Uwahoze ari Visi Meya yitabye urukiko asaba kurekurwa by’agateganyo

Ndabereye Augustin umaze amezi ane ufungiye muri Gereza nkuru ya Musanze, akurikiranyweho gukubita umugore we, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa kane tariki 09 Mutarama 2020, aho yasabye urukiko gutegeka ko arekurwa by’agateganyo.

Ndabereye Augustin yasabye gufungurwa by'agateganyo
Ndabereye Augustin yasabye gufungurwa by’agateganyo

Ndabereye Augustin yahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Uwo mugabo w’imyaka 45, asaba gufungurwa by’agateganyo agendeye ku ngingo ya 96 ijyanye n’imanza mpanabyaha, imuha uburenganzira bwo kurega asaba gufungurwa by’agateganyo mu gihe ategereje itariki yo kuburanishwa mu mizi.

Ndabereye wari kumwe n’umwunganira mu mategeko yasabye kandi kurekurwa agendeye ku ngingo ya 80 n’iya 81 zigenga imiburanishirize y’imanza mpanabyaha, aho yavuze ko yiteguye gutanga ingwate ku mitungo ye ndetse agaragaza amazina n’imyirondoro y’abishingizi be, mu kugaragaza ko atazigera atoroka ubutabera.

Ubwo busabe ku ifungurwa ry’agateganyo bwanenzwe n’umushinjacyaha, aho yavuze ko ikirego cyo gusaba gufungurwa kidakwiye kwakirwa n’urukiko, kuko cyasabwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho icyo kirego cyamaze gufatirwa umwanzuro mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa.

Umushinjacyaha, avuga ko mu byo Ndabereye avuga ko mu gihe afunguwe by’agateganyo atabangamira ubutabera ko nta gihamya n’imwe igaragaza ko Ndabereye yakosotse nk’uko abyemeza, ko adashobora kubangamira ubutabera cyangwa ngo asubire mu byaha aregwa byo gukubita no gukomeretsa umugore we.

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze

Kuri icyo kibazo, Umwunganizi wa Ndabereye mu mategeko, yavuze ko hadakwiye kubaho impungenge zo kuba Ndabereye yafungurwa by’agateganyo akaburana ari hanze.

Avuga ko ubusanzwe ari umugabo w’inyangamugayo, uzwi na benshi kuko yahoze ari umuyobozi kandi ko gukubita umugore we byabaye nk’impanuka atari abigambiriye.

Avuga kandi ko n’abishingizi yatanze ari abantu bafite imitungo ifatika ndetse basaba ko n’imodoka ye yajya mu maboko y’urukiko ikaba ingwate.

Ndabereye ubwe, yemeje ko amezi ane amaze muri gereza yamukosoyeho byinshi, avuga ko yiteguye gusaba imbabazi umuryango Nyarwanda, kandi ko yamaze gusaba umugore we imbabazi kandi ko umugore we yamaze kuzimuha abikorera n’inyandiko ku itariki 9 Nzeri 2019, ndetse yemeza ko umugore we adasiba kumusura muri gereza aho afungiye.

Nyuma yo kumva impande zombi, Perezida w’iburanisha yashoje urubanza avuga ko urwo rubanza ruzasomwa ku itariki 14 Mutarama 2020.

Ndabereye Augustin araregera ifungurwa ry’agateganyo nyuma y’igihe cy’amezi ane asabiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, aho yahise ajyanwa muri Gereza nkuru ya Musanze.

Mu byaha Ndabereye akekwaho harimo gukubita, gukomeretsa no guhoza ku nkeke uwo bashakanye, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha( RIB) rwamutaye muri yombi ku itariki 30 Kanama 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Augustin rwose njyewe twarakoranye muri RRA NGOMA muburasirazuba, aritonda kuburyo twese abakoranye nawe tutiyumvisha ukuntu yakoze ibyo byaha. urukiko nirushishoze rumufungure rwose

MBONEKO J. Maurice yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka