Kassav izasusurutsa Abanyarwanda ku munsi w’abakundana

Itsinda rya Kassav ry’abanyamuziki bamamaye ku isi yose mu njyana ya Zouk, rizafasha abakundana kwibuka icyo urukundo rusobanuye ku munsi w’abakundana. Ku itariki ya 14 Gashyantare 2020, iri tsinda rizataramira Abanyarwanda rifatanyije n’umunyarwanda Muneza Christopher, mu gitaramo cyateguwe na Arthur Nations ndetse na RG Consult.

Iri tsinda riri mu yakunzwe cyane ku isi kuva mu myaka ya 1979, ryashinzwe na Pierre Edouard Decimus, waje guhamagara bagenzi be barimo Jacob Desvarieux, murumuna we Georges Décimus, Jocelyne Béroard, Jean-Philippe Marthély, na Jean-Claude Naimro. Mu mwaka wa 2010, iri tsinda ryabuze inshuti, umwe mu bari barigize Patrick Saint Eloi wari wararivuyemo mu mwaka wa 2002.

‘Kassav’ bisobanuye umugati ukoze mu myumbati mu ririmi rw’igi creole, ni izina bahaye iri tsinda, nyuma yo kugerageza andi menshi. Ryatangiye ricuranga ngo ryishimishe kuko icyo gihe mu muziki nta mafaranga yabagamo.

Bamaze kumenyekana mu birwa bya Guadeloupe, batangiye gukora ibitaramo ndetse no mu bihugu bitandukanye nka Congo-Brazzaville, Sénégal, Amerika, u Buyapani, rikaba ari ryo tsinda rya mbere ry’abirabura ryaririmbiye mu cyahoze ari Leta zunze ubumwe z’aba Soviete.

Abazitabira iki gitaramo bazagira amahirwe yo kureba no kuririmba imbonankubone zimwe mu ndirimbo za Kassav zakunzwe cyane mu Rwanda zirimo OU La, Rété, Siwo, Kolé Séré, n’izindi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umuhanzi Christopher yari yaciye amarenga ko ku munsi w’abakundana azashimisha abakunzi be, ariko ntiyasobanura uko azabikora.

Christopher ukunzwe mu ndirimbo zigaruka kenshi ku rukundo, azahurira ku rubyiniro na Kassav ku munsi w’abakundana. Si ubwa mbere Christopher akora igitaramo ku munsi nk’uyu, kuko tariki ya 14/02/2017 yakoze igitaramo amurika Album ye yise "Ijuru rito".

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali. Kwinjira bizaba ari 10,000 Frw ahasanzwe, 20.000Frw muri VIP ndetse na 30.000Frw muri VVIP.

Umva hano indirimbo yakunzwe na benshi ya Kassav

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka