U Rwanda rwakiriye imishinga ya miliyari 2.4 z’Amadolari muri 2019

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruratangaza ko mu mwaka ushize wa 2019, rwanditse ibigo by’ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2.4 z’amadolari ya Amerika, angana na miliyari ibihumbi 2.4 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuye kuri miliyari 2.1 z’amadolari byanditswe mu mwaka wa 2018, bivuze ko ishoramari ryanditswe ryazamutseho 22.6%.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, RDB ivuga ko imishinga yo gutunganya amashanyarazi n’inganda ni yo yihariye igice kinini cy’ishoramari ryanditswe muri RDB muri 2019, kuko iri ku ijanisha rya 75% (45% mu mashanyarazi na 30% mu nganda). Indi mishinga y’ishoramari harimo ubwubatsi, ubuhinzi, serivisi z’ikoranabuhanga ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Byitezwe ko iri shoramari ryahanze imirimo mishya 35,715, harimo 22,935 mu nganda, n’indi 3,053 mu bwubatsi. Leta yo iteganya guhanga imirimo mishya 200,000 buri mwaka, binyuze mu mishinga y’ishoramari n’ahandi.

Imishinga ihuje abashoramari b’imbere mu gihugu ndetse n’abo hanze yanditswe kuri 44% by’ishoramari ryose ryanditswe, mu gihe imishinga yavuye hanze yo ingana na 37%. 19% ni imishinga y’imbere mu gihugu gusa.

RDB ivuga ko kuzamuka kw’ishoramari rihuriweho byatewe n’imishinga ibiri minini, ari yo: Rusizi III Energy (ufite miliyoni 613 z’amadolari ya Amerika) na Gasmeth Energy (ufite miliyoni 442 z’amadolari).

Ugereranyije n’umwaka wa 2018, icyo gihe ishoramari ry’imbere mu gihugu ryari kuri 51%, imishinga yaturutse hanze yari igizwe na 48%, mu gihe ihuriweho yari ifite 2% gusa.

RDB ivuga ko imishinga itanu y’ishoramari iza ku isonga muri 2019, ari Rusizi III Energy (miliyoni 613 z’amadolari), Gasmeth Energy (miliyoni 442 z’amadolari), Ampersand (miliyoni 152 z’amadolari), Remote Estate (miliyoni 145 z’amadolari) na Nots Solar Lamps (miliyoni 72 z’amadolari).

Mu yindi mishinga yanditswe muri RDB muri 2019, harimo Great Lakes Cement Ltd, (wo gukorera sima mu Rwanda, mu Karere ka Musanze), Mataba Farms Ltd (umushinga w’ubuhinzi w’Umunyakenya), Mountain Ceramics Co. (ukora ububumbyi), Elrumalya Rwanda Ltd (w’ingufu/amashanyarazi), MJ Minerals and Petrol Ltd ( ukora imitako n’inigi zambarwa), Fantastic Investment Group (ikora ibyo kugurisha amazu no kuyakodesha), ndetse na Cheza Rwanda Games (itanga serivisi z’imikino ikinirwa kuri interineti).

Avuga kuri iri shoramari, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yagize ati “Nyuma y’uko muri 2018 turengeje miliyari ebyiri z’amadolari ya Amerika mu kwandika ibigo by’ishoramari mu mateka y’igihugu, twakomeje gushyiramo imbaraga turenza miliyari 2.4 muri 2019, ari na ryo shoramari rinini ryanditswe. Ibi byavuye kuri miliyoni 400 z’amadolari gusa muri 2010.

Iki ni ikimenyetso cy’icyizere abashoramari baba bo mu Rwanda no hanze bafitiye u Rwanda.Kuzamura imibare y’ishoramari bizafasha kugabanya icyuho mu bucuruzi, duteza imbere ibikorerwa mu gihugu no mu karere.

Umwaka ushize,nu Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bya miliyari 1.021 z’amadolari ya Amerika, zivuye kuri miliyoni 995 muri 2018. Ibi byatumye umusaruro mbumbe w’igihugu uzamuka kuri 11.9%, mu gihembwe cya gatatu cya 2019, ugereranyije no muri 2018.

Kuzamuka kw’imishinga y’ishoramari yanditswe na RDB ni umusaruro wa gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho, zituma u rwanda rukomeza gukurura abashoramari. U rwanda ruracyari igihugu cya kabiri cyoroshya ishoramari muri Afurika, rukaba urwa 38 ku isi”.

Mu gufasha abashoramari, RDB ifite igice cyahariwe gutanga amakuru na serivisi zifasha abashoramari inzira banyuramo ngo batangize ishoramari, nko kuryandikisha, kubona ibyangombwa, n’ibindi.

Nyuma y’ibyo kandi, RDB ikomeza gukurikirana abo bashoramari, ngo irebe ko bakora nta mbogamizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka