Intama yagaragaye hamwe n’Inkotanyi ntiyari umupfumu wacu- Gen. Kabarebe
General James Kabarebe yabwiye abarimu bigisha amateka bari mu itorero i Nyanza ko intama y’umweru yagaragaye ku mafoto hamwe n’Inkotanyi yazikundaga ikanazikurikira, ko itari umupfumu wazo.

Ni nyuma y’ikibazo yabajijwe n’uwitwa Appolinnaire Bizimana, ubwo yari amaze kubaganirira tariki 9 Mutarama 2020.
Icyo kibazo cyagiraga kiti “Tuzi ko ku rugamba ingabo z’u Rwanda zifata igihugu, hari intama bagendanaga. Ese iriya ntama yavugaga iki cyangwa yabafashaga iki ku rugamba”?
Mu kumusubiza, Gen. Kabarebe yagize ati “Intama, hari ifoto ijya igaragaramo. Nta gitangaza cyari muri iriya ntama, nta n’ubwo yari umupfumu wacu nta n’ubwo yaraguraga”.
Iyo ntama ngo yari yatoraguwe n’Inkotanyi zo muri batayo ya 101, yayoborwaga n’uwitwaga Kayitare.

Gen. Kabarebe ati “Ako gatama iyo abasirikare bakoraga parade (imyiyereko) na ko kayikoraga nka bo, bahindukira na ko kagahindukira, kandi batayo yakwimuka na ko kakimuka, abasirikare baba bavanze, ntigatakare kakamenya batayo yako kakayigendamo”.
Iyo ntama ngo yagaragaye ubwo abari mu mashyaka anyuranye bajyaga gusura FPR Inkotanyi, bagakora umunsi mukuru.
Ati “Icyo gihe habayeho imyiyereko, na ko kayikora neza nk’abasirikare. Ariko tugiye guhagarika Jenoside intambara itangiye, igisasu kiragakubita kirakica. Ntabwo rero kahagaritse Jenoside”.

Ohereza igitekerezo
|
Imana yarakoze kurema inkotanyi ikaziha umutima utanga utitangiriye itama ikaziha umutima wuzuye ubumuntu wo guhagarika Genocide
I like the way GenJemes Kabarebe asobanura amateka ..
kweli kabisa
Mamashenge.inkuru zako gatama nari narazunvise.none mbonye nifoto yako.♥
Mamashenge.inkuru zako gatama nari narazunvise.none mbonye nifoto yako.♥
Nibyiza cyane ko abarimu b’amateka bahurira hamwe bakaganirizwa kandi bagahuriza hamwe mu kwigisha amateka yaranze u Rwanda.
Bagasobanuza aho batumva neza naho bafite urujijo.
Bashakira hamwe ibyateza u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.
Nanjye kuba numvishe ibyiyo ntama haricyo nungutse.
Umwaka mushya muhire banyarwanda mwese namwe muri mu itorero ry’igihugu
Iyo ntama yaba hari icyari kiyirimo cg ntacyo ntakibazo...gusa imyizerere yacu gakondo yagiye igirwa ubwiru bituma ba rugigana binjiza muri bamwe muri twe ko ari ibipagani.Tugarukire ukuri kumwimerere wo kwemera gakondo yaco.
Muzanshake mbabwire iby’iriya ntama n’uko yatsinze abacengezi. Yaguye i Musanze mu ntambara y’abacengezi aho bayisanze iziritse bakayirya.
Muzanshake mbabwire iby’iriya ntama n’uko yatsinze abacengezi. Yaguye i Musanze mu ntambara y’abacengezi aho bayisanze iziritse bakayirya.
Thanks mzee James..le musee vivant du FPR
Thanks mzee James..le musee vivant du FPR
Agatama kanejeje, Biba byiza iyo abantu basobanukiwe Kandi basobanuriwe nabafite amateka y, ukuri Nyakuri nabafite ubumenyi Kandi Bayabayemo(Amateka) nka General James Kabarebe. Afande yakoze cyane.
Nyuma y’ibyo bisobanuro nizere ko bamuhaye amashyi menshi.