Ishuri rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda ryizihije umunsi wahariwe umuco (Amafoto)

Ku wa gatanu tariki ya 10 Mutarama 2020, mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ku nshuro ya munani hizihijwe umunsi wahariwe umuco mu bya gisirikare.

Ingabo za Tanzania mu myiyereko
Ingabo za Tanzania mu myiyereko

Ni umuhango wizihijwe n’ingabo 47 zaturutse mu bihugu 12 byo muri Afurika, ziherekejwe n’imiryango yazo, aho 18 muri zo ari izaturutse mu bihugu bya Afurika mu gihe u Rwanda rufitemo abasirikare 26, n’abapolisi batatu. Hamuritswe imico itandukanye igizwe n’ibiribwa, imyambaro, imbyino n’ibindi.

Izo ngabo zaba izaturutse mu bindi bihugu, ndetse n’izo mu Rwanda, ziravuga ko zishimiye uwo munsi aho ngo uzunguye ubumenyi bujyanye n’imico y’ibihugu binyuranye. Ubwo bumenyi ngo zizabwifashisha mu gutunganya neza inshingano zabo, cyane cyane aho zaba zihuriye mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.

Umusirikare w’umugore ufite ipeti rya Lt Col waturutse mu gihugu cya Malawi agira ati “Urabizi neza hano mu Rwanda, ndatekereza neza ko ari amahirwe menshi ku ngabo zahuriye muri iki gihugu zihujwe no kwiga.

Twahigiye n’imico inyuranye y’ibihugu yaba iya Botswana, Zambia, Tanzania, Senegal n’ahandi. Twabashije no kumenyana, tumenya imico inyuranye, aho dutuye, uburyo turya, nabonye ari ibintu by’ingirakamaro”.

Berekanye umuco w'igihugu cya Uganda
Berekanye umuco w’igihugu cya Uganda

Yakomeje agira ati “Afurika ni umugabane umwe, ejo ushobora kujya muri Malawi, undi munsi ukajya mu gihugu cya Tanzaniya, ushobora kugera muri ibyo bihugu cyangwa ahantu hanyuranye utamenyereye ariko bakugaburira ukavuga uti eh, ibi nabibonye ubwo twari mu Rwanda, ugasanga ubuzima bwo kuba muri ibyo bihugu burakoroheye”.

Maj Mboninka Kwisaba, umwe mu ngabo z’u Rwanda zizihije uwo munsi, na we yavuze icyo uwo munsi w’umuco wa gisirikare umusigiye.

Yagize ati “Ni umunsi utwibutsa gufatanya n’abandi mu mico itandukanye, ariko cyane cyane hano ku ishuri bidufasha kwigana n’abandi bo mu bindi bihugu utabangamiye imico yabo, noneho no mu kazi gasanzwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (ONU), bidufasha gukorana n’abandi basirikare mu buryo butworoheye.”

Akomeza agira ati “Nk’umusirikare w’u Rwanda, uyu munsi utwibutsa abo turi bo. Umusirikare utagira umuco ntacyo aba amariye igihugu cye kuko igisirikare nyacyo gishingira ku muco, kigashingira ku burere mboneragihugu no ku ndangagaciro, icyo gihe uba uri umusirikare nyawe”.

Brig Gen Didas Ndahiro, umuyobozi w'ishuri rikuru rya Gisirikare
Brig Gen Didas Ndahiro, umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikare

Ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Nyakinama, buvuga ko uwo munsi ngarukamwaka ugamije gusangira imico y’ibihugu binyuranye hashingiwe ku bukungu, imibanire n’amahanga, Imiyoborere, imikorere y’igisirikare, imyambarire, kugira ngo mu butumwa bw’amahoro bazamenye uburyo bitwara mu kuzuzanya kwabo nk’uko Brig Gen Didas Ndahiro, Umuyobozi w’iryo shuri yabitangaje.

Yavuze kandi ko ari umunsi ufasha izo ngabo kurushaho kumenyana aho yagize ati “Ni umunsi ufasha ingabo kurushaho kumenyana aho ubabera nk’ikiraro cyo kubaka ubucuti hagati y’ingabo zo mu bihugu binyuranye bya Afurika, mu rwego rwo kurushaho kwizerana”.

Icyo ni igikoresho cyo mu gihugu cya Malawi cyifashishwa mu ntambara mu kwikingira umwanzi
Icyo ni igikoresho cyo mu gihugu cya Malawi cyifashishwa mu ntambara mu kwikingira umwanzi

Uwo munsi witabiriwe n’ingabo zaturutse mu bihugu 12 bya Afurika, ari byo Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, Sudan y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia n’u Rwanda.

Abasirikare bafite ipeti rya Major na Lt Colonel ni bo bitabiriye ayo masomo y’igihe cy’umwaka aho bazayasoza muri Kamena 2020.

Amafoto: Rwanda Defence Force

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka