Abaturage bategetswe kwishyura inka z’umuturanyi zaburiwe irengero
Abaturage bo mu Kagari ka Gihonga, Umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu basabwe gushaka inka eshanu z’umuturage zaburiwe irengero, bazibura abo baturage b’Akagari bakaziteranyiriza bakazishyura.

Abaturage bo mu Kagari ka Gihonga, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu basabwe gushaka inka eshanu z’umuturage zaburiwe irengero, bazibura abo baturage b’Akagari bakaziteranyiriza bakazishyura.
Ni umwanzuro wafatiwe mu nama yahuje Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Col Muhizi Pascal, umuyobozi w’inkeragutabara ndetse n’uwa Polisi mu karere n’abaturage b’Akagari ka Gihonga.
Ubujura bw’inka mu Murenge wa Busasamana bumaze igihe bugaragazwa nk’ikibazo gihangayikishije abaturage. Kuva umwaka wa 2018 watangira, mu Kagari ka Gihonga habarurwa inka 14 zaburiwe irengero, abaturage bakavuga ko zijyanwa mu gihugu cya Congo naho abandi bakavuga ko batazi aho zinyuzwa.

Ibi byatumye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’Intara y’Uburengerazuba batanga amabwiriza yo gukora amarondo no gukumira abacoracora binjiza ibicuruzwa mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, kuko inzira banyuzamo ibicuruzwa ari zo zinyuzwamo inka zibwe n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Iki kibazo cyasaga nk’icyabonewe igisubizo cyongeye kubyutswa n’uko izo nka eshanu zaburiwe irengero. Ni inka z’umuturage witwa Esron Ntibanyendera Kagoro zikaba zaraburiwe irengero kuwa 20 Mutarama 2019.
Hakizimana Alex umuyobozi w’Umudugudu wa Mubona akagari ka Gihonga izi nka zari zisanzwemo, avuga ko batazi igihe zaburiye; “Ni amayobera, kuko tutazi igihe inka zaburiye, twabajije abasirikare bakorera mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo bavuga ko zitahageze, dukomeje gushaka ariko nta kanunu.”

Hakizimana, avuga ko nubwo basabwe n’ubuyobozi bw’akarere kwishyura izi nka nizibura, ngo na nyirazo abifitemo uruhare;
Hakizimana ati “Sinahakana ko inka zitabuze, ariko nyirazo yabigizemo uruhare, ubusanzwe afite abagore batatu mu mirenge itandukanye ku buryo tutamenya niba ari Busasamana cyangwa adahari kugira ngo ducunge ibyo mu rugo rwe, mu gihe inka zigomba kuba mu gikumba ize ntizagiraga igikumba ahubwo zaragirwaga n’abana batarengeje imyaka 15 na bo batazi aho zanyujijwe ngo nibura tuhahere tuzishaka.”
Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano basaba abaturage gukora amarondo kinyamwuga ndetse ko mu gihe hagize icyibwa abaturage bazajya bafatanya kwishyura, basaba abafite inka zose kuzishyira mu bikumba kugira ngo zijye zicungirwa hamwe umutekano.
Ohereza igitekerezo
|
MUKAREKAGATSIBO MUMURENGE WARWIMBOGO MUKAGARI KAMUNINI BADUKORESHEJE TUBAKA URWIHERERO RWAMASHURIYAMUNINI ARIKO BARATWAMPUYE HASHIJE AMEZI,7 NONE MUDUKORERE UBUVUGIZI MURAKOZE