Abaturiye umusozi wa Rubavu babangamiwe n’imbwa n’abajura

Abaturage baturiye umusozi wa Rubavu mu Kagari k’Amahoro mu Mujyi wa Gisenyi, batangaza ko bugarijwe n’imbwa n’abajura baturuka mu mashyamba ari ahahoze hatuye abaturage bimuwe ku musozi wa Rubavu bakajyanwa Kanembwe.

Abatuye hafi y'uyu musozi baterwa n'imbwa n'abajura baturuka mu ishyamba rihari
Abatuye hafi y’uyu musozi baterwa n’imbwa n’abajura baturuka mu ishyamba rihari

Aba baturage babitangarije Kigali Today mu gihe hari imbwa zariye umuntu naho abajura bagahora babiba, ikibazo cyageze ku buyobozi ariko bakaba batarabona igisubizo.

Mu mwaka wa 2010 ni bwo imiryango 1200 yari ituye ku musozi wa Rubavu yahakuwe kubera gutura mu manegeka, bajyanwa gutuzwa mu Murenge wa Rubavu mu mudugudu wa Kanembwe.

Ahari hatuwe n’abaturage ku musozi wa Rubavu hahawe Koperative y’Inkeragutabara mu kurinda ko uyu musozi ukomeza kwangizwa n’ibiza, ndetse basabwa kuhakorera ibikorwa nyaburanga byagombaga kongera abasura umujyi wa Gisenyi.

Hashyizweho ibiti by’imigano n’inzira z’amapave zinyurwamo n’abagenda n’amaguru bagenda barangamiye ubwiza bw’umujyi wa Goma na Gisenyi bitegeye ikiyaga cya Kivu, gusa ibikorwa ntibyashoboye kurangira kubera ubushobozi ndetse n’inyubako zari zatangiye kubakwa zirahagarara.

Uyu musozi wagombaga kuba irebero ry’ubwiza bw’Umujyi wa Gisenyi ubu wabaye indiri y’abahungabanya umutekano w’abawuturiye.

Ingabire Fatuma ni umuturage mu Mudugudu wa Muhabura, Akagari k’Amahoro avuga ko abajura bababujije amahoro.

Ati “Ejobundi nanitse amashuka ninjiye munzu ngarutse nsanga abana barayatwaye, twahamagaye abashinzwe umutekano ngo badufashe ariko n’ubu ntagisubizo turabona, bukeye umusaza yabyutse ajya gusenga asanga umuntu tutazi arimo gufungura urungi, nabwo duhamagaza abashinzwe umutekano ariko ntagisubizo turabona”.

Undi uturiye iri shyamba yatangarije Kigali Today ko baterwa n’imbwa amanywa n’ijoro, kimwe n’abana b’inzererezi baturuka kuri uyu musozi.

Ati “Dufite ikibazo gikomeye, abana b’inzererezi batubujije amahwemo, iyo winjiye munzu ugasiga ikintu hanze uragaruka ntukihasange, ntushobora kumenya baba mu musozi cyangwa bafite aho bataha icyo tuzi ni inzererezi kandi ntubakurikirana ngo ubafate”.

Kwibwa n’inzererezi zihishe muri uyu musozi no guhorana ubwoba bwo kuribwa n’imbwa ni ubuzima abaturiye umusozi biberamo, ndetse iki kibazo kikaba cyemezwa n’umuyobozi w’Umudugudu wa Muhabura mu kagari k’Amahoro mu Mujyi wa Gisenyi.

Agira ati “Imbwa nyinshi zihishe mu bihuru zitera abaturage muri uyu mudugudu, iki kibazo twakigejeje ku buyobozi bw’akagari n’umurenge ariko ntiturabona igisubizo”.

Kigali Today ivugana na Uwizeyimana Jean Damascene, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari k’Amahoro, avuga ko ikibazo cy’inzererezi gisanzwe muri Gisenyi ariko bashyizeho irondo ry’amanywa n’ijoro.

Ati “Ikibazo cy’inzererezi zituruka ku musozi wa Rubavu kirahari ariko twashyizeho amarondo, kandi atanga umusaruro kuko abo dufashe tubashyikiriza polisi, ndetse ku munsi w’ejo hari umusore wafashwe yanuye amashuka. Gusa irondo ntirigera ahantu hose, abaturage na bo basabwa gushyiraho akabo”.

Uwizeyimana avuga ko ikibazo cy’imbwa basabye umurenge ubufasha bagasanga bagomba kuzitega, cyakora ngo umuti batega imbwa ntukorana n’imvura ku buryo bazazitega mu gihe cy’izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka