Ikibazo cy’abivuza ntibishyure mu nzira zo gukemuka

Amavuriro hirya no hino mu gihugu ahora ataka ibihombo aterwa no kuvura abantu benshi ariko ntibishyure, bikagira ingaruka kuri serivisi zihabwa abandi babigana, gusa Leta yashyizeho uburyo bwo kongerera ubushobozi ubwisungane mu kwivuza hagamijwe gukemura icyo kibazo.

Ibyo byagarutsweho ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 6 Mutarama 2020, ubwo abayobozi mu nzego zinyuranye zifite aho zihurira n’ibikorwa by’ubuvuzi bari bitabiriye ikiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kutishyura ibitaro bikwiye kubazwa nde”?

Nubwo nta mibare yagarajwe yerekana igihombo giterwa n’abivuza ntibishyure amavuriro, abitabiriye icyo kiganiro bahamya ko ari ikibazo gikomeye, kuko ngo ihame ryo kuvura umuntu ibindi bikaza nyuma ryubahirizwa, bigatuma hari abatishyura, cyane cyane abadafite ubwishingizi mu kwivuza.

Hari kandi n’abafite ubwishingizi, cyane cyane abakoresha mituweri, bivuza ariko ntibabashe kwishyura 10% basabwa, hakaba n’ikindi kibazo ibigo by’ubuvuzi bihura na cyo cy’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), gitinda kubyishyura bikadindiza serivisi bitanga.

Kuri icyo kibazo, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubwisungane mu kwivuza muri RSSB, Alexis Rulisa, yavuze ko biterwa n’uko kwishyura ubwisungane bidakorwa uko bikwiye, gusa ngo hari icyemezo Leta yafashe cyo gukemura icyo kibazo.

Agira ati “Kugeza ubu abantu bose ntabwo baritabira kwishyura ubwishingizi mu kwivuza, cyane cyane mituweri, bigatuma bigorana kwishyura ibitaro. Icyakora itegeko rigenga mituweri riheruka kuvugururwa muri Kanama 2018, riteganya ahandi haturuka amafaranga yo kunganira atangwa n’abaturage, bikazatuma ibirarane dufitiye amavuriro bivamo”.

Iryo tegeko rivuga ko ibigo by’itumanaho mu Rwanda, MTN na Airtel, bizajya bitanga 2.5% by’amafaranga byinjiza buri mwaka, hari kandi 10% by’amafaranga Polisi yinjiza nk’amande ku makosa yo mu muhanda ndetse na 50% by’ayinjira mu gikorwa cyo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, ‘Controle technique’.

Hari kandi 100% by’amafaranga Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yinjiza aturuka ku bashaka gukora ubushakashatsi mu buzima, 50% aturuka ku bikoresho by’ubuganga byinjira mu gihugu ndetse na 100% by’amande acibwa abafatwa bacuruza ibiyobyabwenge n’ababikoresha.

Mu minsi mike ishize umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri yasohoye itangazo rivuga ko abarwayi bagana ibyo bitaro bagomba kuzajya babanza gutanga amafaranga yo guteganya (caution), akazaherwaho mu kwishyura, bikaba byari bumwe mu buryo bwo gukuraho kutishyura ibitaro nyuma yo kwivuza.

Ibyo ariko ntibyakiriwe neza n’inzego zikuriye ibyo bitaro kuko ngo ibyo bitemewe, nk’uko bisobanurwa na Kamuhangire Edouard, ushinzwe ireme rya serivisi z’ubuvuzi muri MINISANTE.

Ati “Uhereye ku buvuzi bw’ibanze ukagera no ku bitaro bikuru, nta bwiriza na rimwe rishyiraho caution rihari. Icy’ibanze ni ukwakira umuntu uko aje tukamuvura kuko ushobora kujya mu bya caution ugatinda akagucika, twabisobanura gute! Nk’umuntu ushinzwe ireme ry’ubuvuzi, ryaba ripfuye, umuti ni uko abaturage baha agaciro ubuvuzi”.

Icyakora hari abaturage bohereje ubutumwa muri icyo kiganiro, bushyigikira icyemezo ibyo bitaro byari byafashe byo kwaka caution, kuko ngo ayo mafaranga adatanzwe imiti n’ibikoresho ntibyaboneka, abaganga ntibahembwa bigatuma ibitaro bifunga.

Abaturage basabwe guteganyiriza ubuvuzi kuko indwara idateguza, bakibuka kandi ko nk’uko bajya mu isoko bagahabwa icyo bashaka babanje kwishyura, bumve ko no kwa muganga bagomba kwishyura, bakagira uruhare mu itangwa rya serivisi nziza kuko ibyo bakenera biva mu mafaranga bishyura.

Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Thacien Yankurije, wari muri icyo kiganiro, yavuze ko abaturage nibishyura mituweri 100% ibibazo byose bizakemuka.

Ati “Mituweri uko yatangiye ikora si ko imeze uyu munsi, yateye imbere kandi bizakomeza. Umuturage yumve ko kubona serivisi nziza bifite ikiguzi kandi ko na we agomba kubigiramo uruhare, nitubasha kugera ku bwishyu bwa mituweri 100%, ibivugwa bya serivisi mbi bizashira kandi ikizere kirahari”.

Kuri ubu mu Rwanda abafite ubwisungane mu kwivuza bagera kuri 90%, icyifuzo cy’ubuyobozi kikaba ari uko baba 100%, cyane ko abatishoboye hari uburyo bwashyizweho bwo kubishyurira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikibazo ntago ari ukongera ubushobozi, ahubwo abanyamakuru mutubarize kuko amafaranga y’ubwisungane aratangwa agahindurwamo imishara y’abakozi babo nayo ihanitse cyane, icyifuzo abakozi nibahembwe amafaranga make andi avuze umunyamuryango. bitabaye ibyo tuzakomeza guhabwa service mbi!!!!!!!!!!!!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka