Mme Seraphine Mukantabana, ni Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero (RDRC). Uyu muyobozi arahamagarira Abanyarwanda gushyigikira RPF-Inkotanyi mu rugamba rwo kurwanya icyatera ubuhunzi.
Paul Kagame umuyobozi mukuru w’umuryango FPR-Inkotanyi yavuze ko abanyamuryango batatiye amahame yawo byabaviriyemo ibibazo kuko abenshi bahindutse ibikoresho, ababakoresheje barangije barabajugunya.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakora mu kigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, bagejeje amazi meza ku kigo cy’amashuri abanza cya Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo.
Perezida Paul Kagame yavuze ko adashimishwa n’umuco umaze kugaragara muri bamwe mu Banyarwanda wo kumva ko hari urwego bagezeho bityo amahanga akwiye kuza kubigiraho.
Chorale de Kigali iri gutegura igitaramo cyitwa “Christmas Carols Concert” (igitaramo kigizwe n’indirimbo za Noheli) kizaba ku cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2017.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Gasana Emmanuel atangaza umupolisi ugaragaweho kurya ruswa ahita yirukanwa.
Jean Philbert Nsengimana wari Ministiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho yatangaje ko n’ubwo avuye kuri uwo mwanya, azakomeza gufatanya n’iyi Ministeri guteza imbere imishinga ifite.
Mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2018 hazagaragaramo impiduka nyinshi ku buryo n’abakobwa bahatanira ikamba baziyongera.
Abanyeshuri bo mu Kagari ka Kigenge mu murenge wa Nzahaha barishimira ko batazongera gukora urugendo rurerue n’amaguru bajya kwiga.
Mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo, amakipe y’u Rwanda yatomboye amakipe yoroshye mu gihe afite akazi gakomeye mu cyiciro kizakurikiraho
Abaririmbyi bo muri “Ambassadors of Christ Choir” bari gutegura igitaramo kigamije gukangurira urubyiruko kuva mu ngeso mbi z’ibiyobyabwenge.
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside (Campaign Against Genocide Museum).
Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe ntaziregura ku birego by’umucamanza w’Umufaransa umushinja hamwe na FPR kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal ku itariki 6 Mata 1994.
Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za ba minisitiri bashya barimo uw’Uburezi n’uw’Ikoranabuhanga, kuri uyu Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017.
Abagize akanama k’umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) bateraniye mu Rwanda barebera hamwe uburyo intamba zahashywa kuri uwo mugabane.
Guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, nta mugenzi ujya mu ntara aturutse i Kigali uzongera kwishyura amafaranga mu ntoki nk’uko byari bisanzwe bikorwa.
Umuririmbyi ukomeye wo muri Tanzania, Alikiba yatumiwe mu gitaramo cya East African Party aho azataramira Abanyarwanda batangira umwaka mushya wa 2018.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’u Rwanda cy’igororamuco butangaza ko ikigo ngororamuco cy’abakobwa b’inzererezi kigiye gutangira kubakwa bidatinze.
Banjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania avuga ko u Rwanda rwageze kuri byinshi rubikesha imiyoborere rwazaniwe na FPR Inkotanyi ku buryo hari ibihugu byinshi bya Afurika byarwigiraho.
Abanyeshuri biga muri Green Hills Academy, ishuri riherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali batunguye abantu ubwo bababonaga bacuranga ibicurangisho bya muzika bitandukanye.
Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga ryiswe ‘PRIMS’ rizagabanya iminsi yo kubona ibyangombwa ku bacuruza imiti bityo ntizongere kubura aho igomba kuba iri.
Ishuri rya Kigali Parents School na Hoteli izwi nka La Palisse bigiye kwimurwa aho byakoreraga mu Karere ka Gasabo kubera ko aho byubatswe hafatwa nko mu gishanga.
Akanama gashinzwe gutegura amatora y’abiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kemeje ko Nzamwita Vincent Degaule azongera kwiyamamariza uyu mwanya.
Havugimana Said uzwi ku izina rya ‘Haji’ ucururiza amata mu Karere ka Nyanza, yaretse ubwarimu yinjira mu bucuruzi none bumugejeje ku mutungo wa Miliyoni 500Frw.
Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyicyambu yamuritse “Album” y’indirimbo ze yise “Intashyo” yongera kwerekana ko ari umuhanzi ukunzwe n’abatari bake.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017, Perezida Kagame yageze mu gihugu cya Ghana aho agiye kwitabira inama yiga ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs).
Bamwe mu batumva n’ababafasha mu bikorwa by’iterambere bifuza ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa hose, kugira ngo haveho imbogamizi zo kutumvikana hagati y’abatavuga n’abo bakorana.
Urugaga Nyarwanda rw’abababana n’ubwandu bwa Virusi itera Sida RRP+, ruratangaza ko hari abanga gukoresha agakingirizo nyamara umwe muri bo yanduye undi atanduye, bikabaviramo kwanduzanya no guhohoterana.
Minisitiri w’Intebe, Dr Eduard Ngirente yabwiye urubyiruko rwa Kiliziya Gatolika ko ruzarushaho kugira ubuzima bwiza nirwirinda kwiyandarika no kurarikira ibintu.
Keisuke Honda, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye mu Buyapani, umushinga yatangije muri Afurika wo kwigisha umupira w’amaguru abana wageze no mu Rwanda.
Bamwe mu bana bakurwa mu muhanda bagasubizwa mu miryango yabo bongera gusubira mu muhanda kuko ngo ibyo bahunze mu miryango bongera kubisangamo.
Ikigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara gifatanyije n’umuryango Handicap International, kiyemeje kuzajya kigenderera abafite ubumuga aho batuye kugira ngo basuzumwe bityo bavurwe hakiri kare.
Miss Queen Kalimpinya avuga ko benshi mu bana bafite ubumenyi bucagase ku buzima bw’imyororokere ngo hakaba hakenewe kongerwa ingufu mu bukangurambaga.
Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe yeretse urubyiruko Ibihumbi 5400 ruteraniye mu Ihuriro ry’urubyiruko rwa Kiliziya Gatolika i Rubavu, impamvu bagomba gukunda igihugu.
Kuri uyu wa 09 Ukuboza 2017 nibwo ikipe y’igihugu y’umukino wa Taekwondo yageze i Kigali ivuye muri Korea mu irushanwa ry’isi.
Mu mukino wa nyuma w’amatsinda wabereye Machakos kuri Kenyatta Stadium, Amavubi y’u Rwanda yatsinze Tanzania ibitego 2-1 ariko ntiyagira amahirwe yo gukomeza muri 1/2
Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Rambura Filles, barahamya ko baciye ukubiri no kunywa amazi mabi kuko bashyikirijwe na Ecobank ikigega kizajya kiyayungurura bagahita bayanywa.
N’ubwo bimenyerewe ko utubyiniro tuba dusakuza, muri Kigali hongeye kuba akabyiniro katavuga mu buryo busanzwe ahubwo abantu bakumvira indirimbo muri headphones kandi buri muntu agahitamo umu dj ashaka akanda kuri izo headphones.
Umuryango w’abasukuti n’abagide mu Rwanda uvuga ko utemeranya n’abafite imyumvire ivuga ko abasukuti (Scouts) cyangwa abagide (guides),bafite aho bahuriye n’uburara ahubwo ngo bagakwiye kuba abanyacyubahiro.
Madame Jeannette Kagame umuyobozi wa Imbuto Foundation yongeye guhemba urubyiruko rwabaye indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye, kandi bigafasha abandi banyarwanda.
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard yatangaje ko agiye gukora ubushakashatsi ku gitera abantu gukora Jenoside.
Kavakure Jean Baptiste w’imyaka 60 ahamya ko imyaka yose amaze atwara abagenzi kuri moto aharanira gukurikiza amategeko no kugira isuku mu kazi akora.
Perezida Paul Kagame yatangarije abayobozi b’Afurika ko ahazaza h’uyu mugabane hashingiye ku nkingi eshatu zirimo,kwegurira urubyiruko ubushobozi bwo guhanga udushya mu ikoranabuhanga.
Bamwe mu baturage bubakiwe amashyiga ya Biyogazi bavuga ko ubwo buryo bwabafashije gucika ku kwangiza ibiti ariko by’umwihariko imyotsi yababangamiraga bagitekesha inkwi.