Guha impamyabushobozi abatunganya imisatsi bizabakuraho igisuzuguriro

Marie Claire Ingabire, ufite inzu itunganya imisatsi y’abagabo n’abagore (salon de coiffure) mu Mujyi wa Kigali akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatunganya imisatsi muri Kigali, avuga ko umwuga wo kogosha ari umwuga abenshi bafata nk’umwuga ugayitse, bigatuma hari abatawibonamo bitewe n’uko ahanini ufatwa nk’umwuga w’abatarize.

Abatunganya imisatsi bemeza ko ari umwuga ufite agaciro n'ubwo hari abawusuzugura
Abatunganya imisatsi bemeza ko ari umwuga ufite agaciro n’ubwo hari abawusuzugura

Agira ati “Ni umwuga usanga abantu bafata nk’umwuga ugayitse kuko nta n’ikiba kigaragaza ko ibyo bakora babizi.”

Mu rwego rwo kuwuhesha agaciro, Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro “Rwanda Polytechnic (RP)”, ku bufatanye na Swiss Contact, Umuryango w’Abasuwisi uteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo ‘Urugaga rw’Abikorera (PSF), batangije isuzumabumenyi ry’abagosha n’abatunganya imisatsi.

Ni isuzumabumenyi ryahereye mu Mujyi wa Kigali aho ababarirwa muri 500 basanzwe bakora ibijyanye no kogosha, gusokoza no gutunganya imisatsi mu ma salons yo mu Mujyi wa Kigali bakira kandi bagahera serivisi abakiriya imbere y’abatanga amanota bahuguwe na RP, abazatsinda bagahabwa impamyabushobozi.

Izo mpamyabushobozi Ingabire avuga ko “zizatuma abantu bumva ko umwuga wo kogosha no gutunganya imisatsi ari umwuga nk’indi yose kandi zigahesha agaciro abakora uyu mwuga kuko bazaba bameze nk’abakora indi myuga bize.”

Boniface Niyivuga, Umukozi wa RP ushinzwe ibijyanye no gutanga impamyabushobozi, avuga ko biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kongerera agaciro imyuga n’ubumenyi ngiro.

Akomeza avuga ko hari gahunda ko guca abakora ibyo batigiye. Niyivuga yagize ati “Mu minsi iri imbere tuzajya tubaza tuti ‘ushoboye iki, ni iki kibigaragaza’.”

Yabihereyeho asaba PSF gushishikariza abakora imyuga itandukanye kwishyira hamwe bagahamagara RP ikabakoresha isuzumabumenyi kugira ngo na bo bashobore guhabwa icyangombwa gihamya ubumenyi n’ubushobozi byabo.

Uwogosha ari mu kizamini, Abamuhagaze inyuma bafite impapuro ni abatanga amanota
Uwogosha ari mu kizamini, Abamuhagaze inyuma bafite impapuro ni abatanga amanota

Faustin Nshamamba, umaze imyaka 27 mu mwuga wo gutunganya imisatsi y’abagabo n’abagore akanaba umwe mu kanama gatanga amanota, avuga ko kugira ngo umenye ubuhanga bw’utunganya imisatsi wita ku bintu bitatu by’ingenze birimo imiterere y’ umutwe w’umukiriya n’ isura ye.

Ati “Mbere yo kogosha umukiliya umubaza inyogosho ashaka, yayikubwira ukareba imiterere y’umutwe we n’isura ye kuko ari byo bituma umenya inyogosho imubereye.”

Nyuma yo kureba niba uwo barimo gusuzuma ubumenyi bwe azi kwita ku miterere n’isura by’umukiriya, abatanga amanota bakurikizaho kureba isuku yakorewe ku mutwe n’uburyo yishimiye uko asa nyuma yo gutunganyirizwa umusatsi.

Mukama Teta, usanzwe yigisha ibijyanye no gutunganya umusatsi muri ishuri ryitwa Share Academy riri muri Kigali, avuga ko usibye kureba umutwe n’isura by’umukiriya bihurirwaho ku bagabo n’abagore, by’umwihariko k’utunganya umusatsi w’abagore banita ku buryo azingamo umusatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza cyane kuko twari twaragowe twabatwaga nkinzererezi tutazi icyo turicyo hahandi twatinyaga nokuvuga umwuga dukora turashimira cyane sendika yadukoreye ubuvugizi bikaba bibaye ikomerezaho nahandi bihagere mugihugu hose tugire ijambo mumwuga wacu sendika we syiramo agatege

Jado bikeresi yanditse ku itariki ya: 26-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka