Rwandair yanyomoje amakuru yavuzwe ku ndege yayo i Tel Aviv

Kompanyi y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere (Rwandair) yanyomoje amakuru yavugaga ko imwe mu ndege zayo yahiye imwe muri moteri zayo i Tel Aviv muri Israel.

Indege ya Rwandair
Indege ya Rwandair

Ni nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuwa kane tariki 09 Mutarama 2020, yerekanaga umuriro uri kwaka mu gice cyo hanze cya moteri y’indege yari ivuye I Tel Aviv yerekeza mu Rwanda.

Itangazo Rwandair yashyize ahagaragara riravuga ko uyu muriro wagaragaye kuri iyi ndege ari ibintu bisanzwe kuko aba ari amavuta y’indege aba atakoreshejwe aba arimo gushya.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko n’ubwo uyu muriro watumye indege itinda guhaguruka kugira ngo babanze barebe ko nta kindi kibazo ifite, bitayibujije gukora urugendo rwayo, ndetse ikagera I Kigali amahoro.

Rwandair yavuze ko ibyabaye atari ugushya kwa moteri y’indege, ko ahubwo ari ibishashi by’umuriro bituruka mu cyuma gisohora umwotsi bakunda kwita ‘shampoma’ (echappement) y’indege, kandi ko ibyo ari ibintu bisanzwe.

Kuri Twitter, Rwandair yagize iti “Hari amakuru atari yo ari gucicikana avuga ko hari moteri y’imwe mu ndege zacu yahiye.WB 503 yavaga i Tel Aviv ijya i Kigali ejo yagize ibishashi by’umuriro muri shampoma ikiri ku kibuga. Ibi birasanzwe, bitewe n’amavuta y’indege aba atakoreshejwe”.

Abahanga mu by’indege bavuga ko uyu muriro uza mu cyuma gisohora umwotsi mu ndege, kandi ko ntaho uhurira na moteri y’indege ubwayo. Uyu muriro buri gihe ukaba waka mu gihe indege ikiri ku butaka.

Rick Luiz, umupilote w’Umunyamerika, yavuze ko abantu benshi bakunda kwitiranya ibishashi by’umuriro bituruka muri shampoma n’umuriro wo muri moteri.

Rwandair yatangije ingendo zijya i Tel Aviv muri Kamena umwaka ushize wa 2019. Ikorerayo ingendo inshuro eshatu mu cyumeru, ikoresheje indege ya Boeing 737-800NG.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka