Gufungura ambasade nshya byanogeje umubano w’u Rwanda n’amahanga

Minisitiri w’Ububayi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yatangaje ko ifungurwa rya za Ambasade nshya haba mu Rwanda no hanze yarwo bishimangira umubano mwiza waranze u Rwanda n’amahanga mu cyerekezo 2020.

Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga
Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyabaye kuwa gatatu tariki 8 Mutarama 2020.

Minisitiri Biruta yabajijwe n’umunyamakuru uko umubano w’u Rwanda n’amahanga wari wifashe mu cyerecyezo 2020 u Rwanda rurangije, atangaza ko uwo mubano wageze ku ntera ishimishije aho ambasade nyinshi zafunguwe.

Yagize ati “Umusaruro w’icyerekezo 2020 ni umusaruro ushimishije, kuko hanafunguwe Ambasade nyinshi mu bihugu by’amahanga, ikindi n’ibindi bihugu byinshi byafunguye Ambasade zabyo mu Rwanda”.

Ibi biravugwa mu gihe umwaka ushize wa 2019 wonyine, hagunguwe Ambasade nshya muri Ghana, Quatar, Singapore, na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Dr. Biruta yakomeje avuga ko hari n’ibindi bikorwa bitandukanye byagiye bihuza u Rwanda n’amahanga.

Yagize ati “Hari inama nyinshi mpuzamahanga zagiye zibera mu Rwanda, abakuru b’ibihugu bitandukanye basuye u Rwanda, abashoramari, n’abandi bantu batandukanye”.

Icyakora nubwo umubano wagenze neza muri rusange, Minisitiri Biruta anavuga ko hari aho utifashe neza, nko ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda ndetse n’u Rwanda n’u Burundi.

Ku rundi ruhande ariko, ishoramari na ryo ryariyongereye mu Rwanda muri 2019, aho Urwego rw’Iterambere (RDB) ruvuga ko handitswe imishinga y’ishoramari ifite agaciro ka miliyari 2.4 z’amadolari ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka