Abahanzi nyarwanda b’ikinyacumi (2010 - 2020)

Muri izi ntangiriro z’umwaka wa 2020, Kigali Today yasubije amaso inyuma ireba abahanzi bitwaye neza mu kinyacumi gishize (mu myaka icumi ishize) ku buryo umuntu yanabita abahanzi b’ikinyacumi.

Mu gukora urutonde rw’aba bahanzi, itsinda ry’abanyamakuru ba Kigali Today bakora iby’imyidagaduro barebye umuhanzi wakoze ubudahagarara mu gihe cy’imyaka 10, akaba yarabaga afite indirimbo zikunzwe nibura buri mwaka, kwitabira nibura bimwe mu bitaramo byarangaga buri mwaka muri iki gihe gishize, no kuba atarigeze aburirwa irengero mu maso y’abahanzi muri iki gihe cy’imyaka 10 ishize.

Uru rutonde rwakozwe hatitawe ku warushije undi.

Riderman

Riderman ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahora ku rwego rwo hejuru mu ruganda rw’umuziki. Ni umuhanzi watwaye amwe mu marushanwa akomeye n’ibihembo bitandukanye uhereye muri 2010.

Riderman
Riderman

Ibihembo birimo Salax Awards, amarushanwa nka PGGSS harimo n’iryo yatwaye, kumurika imizingo y’indirimbo, kandi ni umuhanzi utarigeze aburirwa irengero cyangwa ngo asubire hasi ku buryo abakunzi b’umuziki we bibaza aho yagiye. Nibura buri mwaka, Riderman yashoboye gusohora indirimbo zirenze eshatu zikunzwe ku rwego rw’igihugu.

The Ben

The Ben yatangiye umuziki muri 2008 abarizwa mu itsinda rigari ry’Inshuti z’Ikirere hamwe n’abandi bahanzi bari bagezweho icyo gihe.

Muri 2009 yateguye igitaramo cye cya mbere cyo kumurikiramo umuzingo we wa mbere “Amahirwe ya mbere” ariko igitaramo nticyagenda neza kubera umubyigano wari ahaberaga igitaramo.

The Ben
The Ben

Iki gihe The Ben yari amaze kuba umuhanzi w’izina rikomeye, ariko umwaka wakurikiyeho The Ben yahise ajya gutura muri Amerika.

Nk’umuntu wari ukishakisha, yamaze hafi imyaka ibiri ameze nk’udakora umuziki, kuko yatangiye gushyira hanze indirimbo muri 2012.

The Ben afatanyije na Meddy na K8 Kavuyo bamaze gushyikirana na Lick Lick wajyaga abakorera bakiri i Kigali, bahuriye muri Amerika bongera gukora indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Ndi uw’i Kigali, Habibi, Ko Nahindutse, Urabaruta, I’m in Love, Give it to me, n’izindi.

Meddy

Meddy na we ni kimwe na mugenzi we The Ben. Yagiye muri Amerika muri 2010 abanza kumara hafi imyaka ibiri adakora indirimbo.

Meddy
Meddy

Aho yatangiriye gukora abonanye na Lick Lick, yashyize hanze indirimbo zamugaruye mu ruhando rwa muzika, kugeza n’ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, banatumirwa mu bitaramo biri ku rwego rw’igihugu.

Knowless

Ni we muhanzi w’igitsina gore wenyine wagaragaje guhangana mu muziki nyarwanda akamara imyaka 10 ataracika intege kandi agikomeje buri mwaka agashyira hanze indirimbo zikunzwe.

Knowless
Knowless

Butera yabaye umwe mu bagore b’abanyamuziki nyarwanda bakoze indirimbo zikunzwe nibura ebyiri cyangwa eshatu buri mwaka.

Bull Dogg

Ni imwe mu nkingi za Mwamba mu muziki wa Hip Hop nyarwanda, akaba n’umwe mu bashinze itsinda rya Tuff Gang ubu ryamaze gusenyuka.

Bulldogg
Bulldogg

Mu bo bazamukanye bose guhera muri 2008, Bulldogg ni we wenyine wahinguranyije iki kinyacumi adahagaritse gukora indirimbo zikunzwe no kwitabira bimwe mu bitaramo bikomeye bibera mu Rwanda.

Senderi International Hit

Yabaye umuhanzi ugirwaho impaka ahanini kubera kuririmba cyane kuri gahunda za Leta. Gusa ibi ni na byo byatumye amara igihe kinini ari mu maso y’Abanyarwanda no ku rubyiniro mu bice by’imijyi n’icyaro mu gihe cy’imyaka 10 ishize.

Senderi
Senderi

Muri 2013, Senderi yatangiye gukorana n’abatunganya indirimbo bagezweho avanga injyana zigezweho n’izivuga kuri gahunda za Leta.

Dream Boys

Itsinda rigizwe na TMC na Platini ryahuye muri 2009, bashyira hanze indirimbo nka Wanizungua, Magorwa, Si Inzika, n’izindi… muri 2010, bagiye muri PGGSS ku nshuro ya mbere ari bo bahanzi bato hamwe na Urban Boys.

Abagize Deam Boys begukanye Guma Guma yari ibaye ku nshuro ya karindwi
Abagize Deam Boys begukanye Guma Guma yari ibaye ku nshuro ya karindwi

Mu kinyacumi gishize, bamuritse imizingo itandatu kandi buri mwaka babaga bafite nibura indirimbo eshatu zumvikana ku maradiyo yo mu Rwanda hose.

Urban Boys

Ni itsinda ryaje mu muziki muri 2008, bamwe mu barigize nka Nizzo bataranarangiza amashuri yisumbuye. Hari hari ikibazo cy’abahanzi bacye mu muziki nyarwanda ku buryo muri iyi myaka hari hakiri ibihanga mu muziki utunganyirizwa mu gihugu.

Urban Boys bakiri batatu. Icyakora n'ubwo umwe yavuyemo, bose bakomeje gukora umuziki
Urban Boys bakiri batatu. Icyakora n’ubwo umwe yavuyemo, bose bakomeje gukora umuziki

Mu 2010 aba bahungu b’umujyi bafashe icyemezo cyo kujya gutura i Kigali, bakomerezayo umuziki wabo iki gihe bakaba bari bamaze gusigara ari batatu gusa.

N’ubwo batandukanye iki kinyacumi kitararangira, mbere y’uko batandukana bakoze ibyo abakunda umuziki bari bategereje. Bakoze indirimbo zikunzwe n’abahanzi bo muri Uganda, Burundi, Nigeria n’izindi ndirimbo nyinshi bakoreye mu Rwanda zayoboye umuziki mu gihe kirekire, ndetse ntawakwirengagiza uburyo bashimishaga abantu cyane iyo bahuriraga mu ndirimbo na Riderman.

Makanyaga Abdul

Uyu musaza ni umuhanzi utari uwo muri iyi myaka ya vuba, ndetse abo batangiriye rimwe kuririmba ubu bamwe bahagaritse umuziki, abandi basigaye babikora nko kwishimisha gusa.

Makanyaga Abdul
Makanyaga Abdul

Nyamara muri iki kinyacumi cy’imyaka ishize, Makanyaga yakoranye na Kina music ivugurura bimwe mu bihangano bye, anakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bayibarizwagamo, bituma asubira ku isoko mu maraso mashya y’umusaza.

Theo Bosebabireba

Uyu ni umuhanzi watangiye kuririmba injyana ya Afrobeat mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, atangira kuzenguruka igihugu aririmba mu nsengero guhera muri za 2005 na 2006.

Theo Bosebabireba
Theo Bosebabireba

Mu mwaka wa 2010, Bosebabireba yari amaze kuba icyamamare ashobora no kujya kuririmba hanze y’u Rwanda kandi agakesha ibitaramo birimo ibihumbi by’abantu.

Ikinyacumi kirangiye asigaye ari umuhanzi ugibwaho impaka mu matorero y’abihaye Imana, ariko ntibibuza ko indirimbo ze zicyumvikana akanatumirwa ahantu hamwe na hamwe mu bitaramo bikomeye.

Bruce Melody

Ni ryo zina ryinjiye mu muziki nyuma y’ayandi yose twabanje kuvuga kuri uru rutonde. Gusa asa n’uwatangiranye n’iki kinyacumi kuko yamenyekanye cyane muri 2012.

Mu 2010 na 2011 yari umuririmbyi ufasha abandi bahanzi kuririmba (Backup singer) ariko iki gihe yakoze zimwe mu ndirimbo zaje kumumenyekanisha zirimo “Tubivemo, na Telephone”.

Yaje kureka ibyo gufasha kuririmbira abandi atangira umuziki nk’umwuga, akaba umwe mu bahinguranyije ikinyacumi ahagaze neza muri muzika nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

K james arihe?! Christopher arihe?

Jeph yanditse ku itariki ya: 13-01-2020  →  Musubize

Uru rutonde rutariho King James na Jay Polly sindwemeye.

Musica lover yanditse ku itariki ya: 11-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka