Poromosiyo: StarTimes yagabanyije ibiciro ku bicuruzwa byose

Sosiyete ya StarTimes icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho bijyanye na byo, irashishikariza abantu kwitabira Poromosiyo ya StarTimes iriho yitwa Dabagira n’Ibyiza bya StarTimes.

Umuyobozi mukuru wa StarTimes mu Rwanda Deng Sanming na Vlady Terimbere ushinzwe itumanaho n'imenyekanishamakuru muri StarTimes-Rwanda basobanuye ibyerekeranye na Poromosiyo nshya ya StarTimes
Umuyobozi mukuru wa StarTimes mu Rwanda Deng Sanming na Vlady Terimbere ushinzwe itumanaho n’imenyekanishamakuru muri StarTimes-Rwanda basobanuye ibyerekeranye na Poromosiyo nshya ya StarTimes

StarTimes yagabanyije ibiciro ku bicuruzwa byose haba ku bagura Televiziyo, Dekoderi no ku bagura ifatabuguzi risanzwe. Ku biciro bya Televiziyo, bakuyeho ibihumbi icumi ku kiguzi gisanzwe, ahandi bakuraho ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi Poromosiyo iriho kuva tariki ya 04 Ugushyingo 2019 kugeza tariki 31 Mutarama 2020,mu rwego rwo guha abakiliya bayo iminsi mikuru, basoza umwaka binjira mu wundi mushya.

Hari ibyagenewe abaguzi bashya

Ku muguzi mushya, Dekoderi na Antenne byaguraga 29,000Rwf, muri iyi Poromosiyo irimo kugura 20,000Rwf yonyine, ndetse StarTimes ikamuha n’ukwezi kwa ‘abonnement’ kwa Classic Bouquet ku buntu.

Naho ku bagura Dekoderi n’igisahani cyangwa se Dish, wishyura 30,000Rwf gusa, StarTimes ikabaha amezi abiri y’ifatabuguzi (abonnement) bareba shene zose.

Ku muguzi usanzwe wa StarTimes:

StarTimes ivuga ko abasanzwe bakoresha ibicuruzwa bya StarTimes na bo itabibagiwe. StarTimes yateganyije ko muri iki gihe cya Poromosiyo ya Dabagira n’Ibyiza bya StarTimes, uguze ifatabuguzi ry’ukwezi, StarTimes imwongereraho ibyumweru bibiri byisumbuye ku ifatabuguzi yari yaguze.

Naho uguze amezi abiri y’ifatabuguzi, ahabwa ukwezi kwisumbuye ku yo yaguze.

Ku bamaze amezi arenga abiri batagura abonnement, na bo StarTimes ntiyabibagiwe kuko bashobora kugura ukwezi kwa abonnement ikamara amezi abiri, cyangwa se mu gihe baguze amezi abiri bakareba amezi ane, bivuze ko abonnement yose umuguzi agura, StarTimes imukubira inshuro ebyiri.

Ibiciro bya Televiziyo za StarTimes byakubiswe hasi

Muri iki gihe cya Poromosiyo ya Dabagira n’Ibyiza bya StarTimes, televiziyo ya Pousse 24 yavuye ku mafaranga 149,000Rwf ijya ku mafaranga 139,000Rwf, naho televiziyo ya pousse 32 iva ku mafaranga 189Rwf ijya ku mafaranga 179,000Rwf.

Televiziyo ya pousse 43 yo yavuye ku mafaranga 349,000Rwf ijya ku mafaranga 299,000Rwf.

StarTimes kandi yashyizeho na Tombola ku bantu baguze televiziyo, Dekoderi cyangwa ifatabuguzi, aho bashobora gutombora ibintu bitandukanye birimo televiziyo Digital za StarTimes, ibikapu by’ishuri by’abana, amakayi n’amakaramu, ikarita za MTN ndetse n’imipira ya StarTimes.

Abatomboye batangazwa buri wa gatanu kuri televiziyo yitwa BTN kuva saa moya n’igice kugeza saa mbili z’umugoroba, kuva tariki 22 Ugushyingo 2019 kugeza tariki 31 Mutarama 2020.

Mu bindi bishya StarTimes yazaniye abantu birimo Filime nshya y’uruhererekane (Serie) yavuye muri Amerika y’Epfo ya Telenovela yatangiye kwerekanwa kuri StarTimes kuva tariki ya 15 Ukuboza 2019.

Ni Filime nziza y’uruhererekane yahatanye muri International Emmy Awards itwara igihembo cya Telenovela.

Naho ku bakunda umupira w’Amaguru, StarTimes ibereka imikino yo guhatanira igikombe cy’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA Cup).

StarTimes yerekana n’imikino y’umupira w’amaguru nka Supercoppa Italiana, Europa League, Bundesliga, Ligue 1, n’indi mikino itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mutubwire kumirasire mucuruza. Murakoze.

Egide yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

mwajya mutanga twa abonnement tw’udukoroboyi. byashoboka?

alias mariana yanditse ku itariki ya: 2-01-2021  →  Musubize

Muraho? Muzatuvuganire Ku bayobozi ba startimes,bazadushyirire kuri decoder amasheni ya TV zikoresha i kinyarwanda, nka BTN,isango TV, flash TV, Murakoze.

KAMUHANDA Olivier yanditse ku itariki ya: 8-06-2020  →  Musubize

Muraho neza muzatubwirire star times bazashyireho gahunda yo kutwereka champin zose zo hirya no hino iburayi

Murakoze.

Ishimwe Bruno taiffa yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

we thanks startimes company for the visible improvement since i bought its decoder in 2008, but the spare parts for its product are difficult to find , it will be better if the company bring more spares parts like screen, remote control, stands specially for the 43 inch TV etc....

Happy New year 2020

Thanks a lot

olivier yanditse ku itariki ya: 7-01-2020  →  Musubize

we thanks startimes company for the visible improvement since i bought its decoder in 2008, but the spare parts for its product are difficult to find , it will be better if the company bring more spares parts like screen, remote control, stands specially for the 43 inch TV etc....

Happy New year 2020

Thanks a lot

olivier yanditse ku itariki ya: 7-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka