Rubavu: Imibiri y’abantu 141 bishwe muri Jenoside yabonetse ahaherereye ikibuga cy’indege

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko budashidikanya ko imibiri iri gushakishwa ku kibuga cy’indege cya Rubavu ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi bubitangaje mu gihe hamaze kuboneka imibiri 141 kuva ku wa kabiri tariki 07 Mutarama 2020 mu gihe igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri gikomeje.

Iyo mibiri yabonetse mu byobo bitandukanye biri iruhande rw’inyubako z’ikibuga cy’indege cya Rubavu na Stade umuganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yatangaje ko badashidikanya kuri iyi mibiri ko ari iy’abazize Jenoside bitewe n’ibimenyetso bayisangana. Ibyo bimenyetso birimo kuba hari iboneka iboshye, hakabamo iy’abana n’iy’abakuru kandi aho yatawe hatari irimbi.

Kuva tariki ya 6 Mutarama 2020 ubwo iki gikorwa cyo gushaka imibiri cyatangiraga, habonetse imibiri iri kumwe n’ibyuma bikora isuku ndetse n’abagore bari bahetse abana. Ni igikorwa cyakorwaga n’abaturage ariko kuri uyu wa gatatu tariki 08 Mutarama 2020 hifashishijwe imashini ihinga kugira ngo yihutishe ibikorwa.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mata 1994 muri Stade Umuganda hari Abatutsi bajyanywe muri Stade Umuganda mu gikorwa cyiswe ‘ihumure’ ariko bakaza kuraswa, abandi bajyanwa aho bicirwa hazwi nka Komini Rouge.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko igikorwa cyo gushaka imibiri kizakomeza kugira ngo hashakwe imibiri itaraboneka. Bakomeje no gushaka amakuru kuri aba bantu bishwe.

Iyi mibiri ibonetse mu gihe hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu bakomeje kubura ababo bishwe.

Bamwe mu barokotse Jenoside bavuga ko batarahabwa amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abantu babo kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ahari gukurwa iyi mibiri ni iruhande rw’inzu yari icumbitsemo abashinzwe kurinda ikibuga cy’indege cya Gisenyi, hakaba hafi ya Stade Umuganda.

Ni hafi y’ahatuwe n’abantu ariko aya makuru ntiyari yaratanzwe n’abari abakozi b’ikibuga ndetse n’abari bagituriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka