Uganda yashyikirije u Rwanda Abanyarwanda icyenda bari bafungiyeyo
U Rwanda rwongeye gusaba Leta ya Uganda kurekura Abanyarwanda bose bafungiyeyo bazira ubusa, no guhagarika ibikorwa byo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guteza umutekano muke mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yabisabye kuri uyu wa gatatu tariki 08 Mutarama 2020 nyuma y’uko Uganda ishyikirije u Rwanda Abanyarwanda icyenda bari bafungiye muri Uganda, barimo barindwi barekuwe ku wa kabiri tariki 7 Mutarama 2020 n’urukiko rwa gisirikare.
Ni igikorwa Leta y’u Rwanda yashimye ariko ishimangira ko abarekuwe ari bake cyane ugereranyije n’Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bazira ubusa.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ari ikimenyetso cy’ubushake bwo kubahiriza amasezerano ya Luanda muri Angola.
Hari hateguwe n’ikiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe na Maj. Gen Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda, n’intumwa yihariye ya President Yoweri Museveni Ambassador Adonia Ayebare, abanyamakuru berekwa abo Banyarwanda icyenda barekuwe na Uganda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kutesa wari muri icyo kiganiro, yavuze ko ibyo Uganda ikoze u Rwanda rwagombye gufatiraho urugero kuko ngo ari igikorwa kigaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yabwiye KT Press ko ntacyo u Rwanda rugomba gufatiraho urugero kuko nta munya-Uganda n’umwe ufungiye mu gihugu cy’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse yongeraho ko atumva icyo Minisitiri Kutesa yashakaga gusobanura.
Abanyarwanda icyenda barekuwe barimo uwitwa René Rutagungira, umucuruzi uri mu Banyarwanda ba mbere batawe muri yombi muri Uganda ashinjwa ibinyoma byo kuba intasi ya Leta y’u Rwanda.

Ambassador Mugambage wari mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko bariya icyenda barekuwe bashyikirijwe abahagarariye u Rwanda i Kampala n’abashinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo boherezwe mu Rwanda.
Mugambage yavuze ko ari intambwe nziza itewe ariko asaba ko Uganda ihagarika ibikorwa byo gufata Abanyarwanda ku maherere.
Abanyarwanda barindwi barekuwe n’urukiko rwa gisirikare ku wa kabiri tariki 07 Mutarama 2019, ni René Rutagungira, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Etienne Nsanzabahizi, Bahati Mugenga, Charles Byaruhanga na Claude Iyakaremye. Imyirondoro y’abandi babiri ntiyigeze ishyirwa ahagaragara.
Bose bashinjwaga ibyaha birimo ubutasi, ubushimusi, gutunga imbunda mu buryo butemewe, n’ibindi byaha u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari ibinyoma mu myaka itatu ishize.
Leta y’ u Rwanda ikomeje gusaba Uganda guhagarika gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro irwanya Guverinoma y’u Rwanda, ndetse ikarekura abandi Banyarwanda benshi bakirimo kugirirwa nabi mu buroko bwa gisirikare muri Uganda.
Irekurwa rya bariya icyenda ryakiriwe neza n’u Rwanda cyane cyane ko ari igikorwa kije gikurikira ubutumwa Perezida Museveni aherutse koherereza Perezida Kagame, ubutumwa bwakiriwe nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kunoza umubano.
Abanyarwanda basaga 1400 ni bo birukanywe mu buryo bw’ubugizi bwa nabi muri Uganda, inzego zishinzwe umutekano zikabazana ku mupaka nk’amatungo, benshi bamerewe nabi nyuma yo kwamburwa ibyabo byose n’amafaranga.
Inkuru zijyanye na: Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda
- Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi
- Perezida Kagame yageze muri Uganda
- Uganda: Gen Muhoozi yashimiye abitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)
- Perezida Kagame yagabiye inka z’Inyambo Gen Muhoozi
- Gen. Muhoozi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
- Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba
- Gen. Muhoozi Kainerugaba yagarutse mu Rwanda
- Umuyobozi wa Kisoro muri Uganda na we ngo yari akumbuye gutemberera mu Rwanda
- Umupaka wa Cyanika wafunguwe: Dore ibisabwa ushaka kwambuka
- Umupaka ntushobora gufungurwa ibyatumye ufungwa bitabanje gukemurwa – Perezida Kagame
- Abaha serivisi abagenda mu muhanda Kigali-Gatuna-Kampala ngo bagiye kongera kubona inyungu
- Abaturage bishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe
- Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda barasabwa gushishoza
- Ibicuruzwa by’u Rwanda byiteguye guhatana ku isoko rimwe n’ibya Uganda umupaka nufungurwa?
- Imiryango ya Afurika yunze Ubumwe na EAC yishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Abanyarwanda 58 bari bafungiye muri Uganda n’Umurundi umwe barekuwe
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ugiye kongera gufungurwa
- Uganda: Gen Kandiho yakuwe ku buyobozi bw’ubutasi (CMI)
- Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro bitanga icyizere
Ohereza igitekerezo
|