Ukora magendu aba ashyira ubuzima bwe mu kaga- Guverineri Mufulukye

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, arasaba abaturage b’Akarere ka Nyagatare n’abatuye intara muri rusange kwirinda kunyura mu nzira zitemewe no gutwara magendu kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yabibasabye kuwa kabiri tariki 07 Mutarama 2020, ubwo yatangizaga gahunda ya ‘Tujyanemo mu mihigo’, igikorwa cyatangirijwe mu Kagari ka Ndego, Umurenge wa Karama, mu Karere ka Nyagatare.

Abanyeshuri bari ku rugerero basinyanye imihigo n'ubuyobozi bw'umurenge ku kurandura umwanda
Abanyeshuri bari ku rugerero basinyanye imihigo n’ubuyobozi bw’umurenge ku kurandura umwanda

Gahunda ya Tujyanemo mu mihigo igamije ko abaturage bafatanya n’ubuyobozi kwesa imihigo kuko akenshi ishyirwa mu bikorwa na bo kandi ari na bo iba igenewe.

Mu gutangiza iyi gahunda, abanyeshuri bashoje amashuri yisumbuye bashoje ingando “Inkomezabigwi icyiciro cya 8”, bari ku rugerero rw’amezi atandatu, basinyanye imihigo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, yiganjemo kuranduraumwanda, gukura abaturage mu manegeka ndetse n’ibindi bigamije kuzamura ubuzima bwiza bw’umuturage.

Guverineri Mufulukye avuga ko magendu imunga ubukungu bw’igihugu, bityo nta bikorwa remezo babona mugihe ihawe intebe.

Avuga ko umuntu unyura mu nzira zitemewe adatandukanywa n’ushaka guhungabanya umutekano w’igihugu bityo ashobora kwitiranywa akaba yabura ubuzima bwe.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Fred Mufulukye
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye

Ati “Gucunga umutekano w’igihugu nta kwirara no guhuga. Ni byo twabwiye abaturage ko babyirinda kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko ntitwabatandukanya n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu”.

Umurerwa Ange, umuturage w’Umudugudu wa Rutoma, Akagari ka Ndego, ahakunze kunyura abaforoderi benshi mu Murenge wa Karama, avuga ko kenshi batinya kubavuga kubera gutinya ko bagirirwa nabi kuko akenshi bagenda bitwaje intwaro gakondo.

Ariko nanone avuga ko kubafata bigoye kuko bababona bagenda ntibamenye amasaha n’amayira banyuramo bagaruka kuko ahora ahinduka.

Abaturage biyemeje gukumira abatwara magendu n'ubwo bitwaza intwaro gakondo
Abaturage biyemeje gukumira abatwara magendu n’ubwo bitwaza intwaro gakondo

Agira ati “Twabitinyaga kuko kanjye banyura imbere y’iwanjye ngatinya, baba bafite ibyuma, imihoro n’ibindi. Gusa mu kugaruka dusanga banyuze mu mirima yacu, bahashyira irondo bakababura bahora bahinduranya amayira”.

Umuyobozi w’umudugudu wa Rutoma, Bizimana Jean Damascene, avuga ko impamvu magendu itacikaga ari uko abaturage benshi batinya kwiteranya kugira ngo batazagirirwa nabi n’abayikora.

Ashingiye ku kuba nta mugabo uvogerwa mu rugo rwe, na we ngo yiyemeje kuvugana n’abaturage be bagatinyuka abakora magendu batitaye ku ntwaro bitwaza.

Ati “Uzajya ujyayo wese ntitaye ku ntwaro yitwaje nzajya ntangira amakuru ku gihe, ntiteranya iveho n’iyo yaba afite igisongo muvuge ariko atajya kuzana cya kintu kitubuza gutera imbere n’ubuzima bwiza”.

Guverineri Mufulukye avuga ko abakora magendu basebya Intara ayobora y’Iburasirazuba kuko ari ho hanyura ibiyobyabwenge byinshi.

Umurenge uzajya usinyana imihigo n'akarere ariko nanone uyisinyane n'akagari n'umudugudu n'abaturage
Umurenge uzajya usinyana imihigo n’akarere ariko nanone uyisinyane n’akagari n’umudugudu n’abaturage

Ku ikubitiro abanyeshuri bari ku rugerero basinyanye imihigo n’akagari ndetse n’umurenge, umurenge na wo usinyana n’akarere, gahunda ikazakomeza abikorera basinyana n’akarere bigasoza umudugudu usinyanye n’abaturage bawutuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka