Mutatsineza ngo kwiga gukanika bizamurinda abamushuka

Mutatsineza Rosine umaze imyaka itatu akora akazi ko gukanika imodoka nyuma yo kwiga uwo mwuga ahamya ko bimutunze kandi ko ntacyo yararikira cyatuma bamushuka kuko icya ashatse acyigurira.

Ubwo mutatsineza yahabwaga impamyabumenyi
Ubwo mutatsineza yahabwaga impamyabumenyi

Uwo mukobwa w’imyaka 19, avuga ko yahagarikiye amashuri asanzwe mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye kuko yumvaga ashaka kwiyigira umwuga ari bwo yaje kubona aho yiga ubukanishi, ababyeyi be babimufashamo, yiga mu gihe cy’umwaka none ubu arakora akinjiza amafaranga.

Mutatsineza avuga ko amaze guhitamo kwiga uwo mwuga bitamworoheye kuko ababyeyi be batahise babyumva.

Agira ati “Narabibabwiye ntibahita babyakira neza ahubwo bambwira ngo njye kwiga kudoda ndabyanga kuko numvaga nshaka kwiga gukanika nkazanahamenyera gutwara imodoka. Bageze aho barabyakira barandeka njya kwiga ndetse baranamfasha mu kunyishyurira ishuri”.

“Nize gukanika muri rusange, niga ibijyanye n’amapine, kureviza moteri ndetse no gutera amarangi, nkaba mbona ari ibintu byiza byamfasha kwibeshaho”.

Uwo mukobwa ubu akora mu igaraje riri i Nyabugogo kuva muri 2016, aho ahanini akora akazi ko gutera amarangi imodoka, akemeza ko yinjiza buri kwezi nibura ibihumbi 120Frw, bigatuma icyo akeneye acyigurira.

Mu igaraje akora ahanini akazi ko gutera amarangi imodoka
Mu igaraje akora ahanini akazi ko gutera amarangi imodoka

Ati “Ubu icyo nkeneye ndacyiha, terefone nziza ndayigurira, umwenda mwiza cyangwa inkweto ndabyigurira yewe n’icyo nashaka kunywa cyangwa kurya ntawe ngisaba. Ibyo bituma nta muhungu n’umwe wanshuka ngo abe yantera inda kuko amafaranga bashukisha abakobwa nanjye nyafite kubera umwuga nize”.

Mutatsineza kandi avuga ko kuba akorana n’abagabo n’abasore benshi mu igaraje ntacyo bimutwaye ahubwo hari ibyo abungukiraho.

Ati “Nageze mu igaraje mpasanga abahungu benshi, turakorana nkumva nta kibazo binteye ku buryo mba numva nanjye narabaye nka bo. Icya mbere cyo ni uko ari bo bamenyereje, bakanyeka uko ngomba kwitwara, ababibonamo ikibi sinzi aho babikura”.

Mutatsineza ni umwe mu bakanishi baherutse guhabwa inyemezabumenyi n’Ikigo cy’igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (RP), aho yashimiwe nk’uwahize abandi mu kizamini bakoze, akavuga ko bigiye kumwongerera ikizere mu byo akora.

Ati “Iyi seritifika yongereye agaciro umwuga wanjye, hari abatajyaga bemera ko nabyize none ubu ntibizongera. Ubu uwo nasaba akazi nta mpungenge yagira kuko ibyo nize bigaragazwa n’uru rupapuro, biratuma nongererwa ikizere bikanashimangira inzozi zanjye zo kwikorera”.

Umwuga wo gukanika akora ngo uramwinjiriza ku buryo ntawagira icyo amushukisha
Umwuga wo gukanika akora ngo uramwinjiriza ku buryo ntawagira icyo amushukisha

Yongeraho ko afite intego yo kuzishingira igaraje rye kuko akunda kwikorera, cyane ko ubu ngo akora yizigamira, gusa ngo abonye inkunga byaba byiza kurushaho kuko ngo gutangiza igaraje bihenze.

Mutatsineza anagira inama urubyiruko cyane cyane abakobwa yo guhaguruka bakiga imyuga kuko ari yo izatuma babaho neza.

Ati “Ndabakangurira gutinyuka bagahaguruka bakiga imyuga, bagakora bakiteza imbere. Icyo ni cyo kizabarinda ababacishamo ijisho kubera ubukene bakabatera inda. Iyo wakoze ukabona amafaranga yawe, icyo ushaka ukakibona, nta wabona aho aguhera agushuka”.

Abahawe inyemezabumenyi bose bagiriwe inama yo kwishyira hamwe mu makoperative bagahuriza imbaraga hamwe, bityo hari n’inkunga ibonetse ngo bikoroha kuyibagezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kwigagukola imodoka

Ndahayo Elic yanditse ku itariki ya: 28-11-2021  →  Musubize

Courage Jeune Fille ,Umwuga wo gukanika ni mwiza cyane nanjye niwo nkora ,ikibazo nuko abandi bakobwa batawitabira kandi iyo uwuzi neza ntago ubura akazi.

Ngaruye Alias yanditse ku itariki ya: 26-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka