasha kumenyera gusoma neza

Nakavuze byinshi ariko reka ndekere aha mparire n’abandi.

Murakoze

Amir yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

Igitekerezo cyawe ndagishyigikiye rwose.Mwarimu ahabwe umushahara ugaragara kuko twese tumunyura imbere tukarenga tugahembwa kumurusha.ikindi REB ikwiye kwitaho nihimurwe umwana bigaragara ko ashoboye.nigute usanga umwana mumwaka wa 5 wamashuri abanza atazi kwandika ijambo ririmo igihekane kandi byigwa imyaka itatu ibanza? REB nitabare igihugu cyacu ntaho kigana muburezi.

Kayitankore Martin yanditse ku itariki ya: 11-01-2020  →  Musubize

Izo mpamvu zirimo:
1)Imiyoborere:
 abayobozi badashoboye
 abayobozi batita ku nshingano zabo
kubera inyungu zabo bwite cg bahugijwe n’izindi nshingano nyinshi bafite zikarenga ubushobozi bwabo.
2)uruhare rw’ababyeyi
 ababyeyi batita ku bana babo
 ubushobozi buke bw’ababyeyi bwo gufasha abana babo mu mikoro y’i muhira/mome work cyana cyane ababyeyi batize ndetse n’ubushobozi bw’amafranga bwo kubonera abana ibikenewe byose mu myigire ihwitse.
3)Uruhare rwa mwarimu mu kwita ku banyeshuri no ku kazi ke muri rusange
4)ibibazo rusange
 ubucucike
 imfashanyigisho zidahagije
 ubupfubyi n’ubukene
 kutita k’uburere bakita ku masomo gusa(Leta,abarimu n’ababyeyi)
NB UBURERE NI IZINGIRO RYA BYOSE,KANDI UDAFITE UBURERE NTARERA ABE YEWE NTIYANARERERA RUBANDA.

JEROME ABEL yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

Ikibazo kiri kuri Discipline n’imishahara .

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

Reb byarayicanze kbs ark ibaze gutanga exam yakazi kubwarimu games bagahitamo exam 1 ahandi bagakora 2 perfomence ugasanga itandukanye muzatubarize umuyobozi ikindi ibizame 3 wabikora mumasaha 3 kariyompamvu twatsinzwe

Elias yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

Ntihazagire ukubushya ngo tugira Ireme ry,uburezi uzafata umwarimu umuhembe ibihumbi 44000 muri Private bamuhemba 150000.200.000 ubwo umusaruro uzangana? iyo ubajije batekereze Ku umushahara kuko na mwarimu ubwe amamfaranga iyo abonetse uwe aremera akamujyana muri private iyo ubakije barakubwirango babahaye umwalimu Sacco ntifate kitifu w,umurenge bamuhembe 44000 ehemberwe muri Sacco mwalimu bamuhembe 900.000 bamuhembere muri BK .Ntamushahara nta musaruro.

kavatiri yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

Ibi uvuze ndabishyigikiye

Amir yanditse ku itariki ya: 11-01-2020  →  Musubize

Ariko muransetsa. Namwe ko muzi uko ubuzima busigaye buhenze, umwarimu wamuha 40k, akaba yafashe ka avance agasigara ahembwa nka 10k warangiza ukamubaza umusaruro koko? Ntanahandi ikibazo kiri muzagishakire aho ngaho.

Innocent yanditse ku itariki ya: 9-01-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka