Abarangije ibihano muri gereza ya Musanze na Nyagatare bahawe ibikoresho by’imyuga

Abagore n’urubyiruko 42 barangije ibihano bo muri gereza ya Musanze n’iya Nyagatare bahawe ibikoresho by’imyuga bigizwe n’imashini zidoda, izikoreshwa mu bubaji, gusudira, izitunganya imisatsi n’ibindi byifashishwa mu myuga itandukanye.

Igikorwa cyabereye muri gereza ya Musanze cyo kubibashyikiriza ku mugaragaro ku wa gatatu tariki 8 Mutarama 2020. Akimanizanye Florence na bagenzi be bagaragaje ibyishimo batewe no kuba bagiye gukora imishinga ituma biyitaho, batarinze gushakira amafaranga mu nzira zihabanye n’ibyo amategeko y’u Rwanda ateganya, bityo bibarinde kuzongera kugongana na yo.

Akanyamuneza kari kose kuri Akimanizanye Florence wahawe imashini igiye kumufasha kwiteza imbere
Akanyamuneza kari kose kuri Akimanizanye Florence wahawe imashini igiye kumufasha kwiteza imbere

Yagize ati: “Mu gihe namaze ngororwa muri gereza nagize amahirwe yo kwigishwa ubudozi, ubu nta kintu ntabasha kudoda. Kuba hiyongereyeho n’ibikoresho birimo imashini, ngiye gukora ntikoresheje, nshake amafaranga bitansabye kongera kuyashakira mu zindi nzira zingonganisha n’amategeko y’u Rwanda”.

Hari undi musore wize ububaji witwa Nsengiyumva Jean Paul wahawe ibikoresho by’ububaji yagize ati: “Maze icyumweru mfunguwe, nyuma yo kurangiza igihano nari narakatiwe nibazaga uko nzakomeza umwuga kubera ko nta bikoresho nari mfite. Ubwo mbihawe ngiye kubikoresha neza, niteze imbere ari nako nirinda gusubira mu byaha”.

Ibi bikoresho bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’igice babihawe na Caritasi Diyosezi Gaturika ya Byumba mu mushinga w’isanamitima, ugamije kwita ku bagore n’urubyiruko bagororerwa muri amwe mu magereza yo mu Rwanda.

Umuyobozi wa Caritas Diyosezi ya Byumba(hagati) yavuze ko ibi bikoresho bizafasha ababihawe kwibeshaho n'imiryango yabo
Umuyobozi wa Caritas Diyosezi ya Byumba(hagati) yavuze ko ibi bikoresho bizafasha ababihawe kwibeshaho n’imiryango yabo

Umuyobozi wa Caritas muri iyi Diyosezi, Padiri JMV Dushimiyimana, avuga ko abafunzwe n’abagororerwa muri gereza bakeneye guhabwa ubumenyi bubafasha kuzibeshaho mu gihe baba barangije ibihano.

Yagize ati: “Twatekereje ku magereza kuko abahafungiwe n’abahagororerwa bakeneye kwegerwa, ariko by’umwihariko twasanze ikibazo gikomeye cyane ari abafungurwa mu gihe barangije ibihano bagasubira mu magereza kubera gusubira mu byaha. By’umwihariko muri uyu mushinga wo gufasha abagore n’urubyiruko kubona uko bibeshaho igihe barangije ibihano, biduha icyizere cyo kuba bagera iwabo bafite ibyo bahugiyeho, bikabarinda kurarikira ibishobora kubagusha mu mitego yo gukora ibitemewe kenshi usanga bituma ababikora bongera guhabwa ibindi bihano”.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa, SSP Hillary Sengabo, avuga ko imyuga ari kimwe mu byihutisha iterambere, atari gusa ku bayikora ahubwo n’igihugu muri rusange.

SSP Hillary Sengabo, Umuvugizi w'Urwego rw'igihugu rw'imfungwa n'abagororwa (RCS), avuga ko imyuga ari kimwe mu byihutisha iterambere
SSP Hillary Sengabo, Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa (RCS), avuga ko imyuga ari kimwe mu byihutisha iterambere

By’umwihariko mu bafungiwe cyangwa bagororerwa mu magereza ngo abagore n’abana bari mu byiciro by’abafashwa, kugira ngo bibategure kuzarangiza ibihano basubira mu miryango yabo batari imizigo ku bo basanze.

Yagize ati: “Kuba aba bari mu bigishijwe imyuga, twizeye neza ko bazagira uruhare mu mishinga ibyara inyungu, babe icyitegererezo ku miryango yabo. Ikizabibashoboza ni ukubungabunga ibi bikoresho babifata neza”.

Abahawe ibikoresho by’imyuga uko ari 42 bakurikiranye amasomo y’imyuga mu gihe cy’umwaka ubwo bari bakigororerwa muri izi gereza zombi. Nyuma yo kurangiza ibihano bari barahawe, bakaba bagiye gukomereza imishinga mu turere bakomokamo, aho bamwe bahise bisunga abandi mu makoperative.

Abagore n'urubyiruko 42 barangirije ibihano muri gereza ya Musanze n'iya Nyagatare ni bo bashyikirijwe ibikoresho by'imyuga
Abagore n’urubyiruko 42 barangirije ibihano muri gereza ya Musanze n’iya Nyagatare ni bo bashyikirijwe ibikoresho by’imyuga
Abagororerwa muri gereza baboneraho no kwiga imyuga kugira ngo bazarangize ibihano batari ikibazo ku bo basanze mu miryango yabo
Abagororerwa muri gereza baboneraho no kwiga imyuga kugira ngo bazarangize ibihano batari ikibazo ku bo basanze mu miryango yabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka