Nduhungirehe yasabye Amnesty International ‘guceceka’

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yikomye Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Amnesty International), ishami rya Afurika y’Iburasirazuba, ku byo uvuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda.

Umwe mu Banyarwanda bafungiwe muri Uganda, akanakorerwa iyicarubozo
Umwe mu Banyarwanda bafungiwe muri Uganda, akanakorerwa iyicarubozo

Minisitiri Nduhungirehe yasubizaga Amnesty International, ku nyandiko yayo isaba Leta y’u Rwanda kurekura Jackie Umuhoza, Umunyarwandakazi wafunzwe tariki ya 27 Ugushyingo 2019, akekwaho kugambanira igihugu no kumena amabanga, nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabitangaje.

Nyuma y’uko Umuhoza afungwa, RIB yanditse kuri Twitter ko afungiye kuri sitasiyo ya Remera, mu Mujyi wa Kigali.

Uyu Umuhoza ni umukobwa wa Deo Nyirigira, umupasitoro w’Umunyarwanda uba muri Uganda, akaba ashinjwa na Leta y’u Rwanda kuba ari we ukuriye abantu binjiza Abanyarwanda mu mutwe wa RNC, uyoborwa na Kayumba Nyamwasa. Bivugwa ko Nyirigira ari we uhagarariye RNC muri Uganda.

Mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko Uganda ikorana na RNC mu gukorera iyicarubozi no gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko Abanyarwanda benshi, Minisitiri Nduhungirehe yibaza impamvu mu myaka itatu ishize, Amnesty International itigeze igira icyo ivuga kuri ibyo bibazo, uretse ubuhamya butangwa n’Abanyarwanda baturuka muri Uganda bari bahafungiye.

Kuri Twitter, Minisitiri Nduhungirehe yanditse ati “Amnesty International, mwakabaye muceceka. Mu myaka itatu ishize, nta kintu mwigeze mwandika mwamagana ifungwa rinyuranyije n’amategeko n’iyicarubozo bikorerwa amagana y’Abanyarwanda muri Uganda. None ubu muratinyuka kwamagana ifungwa ryemewe n’amategeko”!

Ubutumwa bwa Nduhungirehe kuri Twitter bwari buherekejwe n’amafoto y’Abanyarwanda bagiye bakorerwa iyicarubozo, ndetse n’ubutumwa bwa RIB bwo kuri twitter busobanura impamvu Umuhoza yafunzwe.

Leta ya Uganda yakomeje kwicecekera ku bibazo u Rwanda ruyigaragariza uruhare rwayo mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na RBA ku itariki 31 Ukuboza 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko guhura n’intumwa ya Perediza Museveni nta cyizere yibwira byahita bitanga, mu gihe hakiri intambwe ikenewe guterwa ngo ibibazo birusheho gukemuka.

Ni mu gihe kandi Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, na we mu ijambo yagejeje ku baturage mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, yijeje ko “umubano w’ibihugu byombi ushobora kuba mwiza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka