Rubavu:Hagiye gushakishwa amakuru y’abishwe muri Jenoside bagatabwa ku kibuga cy’indege

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyize ahagaragara itangazo risaba abazi amakuru ku bantu bishwe bagatabwa mu kibuga cy’indege kuyatanga nyuma y’uko habonetse imibiri ihatabye.

Ni amakuru yamenyekanye kuva tariki 4 Mutarama 2020, aho abacukura umuferege munsi ya Sitade Umuganda mu kibuga cy’indege babonye imibiri y’abantu n’imyenda babimenyesha ubuyobozi.

Kigali Today ivugana na Bisengimana Innocent, ukuriye Ibuka mu Karere ka Rubavu, yemeje aya makuru avuga ko bataramenya neza iyi mibiri yabonetse, avuga ko ari yo mpamvu barimo gushaka amakuru.

Yagize ati “Amakuru yarabonetse ko hari imibiri tutazi uko ingana kuko bacukuye umuferege babona imibiri, bagerageje ahandi na ho bahasanga imibiri, ubu rero turimo gusaba ababa bafite amakuru kubahiciwe kuyaduha”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na bwo mu itangazo bwashyize ahagaragara risaba abantu gutanga amakuru, buravuga ko tariki ya 07 Mutarama 2020 hateganyijwe igikorwa kizahuza ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage mu gushaka amakuru.

Bisengimana Innocent yatangarije Kigali Today ko mu gihe cya Jenoside hari abantu bahurijwe muri Sitade Umuganda, kandi bahakuwe bajyanwa kwicirwa kuri Komini Rouge nkuko bicyekwa ko haba hari n’abiciwe hariya nubwo bitaremezwa.

Mu bikorwa byo kwibuka mu Karere ka Rubavu hagiye hasabwa gutangwa amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, kuko bivugwa ko hari imibiri yaburiwe irengero bikavugwa ko hari abishwe bakajugunywa mu irimbi riri ahashyizwe Komini Rouge nkuko ishobora kuba yarashyizwe ahandi ariko amakuru ntatangwe.

Itangazo rihamagarira abaturage gutanga amakuru
Itangazo rihamagarira abaturage gutanga amakuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka