Abanyarwanda 9 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda
Ahagana saa sita n’iminota 15 mu ijoro rishyira ku wa kane tariki 09 Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda icyenda bari bamaze igihe bafungiye mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko basesekaye ku butaka bw’u Rwanda, banyujijwe ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.
Aba Banyarwanda bagejejwe mu Rwanda nyuma yo kurekurwa n’urukiko rwa gisirikare ku wa kabiri tariki ya 7 Mutarama 2020, nyuma y’uko ubushinjacyaha bwa Uganda buhagaritse kubakurikirana.
Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yabwiye itangazamakuru ko iki gikorwa Uganda yakoze cyo kurekura aba Banyarwanda ari intambwe nziza bakoze muri gahunda yo kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Gusa yongeyeho ko bidahagije ngo kuko hakiri Abanyarwanda barenga 100 bagifungiye muri Uganda ku buryo bunyuranyije n’amategeko, u Rwanda rukaba rugisaba ko bose barekurwa nk’uko amasezerano yo kugarura umubano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi i Luanda muri Angola abivuga.
Rutagungira René ni umwe mu banyarwanda babimburiye abandi gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda.
We na Bagenzi be baganira n’itangazamakuru bavuze uburyo buri wese yafashwe n’uburyo yakorewe iyica rubozo, banashimira Leta y’u Rwanda ko yabakoreye ubuvugizi bakabasha kurekurwa , ubu bakaba bageze ku butaka bw’u Rwanda.
Yagize ati "Turashimira Leta y’u Rwanda yadufashije kuva muri kiriya gihugu tukaba tugeze iwacu. Yatugaragarije koko ko ari Leta ikunda abaturage bayo.”
Kimwe mu by’ingenzi aba banyarwanda bagomba gukorerwa ni ukujyanwa kwa muganga bagasuzuma uko ubuzima bwabo buhagaze, nyuma y’igihe kinini bari bamaze bafunze nabi banakorerwa iyicarubozo.
Abanyarwanda bagejejwe mu Rwanda ni:
1. Mr. René Rutagungira
2. Mr. Herman Nzeyimana
3. Mr. Nelson Mugabo
4. Mr. Etienne Nsanzabahizi
5. Mr. Emmanuel Rwamucyo
6. Mr. Augustine Rutayisire
7. Mr. Adrien Munyagabe
8. Mr. Gilbert Urayeneza
9. Mr. Claude Iyakaremye
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko kuki Uganda yirengagiza ko turabavandimwe?aes buriya kuba Urwanda rudakora biriya nukuvugako ntabutwari rugira?jye ndabona bareka umubano mubi bagasigasira ubuvandimwe bafitanye
Uganda nubwo irekuye abanyarwanda 9 bagataha,nge mbona ntamagambo yokuyishimira nakwirirwa nkoresha,nyuma yokumugaza bamwe ikaba ikinafunze abandi.,ubwo umuntu yashimirwa ngo kubera ko yaragiye kwica undi ntampamvu,yageraho akamubabarira?..ubwo se aba amubabariye iki ahubwo?nibagende nabantu babi.
Uganda nubwo irekuye abanyarwanda 9 bagataha,nge mbona ntamagambo yokuyishimira nakwirirwa nkoresha,nyuma yokumugaza bamwe ikaba ikinafunze abandi.,ubwo umuntu yashimirwa ngo kubera ko yaragiye kwica undi ntampamvu,yageraho akamubabarira?..ubwo se aba amubabariye iki ahubwo?nibagende nabantu babi.