Bamwe mu byamamare byo muri Amerika bashaka kuba Abanyafurika

Mu gihe benshi mu banyafurika batuye mu bihugu binyuranye usanga bafite inyota yo kujya mu bihugu by’i Burayi na Amerika, bimwe mu bihangange bifite uruhu rwirabura, biba muri ibyo bihugu, byo bikomeje kugaragaza ubushake bwo kuba Abanyafurika, bakahakora ibikorwa binyuranye bizamura Afurika n’abaturage bayo, ndetse bamwe, bakanasaba ko bahabwa ubwenegihugu.

Dore bamwe mu ba Stars (ibyamamare) bashaka kuba Abanyafurika, bagashaka n’impapuro zibibemerera byemewe n’amategeko.

Samuel Leroy Jackson

Uyu munyamerika arazwi cyane mu gukora no gukina filime zinyuranye. Yagaragaye muri filime nyinshi zakunzwe nka ‘Iron Man’, ‘Snakes in the airplane’, ‘Avengers’ , ‘Spiderman’, n’izindi.

Samuel Leroy Jackson
Samuel Leroy Jackson

Samuel Leroy Jackson we uyu munsi yamaze guhabwa ubwenegihugu bwa Gabon mu mwaka wa 2019. Akaba yaratangaje ko akimara kububona byamushimishije, ngo kuko nubwo atavukiye muri Afurika, Afurika iri muri we.

Gabon, n’ubwo ari igihugu gito kandi gikennye, kiri no mu myenda myishi y’ibihugu bikomeye kitarabasha kwishyura, ibyamamare binyuranye muri Amerika bikomeje kugaragaza ubushake bwo kwitwa abaturage bacyo.

Ludacris

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Gabon, Alain Claude Bilie By Nze, yamaze gutangaza ko yamaze guha Christopher Brian Bridges wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi nka Ludacris, urupapuro rw’inzira (Passport), ruhabwa abenegihugu ba Gabon.

Ludacris n'umuryango we bahawe ubwenegihugu bwa Gabon
Ludacris n’umuryango we bahawe ubwenegihugu bwa Gabon

Ibi, byakozwe mu mwaka wa 2014, kugira ngo Ludacris ashyingiranwe na Eudoxie Mbouguiengue, umugore w’umunya-Gabon bari barakundanye kuva mu mwaka wa 2009.

Cardi B

Uyu muraperikazi w’imyaka w’imyaka 27 ngo yashimishwa bikomeye no kwitwa umunya Nigeriyakazi.

Belcalis Marlenis Almánzar, wamamaye ku izina rya Cardi B, kuri ubu wamaze gutangaza ko azitwa ‘Chioma’, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, ku itariki ya 03 Mutarama 2020, yanditse ko ashaka kuba umunya Nigeriakazi aho yanditse ati “Ndi gusaba ubwenegihugu bwa Nigeria.”

Cardi B ashaka kuzitwa Chioma
Cardi B ashaka kuzitwa Chioma

Zimwe mu mpamvu yatangaje zamuteye kubitekereza, no kubisaba, ngo ni imyitwarire ya Perezida wa America Donald Trump, aho atashimishijwe n’umwuka uri hagati ya Iran na Amerika.

Yagize ati: “Birababaje kubona Trump ashyira mu kaga Abanyamerika. Kwica General Qasem Soleimani ni igikorwa kigayitse cyane yakoze.”

Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, Cardi B yakoze ibitaramo muri Nigeria, aho yanaririmbanye ku rubyiniro na Davido, umunya-Nigeria wamamaye mu njyana ya Afrobeat.

Meek Mill

Meek Mill
Meek Mill

Umuraperi Meek Mill, na we yavuze ko atakomeza kuba mu gihugu cya Amerika, mu gihe Trump akomeje gufata ibyemezo bisa n’ibihubukiweho, ndetse akica n’abantu.

View this post on Instagram

I’m out .. moving to Africa

A post shared by Meek Mill (@meekmill) on

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto y’indege, yandikaho ko arambiwe, agiye kuba muri Afurika.

Jay-Z

Uretse aba babikoze cyangwa bakabivuga ku buryo bweruye, abinyujije mu ndirimbo, "Mood 4 Eva" iri kuri Album "The Lion King: The Gift", Beyoncé Knowles aririmba ko ’se w’umwana we ibisekuru bye biri mu Rwanda’.

JAY-Z mu mukenyero n'inkoni bya kinyarwanda
JAY-Z mu mukenyero n’inkoni bya kinyarwanda

Muri iyi ndirimbo Beyoncé afatanyijemo n’uyu mugabo we Jay- Z n’umuhanzi Childish Gambino, mu gitero cye aririmbamo ati: "My baby father, bloodline Rwanda".

Muri iyo minsi hagaragaye n’amafoto Jay Z yambaye umwitero wa Kinyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ibi biragararagaza ko abanyafrica badakwiye kujya barara amajoro bagwa munyanja kubera gushaka ubwenegihugu iburayi. Proud to be African.

GUMISIRIZA yanditse ku itariki ya: 18-01-2020  →  Musubize

Baba bashaka ko ibihangano byabo bibona isoko gusa nta rundi rukundo.ngo yifuje kuba umunyaRda, uwijuse ntacyo adakora ninko kuvuga ngo kubwirirwa ni iki? Ikindi buriwese yifuza kujya aho ataragera sigitangaza kuba abanyafrika bifuza kujya I iburayi ni nkuko abaho bifuza kuza muri Africa.

Daurade yanditse ku itariki ya: 9-01-2020  →  Musubize

Birakwiriyeko twigira kubwokwigira bizatuma Africa badusanga mumwanyo wo’kubasanga mureke twigire Africa kandi tuzagerayo cyane nkaba’nyarwanda

ngabo yanditse ku itariki ya: 9-01-2020  →  Musubize

Muze turwubake baduhe amahoro bazaza badusanga sha iwacu ni heza,Ni ukuri Afurika iratanga icyizero cyuko muw’i 2050 izaba yaratambutse indi migabane ahubwo baza tukabacumbikira

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 8-01-2020  →  Musubize

ABANYAMERIKA ?BARAHUNGA UMUNYA URAN.

olivier yanditse ku itariki ya: 8-01-2020  →  Musubize

Ubu bushake bw’abanyamerika na bene wabo bandi bwo guhinduka abanyafurika bukwiye kubyutsa amakenga! Kuba twigishwa kubyara ngo abo dushoboye kurera (ntabo dushoboye kurera) ariko bakarenga bakemera ko abanyamahanga baza kuba iwacu, mu gihe natwe hataduhagije! Batinye iho Afurika y’ejo iruwe n’abanaturalisés gusa!

Mishahi yanditse ku itariki ya: 8-01-2020  →  Musubize

Erega abagiye bahunga Africa amaherezo baraza kugaruka shishi itabona. Kuko nabona bamwe mubakomeye bubatse izina bafata imyanzuro yo kuza muri Africa nintabwe ikomeye yabayoboye bimwe mu bihugu turimo, ndetse twagatahirije umugozi umwe tukarushaho kwiyubakira Africa. Gig Up @Inesghislain

Patrick yanditse ku itariki ya: 8-01-2020  →  Musubize

Erega abagiye bahunga Africa amaherezo baraza kugaruka shishi itabona. Kuko nabona bamwe mubakomeye bubatse izina bafata imyanzuro yo kuza muri Africa nintabwe ikomeye yabayoboye bimwe mu bihugu turimo, ndetse twagatahirije umugozi umwe tukarushaho kwiyubakira Africa. Gig Up @Inesghislain

Patrick yanditse ku itariki ya: 8-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka