Tuyishime Cyiza Vanessa asezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda ku munsi wa kane

Tuyishime cyiza Vanessa wari numero gatandatu muri Miss Rwanda, yasezerewe ku munsi wa kane wo gusezerera abakobwa batanu bagomba gusezererwa mbere y’uko umunsi wa nyuma ugera.

Vanessa niwe usezerewe ku mwanya wa kane mu bakobwa batanu bagomba gutaha mbere ya finali
Vanessa niwe usezerewe ku mwanya wa kane mu bakobwa batanu bagomba gutaha mbere ya finali

Nk’ibisanzwe, nyuma y’ikizamini Cyiza Vanessa na Inyumba Charlotte basigaye imbere batabarizwa mu batsinze ikizamini cyanditse, batari no muri batanu bagize amajwi menshi kuri SMS.

Abakobwa bahawe umwanya wo gutoranyamo umwe babona wasigarana nabo, bahisemo gusigarana na Inyumba, naho Cyiza ahobera bagenzi be asohoka mu mwiherero.

Cyiza wagiye muri iri rushanwa ahagarariye intara y’amajyepfo, asezerewe habura umunsi umwe ngo gusezerera abakobwa bihagarare, kuko uwa nyuma asezererwa kuri uyu wa kane.

Cyiza, kimwe n’abandi bakobwa basezerewe, bahombye igitaramo cyiswe Gala kizaba kuri uyu gatanu, banahombye kandi guhagarara ku ruhumbi ruzatoranyirizwamo Miss Rwanda 2019 kuri uyu wa gatandatu ku itariki ya 26 Mutarama 2019.

Vanessa na Charlotte bagombaga kuvamo umwe utaha
Vanessa na Charlotte bagombaga kuvamo umwe utaha
Vanessa asezerwa na Josiane Mwiseneza
Vanessa asezerwa na Josiane Mwiseneza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka