Umukecuru w’imyaka 88 wafatanywe urumogi ashobora gufungwa burundu

Umukecuru w’imyaka 88 wo mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Muhoza, nyuma yo gufatanwa urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yabwiye Kigali Today ko Polisi yataye muri yombi uwo mukecuru nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bari ku irondo mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 05 Mutarama 2020.

Ngo abo baturage bahuye n’umuhungu w’uwo mukecuru ahetse igikapu, bamuhagaritse agitura hasi ariruka arabacika, barebye ibiri muri cya gikapu basangamo udupfunyika 4340 bahamagara Polisi.

CIP Rugigana yavuze ko Polisi ubwo yahageraga bamwe mu baturage bayibwiye ko, uwo musore yari avuye gutundira nyina urwo rumogi, uwo mukecuru akaba ngo asanzwe ari umucuruzi warwo. Bagezeyo basangana uwo mukecuru utundi dupfunyika 3451.

Agira ati “Nyuma yo gusanga udupfunyika 4340 mu gikapu cy’uwo musore, babimenyesheje Polisi, ikihagera, twagiye gushakisha iwabo w’uwo muhungu, kuko hari andi makuru abaturage bahise baduha ko nyina asanzwe arucuruza.”

“Mu rugo twahasanze utundi dupfunyika 3451, Polisi ihita irufata, ifata n’uwo mukecuru. Ubu afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, umuhungu we yaratorotse turacyamushakisha. Amakuru dufite ni uko azaboneka”.

CIP Rugigana, yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko byibasiye cyane cyane urubyiruko, aho byagaragaye ko abakomeje gukoresha ibiyobyabwenge biganjemo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 35. Avuga kandi ko ibiyobyabwenge biri kuzamura ibyaha by’urugomo aho bitera impfu za hato na hato.

Yongeyeho ko umutungo w’igihugu ukomeje gutikirira mu biyobyabwenge aho yatanze urugero kuri uwo mukecuru wafatanywe urwo rumogi, avuga ko rufite agaciro k’amafaranga ari hagati ya Miliyoni imwe na miliyoni n’ibihumbi magana atanu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru kandi yavuze ko mu gihe uwo mukecuru yahamwa n’icyaha, yahanishwa ingingo ya 263, aho uhamijwe icyo cyaha cyo kubika, kunywa, guhinga, gutunda…ibiyobyabwenge, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo afunzwe se aba sibo batumazeho abana? Ugeze Iwawa nta mpuhwe wakabagiriye.

ka yanditse ku itariki ya: 8-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka