Umuziki wa Platini urashoboka atari kumwe na TMC bamaranye imyaka irenga 11?

Itsinda rya Dream Boys riragaragaza ibimenyetso byinshi by’uko rishobora gusenyuka, umwe akajya mu buzima bwe undi akajya mu bwe. Platini wakemanze iri tandukana, yatangiye gutekereza ahazaza he nk’umunyamuziki igihe azaba atakiri kumwe na TMC.

Platini Nemeye (ibumoso) na Claude Mujyanama (TMC) bamaranye imyaka myinshi mu itsinda rya Dream Boys
Platini Nemeye (ibumoso) na Claude Mujyanama (TMC) bamaranye imyaka myinshi mu itsinda rya Dream Boys

Mu mwaka wa 2009 ubwo iri tsinda ryihuzaga bigizwemo uruhare na Studio ya Dream Records, ryinjiye ku isoko ry’umuziki wo mu Rwanda, rihirwa no gusohora indirimbo nyinshi z’ikinyarwanda n’igiswahili zakunzwe zirimo “Wanizingua”.

Muri 2009 bagitangira umuziki, guhura kw’iri tsinda byasabaga kwigomwa kuri TMC na Platini bari barigize, kuko Platini yigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye, naho TMC akiga mu yahoze ari KIST. Mu gihe cyo gukora indirimbo, TMC yajyaga i Huye agasanga Platini kwa Nyakwigendera Dr Jacques, cyangwa Platini agasanga TMC i Kigali muri Dream Records na Lick Lick.

Muri iyi myaka irenga 11 bamaranye bakorana umuziki, babashije gushyira hanze imizingo (Albums) itandatu, bitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar (PGGSS) inshuro eshanu ndetse batwaramo imwe. Bageze kuri byinshi mu buzima bisanzwe birimo kubaka inzu zo guturamo, kugura imodoka zihenze bagendamo, n’ibindi bitandukanye.

Mu gihe cy’ibiruhuko, aba bombi batari ku masomo, babanaga mu nzu nk’abavandimwe, kugera n’uyu munsi aba bombi bamaze imyaka irenga 10 baba mu nzu imwe, ibintu binatangaza abantu benshi.

Gutandukana kwa Dream Boys birashoboka vuba cyane

N’ubwo aba bahanzi bamaranye imyaka irenga 11 ari nk’abavandimwe bakorana akazi, ubuzima bushobora kudakomeza gutya.

Muri 2014, TMC yabonye amahirwe yo kujya gukomeza amasomo ye muri kimwe mu bihugu byo mu Burayi ndetse atangira kuzuza impapuro zimuhesha ishuri.

Iki gihe, TMC yabwiye inshuti ze ko yaje kureka iby’iri shuri kuko yabonaga muri Dream Boys bafite ibikorwa byinshi by’umuziki n’amasezerano y’ibigo bya Leta n’ibyigenga bagombaga kubanza gusoreza amasezerano bituma TMC atajya ku masomo.

Mu mpera z’umwaka wa 2019, hongeye kumvikana amakuru avuga ko TMC agiye kujya gukorera akazi hanze y’u Rwanda akanahakomereza amasomo y’icyiciro cya kane cya kaminuza. N’ubwo ntawe yigeze abwira icyerekezo cy’aho azajya, bivugwa ko TMC ashobora kuba agiye kujya muri kimwe mu bihugu by’i Burayi cyangwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2019, umunyamakuru wa Kigali Today yigeze kubaza Platini niba Dream Boys itenda gusenyuka kubera ukugenda kwa TMC maze arasubiza ati “Ntabwo nabyemeza, ariko sinanabihakana. Gutandukana birashoboka kimwe n’uko bitashoboka. Twembi turakuze, kandi uko umuntu akura agenda abona andi mahirwe n’izindi nshingano ziba zimutegereje.”

Iki gihe, umunyamakuru yabazaga Platini amaze kumenya amakuru ko TMC arimo ashaka ibyangombwa byo kujya gutura muri kimwe mu bihugu by’i Burayi.

Mu ijoro ryo ku wa 9 Mutarama 2020, Platini yashyize hanze ifoto ari kumwe na Rayvanny wo muri Tanzania, bari muri Studio bakorana indirimbo.

Platini na Rayvanny muri Tanzania
Platini na Rayvanny muri Tanzania

TMC tumubajije iby’iyi foto yagize ati “Sinari nzi ko ari muri Tanzania wenda hazamo na Privacy.”

Tumubajije niba baba batandukanye koko nk’uko biri kuvugwa, yagize ati “Oya ntitwatandukanye, keretse niba ari Platini wabibabwiye.”

TMC avuga ko atazi niba koko Platini yakoze iyo ndirimbo ariko avuga ko ako ari akazi ka muzika gasanzwe kuko na we ngo mu Rwanda hari ibindi arimo.

Umuziki wa Platini wabaho ute adafite TMC?

N’ubwo bitaremezwa neza ko iri tsinda ryatandukanye, hari hashize iminsi rikora ricumbagira ku buryo byagaragaraga ko ibikorwa bya muzika by’itsinda bitabashishikaje.

Platini ni umuhanzi mwiza uzi kuririmba no kwandika neza, akagira n’umwihariko wo kumenya kubyina, ariko ibi byose yabikoraga ari kumwe na mugenzi we TMC.

Mu ntangiriro z’ugushingwa kw’itsinda, TMC yari umuririmbyi ngenderwaho naho Platini akunganira. Gusa ibi byaje kugenda bihinduka na we akajya afata inshingano zo kuyobora imiririmbire ya zimwe mu ndirimbo.

Indirimbo Platini aheruka kuririmbamo atari kumwe na TMC ni “Motema” yakoranye na Nel Ngabo wo muri Kina Music.

Kuba Platini yagiye gukorera indirimbo muri Tanzania, bishobora kuba bica amarenga ko arimo gupanga ubuzima bushya bw’umuziki utarimo TMC bafatanyije gukora imizingo irindwi, wanamubereye umuyobozi w’indirimbo muri icyo gihe cyose.

Dream Boys, ryari rimwe mu nkingi za mwamba hano mu Rwanda mu gihe cy’imyaka irenga 10, ni na rimwe mu bahanzi batasubiye hasi mu buhanzi muri iki gihe cy’ikinyacumi gishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ndumva nta gikuba cyacitse, ikibi nuko batandukana nabi banduranyije, gusa bakoze akazi gakomeye, nakunze indirimbo zabo nka, NKABURA AMAHORO, WAGIYE KARE, UZAHAHE URONKE... mbifurije amahirwe mu byo mwerekejemo

SAMMY GATETE yanditse ku itariki ya: 20-01-2020  →  Musubize

aba basore kobaba bambabaje cyane koko batandukanye umuziki murwanda uratunaniye pe!

bosco yanditse ku itariki ya: 16-01-2020  →  Musubize

ndumufana wawe nindirimbo zawe zose muzadusure kabarore

ericke yanditse ku itariki ya: 11-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka