Dore impamvu zagombye gutuma ukunda siporo yo koga

Abantu batari bake bamaze kumenya ko gukora siporo muri rusange ari ikintu cy’ingenzi mu mibereho myiza yabo, ariko siporo yo koga ifite ibyiza byayo byihariye byagombye gutuma abantu bayitabira.

Ku rubuga www.bodyandhealthcreation.com bavuga ko siporo yo koga ari nziza cyane, kuko ifasha uyikora kutavunwa n’ibiro bye nk’uko bigenda ku zindi siporo. Ibyo byorohereza abagore batwite ndetse n’abantu bafite ibiro byinshi.

Uretse kuba koga ari siporo igira akamaro mu mibereho myiza y’uyikora, abantu batandukanye banezezwa no kumva batiremereye basa n’abatakikoreye ibiro byabo mu gihe bari mu mazi menshi boga.

Koga ntibituma umuntu ababara mu mavi, mu bujana no mu matako, nyamara siporo yo kwiruka hari ubwo itera ibyo byose.

Koga bituma umubiri wose ukora, bitewe n’ubwoko bw’inyogo.Hari nk’inyogo yitwa ‘backstroke’ boga basa n’abagaramye ku mazi, iyo ituma umugongo ukora, amaboko, agatuza ndetse n’imbavu.

Koga bituma umutima w’umuntu ukora neza, bityo umuntu akiyumva neza n’iyo yaba yarabujijwe gukora siporo yo kwiruka no gukora izindi siporo zivunanye, koga biramufasha. Gusa agomba kuyikora abanje kubaza muganga.

Koga ni siporo ifasha abantu gutwika ibinure, ku buryo ibinure umuntu atakaza yoze iminota 30 bingana n’ibyo uwirutse ibirometero umunani n’amaguru mu gihe cy’isaha atakaza.

Koga byafasha umuntu ubabara umugongo kwiyumva neza, gusa impamvu zituma umuntu ababara umugongo ni nyinshi, hari izavurwa na siporo yo koga ariko hari n’izindi bitakunda.

Ukora siporo yo koga agamije kugabanya ububabare bw’umugongo, bimusaba koga agaramye kenshi, nibura inshuro eshatu mu cyumweru.

Koga bifasha umuntu ufite intugu zitangiye kwiheta, zigasubira mu mwanya wazo, nyuma umuntu akongera kwema kuko koga binafasha uruti rw’umugongo kugororoka.

Koga bifasha abababikora gukomeza imikaya (build muscle) vuba vuba, ugereranyije n’abakora izindi siporo.

Ku rubuga www.santemagazine.fr bavuga ko siporo yo koga ifasha ubwonko bw’umuntu gukora neza.

Umuntu ukunda gukora siporo yo koga ahorana akanyamuneza. Ikindi kandi siporo yo koga ifasha umuntu kutagira amazinda.

Siporo yo koga ifasha amaraso gutembera neza, bigatuma umubiri wose umererwa neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nagize disque y umugongo yenda husohoka, fusiotherapie nari ndangije sceances 24, ariko nkumva hakibabaraho,nayobotse inzira yo kwiga koga kuko numvaga abantu benshi bambwira ngo ni byo bizankiza. None numvise muvuga ngo biterwa n uburwayi ifitemo, mwangira nama ki?

Alias yanditse ku itariki ya: 24-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka