Nyamvura Patricie wo mu Kagari ka Gikundamvura, Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare yemeza ko ibiyobyabwenge byacitse, n’ikimenyimenyi atakibona umusomya ku ishashi.
Umuganda w’ukwezi kwa mbere ukaba ari na wo wa mbere wa 2019, wabereye hirya no hino mu gihugu, aho abaturage ndetse n’abayobozi bafatanyije mu bikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gusibura imirwanyasuri, kubaka amashuri, kubaka amaterasi y’indinganire n’ibindi.
Mutatsineza Rosine umaze imyaka itatu akora akazi ko gukanika imodoka nyuma yo kwiga uwo mwuga ahamya ko bimutunze kandi ko ntacyo yararikira cyatuma bamushuka kuko icya ashatse acyigurira.
Mu gihe Minisiteri y’uburezi iteganya abanyeshuri 45 mu ishuri rimwe, ishuri ribanza rya Nyacyonga rifite abanyeshuri 624 bigira mu byumva bitandatu n’ibindi bitatu biri gusanwa, bivuze ko mu ishuri rimwe higiramo abanyeshuri barenga 70.
Muri Afurika biragoye kwemeza ko umuntu yarozwe cyangwa hakoreshejwe uburozi kugirango habeho ikintu runaka kuko usanga bigoye kubibonera ibimenyetso.
Ron Weiss ukomoka muri Isirayeli aravuga ko yaje yishimiye Abanyarwanda, ariko ko abajura b’amashanyarazi barimo kumuca intege.
Mu buzima, abantu basabwa gukora kugirango babashe kwitunga, gutunga ababo ndetse no gukorera sosiyete n’ibihugu byabo.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside ( CNLG) yasohoye itangazo ryamagana ubutumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, burimo ivangura n’amacakubiri, bukaba ndetse bwashobora guhembera Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubwo zasuraga igicumbi cy’Intwari z’Imena i Nyange mu karere ka Ngororero, inkeragutabara zo mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke zavuze ko ubutwari budakwiye guharanirwa mu ntambara gusa.
Marie Claire Ingabire, ufite inzu itunganya imisatsi y’abagabo n’abagore (salon de coiffure) mu Mujyi wa Kigali akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatunganya imisatsi muri Kigali, avuga ko umwuga wo kogosha ari umwuga abenshi bafata nk’umwuga ugayitse, bigatuma hari abatawibonamo bitewe n’uko ahanini ufatwa nk’umwuga (…)
Ni ubucuruzi butemewe bukorwa igihe umuntu ukeneye amafaranga asanga uyafite akayamuguriza, bakavugana igihe azayamwishyurira hiyongereyeho inyungu bumvikanye.
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatanu 25 Mutarama 2019, yafunguye ku mugaragaro kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi, University of Global Health Equity (UGHE).
Amacumbi agizwe n’ibyumba bitatu mu rwunge rw’amashuri rwa Kibogora, GSFAK (Groupe Scolaire Frank Adamson de Kibogora) riherereye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa yine n’igice z’amanywa ku wa gatatu tariki ya 23 Mutarama 2019 hangirika ibikoresho by’abanyeshuri basaga (…)
Zirimwabagabo Jean Pierre wo mu kagari ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi akarere ka Musanze, avuga ko amaze amezi icyenda aba hanze nyuma yo kwirukanwa mu rugo n’umugore we, agacyura undi mugabo.
Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Mutarama 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arataha ku mugaragararo kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi (University of Global Health Equity), yubatswe mu murenge wa Butaro, akarere ka Burera mu Majyaruguru.
Abakobwa batatu muri 20 bageze muri Boot Camp, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama 2019 bambitswe amakamba atatu ya mbere ariyo irya ‘miss congeniality’ rihabwa umukobwa wabaniye neza bagenzi be, ikamba rya ‘miss heritage’ rihabwa uwahize abandi mu by’umuco, ndetse n’ikamba rya ‘miss photogenic’ rihabwa (…)
Ku munsi wa nyuma wo gukuramo abakobwa ngo hasigare 15 bazagera Finali, Teta Mugabo Ange Nicole wari ufite numero 23 niwe usezerewe yuzuza umubare w’abakobwa batanu bagombaga kuvamo.
Umuhanzi Christopher Muneza wabaye ikirangirire mu Rwanda acyambaye umwenda w’ishuri, ngo yabayeho ubuzima atifuzaga kubamo kuburyo avuga ko yanasimbutse imwe mu bintu abandi basore banyuramo mu gihe cy’ubugimbi bwabo.
Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko uwiyemeje guhora mu manza akuramo kugira ubunararibonye mu kuburana ariko akarushaho gukena.
Tariki 8 Ukwakira 1990, Elie Nduwayesu arimo yigisha ku ishuri ribanza rya Rwankeri, mucyahoze ari komine Nkuri, abapolisi baje kumuta muri yombi.
Mu mukino w’ikirarane waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangiye Police Fc itsinze Mukura ibitego 3-2.
Mu karere ka Rusizi, bamwe mu rubyiruko barifuza kuboneza urubyaro kugira ngo birinde kubyara imburagihe, ariko ababyeyi n’ubuyobozi bw’akarere babyamaganye.
Dufitimana Janviere wiga muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko we na bagenzi be batinya gutwara inda kurusha gutinya kwandura virusi itera SIDA.
Mu ijoro ryo kuwa 23 rishyira uwa 24 Mutarama, abagororwa batatu barashwe bagerageza gutoroka Gereza ya Huye iri mu Ntara y’Amajyepfo, bose bahita bitaba Imana.
Abakanishi 239 bakorera umwuga wabo mu magaraji yo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 23 Mutarama 2019 bahawe impamyabumenyi n’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro “Rwanda Polytechnic (RP) zishimangira ubumenyi n’ubushobozi mu mwuga wabo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko poste de santé zigiye kongererwa ingufu bityo zitange serivisi nyinshi kuruta izo zari zisanzwe zitanga hagamijwe korohereza abaturage kwivuza.
Mu kiganiro ubyumva ute cya KT Radio cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 23 Mutarama 2019, umunyamakuru yatumiye ababaye mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda mu bihe byashize aribo Sandrine Isheja Butera na Mike karangwa, ndetse anatumira umunyamakuru ukurikiranira Miss Rwanda hafi kuva mu myaka myinshi ishize ngo bungurane (…)
Imyaka myinshi y’akazi ke, Hon. Tito Rutaremara, kuri ubu ufite imyaka 76, yibanze ku bikorwa bya politiki. Nyamara kimwe n’abandi agira ubuzima busanzwe mbere cyangwa nyuma y’akazi.
Bamwe mu baturage b’umudugudu wa Gacungiro akagari ka Musenyi mu karere ka Nyagatare, bavuga ko babona amazi meza ari uko haje abayobozi bakomeye nabwo bakajyana nayo.
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO) rwatangiye ubukangurambaga bushakisha abiyemeza kuzaba intwari bagendeye ku zababanjirije.
Tuyishime cyiza Vanessa wari numero gatandatu muri Miss Rwanda, yasezerewe ku munsi wa kane wo gusezerera abakobwa batanu bagomba gusezererwa mbere y’uko umunsi wa nyuma ugera.
Abaturage bagera kuri 46 bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi, baravuga ko bamaze kurambirwa no kwishyuza amafaranga y’ingurane z’imitungo yabo yangijwe mu gihe cyo gukora umuyoboro w’amashanyarazi akomoka ku ruganda rwa nyiramugengeri ruzwi ku izina rya Gishoma peat plant.
Mu mukino wa Shampiona utari warabereye igihe ikipe ya Sunrise yihagazeho ku kibuga cyayo, itsinda APR FC ibitego 3-2 i Nyagatare
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Uwimana Jean de Dieu ukinira Ikipe ya Pépinière yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano akekwaho Kwiba mu kigo cy’ababikira giherereye ku Kacyiru.
Itsinda ry’abantu 16 barimo abayobozi muri kaminuza ya Gitwe, kuri uyu wa gatatu 23 Mutarama 2019 ryakiriwe mu nteko ishingamategeko, muri komisiyo y’uburezi ngo basobanure birambuye ibyo bita akarengane bavuga ko bakorerwa n’inama nkuru y’uburezi (HEC).
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Madame Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, yavuze ko atumva akamaro ka Miss Rwanda, n’icyo iri rirushanwa ryaba rimariye abanyarwanda.
Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, arasaba abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe guharanira kukivamo bakajya mu byisumbuyeho, kuko iki cyiciro atari umurage.
Ikigo gishinzwe ingufu REG kiravuga ko gihomba umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawati 44(19%), ukaba uhwanye n’amafaranga asaga miliyari 19 ku mwaka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura WASAC, kiravuga ko kigiye gutangiza uburyo bushya bwo kwakira abafatabuguzi bashya hagamijwe kubaha serivise nziza kandi zihuse.
Mu gihe mu Rwanda hari gukinwa igikombe cy’Intwari mu mikino itandukanye, muri Handball ho bahisemo kujyana aya marushanwa mu karere ka Gicumbi, imikino izitabirwa n’amakipe y’abagabo ndetse n’abagore
Mu nama ya 49 y’ihuriro ryiga ku bukungu bw’isi (Wef19) iri kubera i Davos mu Busuwisi, Perezida Kagame unayoboye umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yavuze ko kuri ubu benshi bamaze kubona ko hari inyungu nyinshi ku kuba Afurika yaba ikomeye kandi yunze ubumwe.
Ubwo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Ntagengwa John yasuraga Lions Karate Club, ikipe y’umukino wa Karate yo mu Mujyi wa Kigali, ikora imyitozo yayo ku Cyumweru, yabashimiye uburyo bishatsemo ibisubizo bakigurira ibikoresho nkenerwa mu mukino wabo badateze amaboko kuri leta.
Amakipe 11 ni yo yamaza kwiyandikisha guhatana mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari z’igihugu rizatangira tariki ya 25 Mutarama rigasozwa tariki ya 1 Gashyantare uyu mwaka.
Ku cyumweru gishize, tariki 20 Mutarama, wari umunsi w’akazi kenshi ku bayobozi bakuru ba minisiteri y’uburezi, kuko bazindukiye mu bitangazamakuru bibiri bikuze kurusha ibindi mu gihugu ngo basubize ikiganiro cyanyujijwe kuri imwe muri radiyo zigenga iminsi itatu mbere yaho.
Ku munsi wa gatatu wo gusohora abakobwa mu mwiherero, Umurungi Sandrine winjiye muri Miss Rwanda ahagarariye Intara y’amajyepfo niwe wari utahiwe nyuma yo gutsindwa ikizamini cy’umuco n’ubugeni, ntanaze muri batanu bafite amajwi menshi mu itorwa rya SMS.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26/01 kugera tariki 01/02/2019, kuri Stade Amahoro haraba hakinwa igikombe cy’intwari mu mupira w’amaguru.
Ikipe y’ u Rwanda ikomeje kwitwara neza mu irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo rizenguruka igihugu cya Gabon aho Uwizeyimana Bonaventure arangije agace ka kabiri ari ku mwanya wa gatatu inyuma y’umutaliyani Bonifazio Niccolo wa Dirrect Energie n’igihangange Andre Greipel wa Arkéa Samsic.
Ubuyobozi bwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bwemeza ko ikibazo cya parikingi za moto muri Kigali kimaze iminsi kivugwa kigiye gukemuka bityo abamotari bareke guhora bavuga ko barengana.
Abaturage bo mu Kagari ka Gihonga, Umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu basabwe gushaka inka eshanu z’umuturage zaburiwe irengero, bazibura abo baturage b’Akagari bakaziteranyiriza bakazishyura.
Kuri uyu wa 22 Mutarama 2019, minisitiri w’ubutabera muri Maroc, Mohamed Aujjar,yavuze ko icyaha cya jenoside kizajya gikurikiranwa mu gihugu cye.