Ingabire Marie Immaculee ntiyumva akamaro ka Miss Rwanda

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Madame Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, yavuze ko atumva akamaro ka Miss Rwanda, n’icyo iri rirushanwa ryaba rimariye abanyarwanda.

Marie Immaculee ngo asanga Miss Rwanda idakwiye kwitwa Nyampinga kuko atari byo
Marie Immaculee ngo asanga Miss Rwanda idakwiye kwitwa Nyampinga kuko atari byo

Yavuze ko n’uburyo iri rushanwa ritegurwa, ababasha kurimenya ari bake.

Madame Ingabire kandi, yagarutse ku bikorwa Miss Rwanda yakagombye gukora mu gihe amaze kwambikwa iryo kamba, aho ibyinshi biba bishingiye ku mishinga baba barahize igihe babaga barushanwa.

Ingabire, yavuze ko atabona akarusho byazanye mu iterambere ry’igihugu.

Ingabire Marie Immaculee, yakomeje avuga ko haramutse hateguwe irushanwa rya “Nkubito y’Icyeza”, aho abana b’abakobwa barushanwa mu mishinga y’iterambere, yafasha urubyiruko igaterwa inkunga byaba bifite akamaro kurushaho.

Yagize ati “Jyewe umunsi bakoze amarushanwa ya ‘Nkubito z’icyeza’ cyangwa ay’abakobwa bafite imishinga y’iterambere rigera ku rubyiruko rwinshi nzabishyigikira! Naho ngo umukobwa mwiza? Wapi. Ubwiza bw’umuntu buterwa n’umureba”.

Yagarutse kandi ku kuba Miss Rwanda idakwiye kwitiranywa na Nyampinga agira ati “Kwitiranya nyampinga na miss ubwabyo ni amakosa akomeye! Nyampinga harimo umuco wacu. Miss harimo uwuhe muco wacu koko?”

Hari abagiye batanga ibitekerezo, nabo bagaragaza ko iri rushanwa risa no kurangaza abantu gusa, kandi rigatakarizwamo akayabo k’amafaranga yashoboraga kugira byinshi yakora, nk’ibikorwa byo kuzamura abakene.

Uwitwa Mutesi yagize ati “Nuko batabivuga biriya nukugurisha abagore ahubwo, niba arugushaka abakobwa bazi kuvuga muruhame, bazi gukora imishinga kuki badahamagara abakobwa bashoboye bategura umushinga aho kuvuga umwiza kumaso?”

Irushanwa rya Miss Rwanda, niryo rushanwa rihatse andi mu Rwanda, rikaba rihuza abakobwa baba batorewe mu ntara zose. Ni irushanwa ryagiye rinengwa kuva ryatangira, cyakora rikaba rifite n’ibyo ryagiye rigeraho.

Bimwe mu byo rinengwa harimo nko kuba umukobwa aho yaba aturuka hose yemerewe kwiyamamariza mu ntara runaka, aho kureka abatuye muri iyo ntara bakaba aribo bayiyamamarizamo.

Kuba iri rushanwa ryitwa Miss Rwanda ariko mu by’ukuri ugasanga uruhare rw’igihugu n’Abanyarwanda ari ruto cyane ahubwo hakagaragaramo ibigo by’ubucuruzi haba mu kuritegura, guhemba abatsinze n’ibindi, no guherekeza uwatowe mu gushyira mu bikorwa ibyo yemeye.

Hari kandi n’abavuga ko habamo ikimenyane no kubogama mu gutoranya ba nyampinga, kuba ibyo bashingiraho bidasobanurwa neza, ndetse no kutagira amabwiriza ahamye, ahubwo hagahora hahinduka amabwiriza agenga irushanwa.

Cyakora abatarebera ibintu mu ruhande rumwe bafite ibyo bashima iri rushanwa nko kuba ryaratumye igihugu kibasha guhagararirwa mu marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi, kuba rituma abaritsinda biteza imbere bitewe n’ibihembo bitandukanye bahabwa, ndetse na bamwe mu baryitabiriye bakaba barahise bashyira mu bikorwa imwe mu mishinga yabo.

Biteganijwe ko Nyampinga w’u Rwanda wa 2019, azamenyekana mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

TURACYAFITE BYINSHI BYO GUKORA MU RWANDA ,BARAVUGA UMUNSI KUMUNSI
IMIBARE YABANA BAGWIGIYE ,IMIRIRE MIBI,ABANA BABUZE AMAFARANGA
YISHURI ,BAKAZANA IBYA MISSRWANDA ,IBYO AVUGA NUKURI.

KANANI ERIC yanditse ku itariki ya: 25-01-2019  →  Musubize

njye mbona ibi ari ubucuruzi ,aya mafaranga nashyirwe mu bikorwa biteza imbere abanyarwanda kuko birababaje kubona hari uturere dufite abana bafite ubugwingire ,barangiza ngo miss ahembwe ariya yose, imodoka, hotel ashatse , ntibikwiye pe

nyamwete innocent yanditse ku itariki ya: 13-05-2022  →  Musubize

Ibintu byose by’imyidagaduro(entertainment) y’imirengwe bitegurwa kdi ahanini bikanitabirwa n’abagashize!ibyo rero muvuga ngo frw akoreshawa muri Nyampinga bayapfusha ubusa hari ibindi yakwiye kuba akora ntibabyitayeho rwose kuko ntawe uzi imibereho mibi!ntibamenya umwana cg umuturage wo mu Kaboti cg ku Mubanga waburaye cg ufite ikibazo cy’imirire mibi!iyo unabivuze rwose bakubwira ko ibyo bifite inzego zibishinzwe!ubwo rero mwikwimena umutwe!
Harimo abafite uburyo bwo kwirirwa bicaye bareba ziriya nkumi banapanga uko bazageraho nubwo bashora ibya mirenge!

lima yanditse ku itariki ya: 25-01-2019  →  Musubize

Narabivuze kuva ryatangira aho igihugu gishaka kugera si ukurata ubwiza bwabakobwa batagira icyo bamariye abanyarwanda ariko uriya munyarwandazi josiane afite umushinga mwiza tumuhe rugari akore icyo abibone bananiwe

Tushabe yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Miss,ni uburyo bwiza bwo kwica umutungo wigihugu ubusa,ubundi biriya ni ibyabana,ntamuntu mukuru wakabigiyemo. Njye mbona ari birya twakoraga kera(ibyabana).ndasaba ninginze ko abayobozi bareka kumva ko ikivuye iburengerazuba bwisi cyose ari kiza(western culture)

Nibabikureho rwose ntacyo bimaze pe

Eraste yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

MWISENEZA Josiane ahawe ikamba nibwo judges bazabona aho bahera babasubiza kuko umushingawe wagera kuri rubanda rugufi.aramutse atabaye nkabirata ubwiza bugapfa ubusa.

ange yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Njye mbona bisa nko guca intege abari b’urwanda batiyumvamo ubwo bwiza. Njye icyo nashyigikira nuko bajya bareka kuritegurira ikigali gusa, rikimurwa rikajya gutegurirwa no muzindi ntara. Nizo boot camp zikabera muntara apana iyo za Kigali burigihe. Njye mbona bigiye bihera nko mutugali byatuma abana benshi bitinyuka nawawundi wumvako ataba miss nawe agahererwa byibuze amahirwe iwabo iyo mucyaro cya herer’abandi

Habiba yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

MISS IS NONSENSE AND A WASTE OF RESOURCES

kayonga yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Yewe narinzi ngo nijye jyenyine byananiye kumva akamaro ka Miss Rwanda doreko nucyuye igihe wese yigira mumahanga.Cyokora imishinga byakumvikana.....

Madrine yanditse ku itariki ya: 23-01-2019  →  Musubize

Najye ndemeranya Madam Immaculée kuko ugeze nkomumirenge myinshi yo muntara wasanga ntacyo iyo miss Rwanda yafashije mwiterambere ryumwana wumukobwa uraho Haba byibuze nigitekerezo abalobwa bose bamaze gutorwa bazanye cyafashije bagenzi babo ariko uramutse uzanye irushanywa ryinkubito zikeza wabona abakobwa bafite imishinga myiza inakoreka kandi ifitiye abaturarwanda akamaro ukabonamo abana babahanga mumvugo nomungiro bashobora noguhagararira abandi nomuma NGO akomeye mbese mufate urugero muba Miss Rwanda bose batambutse hari numwe uri capable yo guhagararira Urubyiruko munteko ishingamategeko? Nonese niba ababose ntawahagarari byibuze urubyiruko mu nteko ngaruvugire rimaziki?Riveho p

Maniragaba Franco yanditse ku itariki ya: 23-01-2019  →  Musubize

Uyu mudamu,Ingabire Immaculee,akwiye UMUDARI w’ibitekerezo bizima.Muribuka ukuntu atuvuganira ku byerekeye IMISORO ku butaka,mu gihe abitwa ngo ni "INTUMWA ZA RUBANDA" zitinya kuvuga ku bibazo by’ingutu abaturage bafite.Rwose tuvugishe ukuri.MISS RWANDA imaze iki??? NYAMPINGA w’u Rwanda,yabaga ari umukobwa ntanga-rugero.Yabaga ari ISUGI (vierge).Aba baharanira kuba Nyampinga,nta kindi bashaka uretse "fame" (kwamamara).Nyuma yaho,bariyandarika.Mwese muzi Nyampinga 2009 witwaga Bahati Grace.Yabyaranye ikinyendaro muli Amerika n’uwitwa KAVUYO.Naho Nyampinga 2014 witwaga Akiwacu Lacolombe,muhora mumubona mu mafoto aho akora akazi ka Mannequin (fashion model) muli France.Mubona ukuntu aba yanitse amabere n’ibibero,ndetse na sex igaragagara neza.N’abandi benshi babaye Nyampinga niko bameze.Nyampinga bikwiye kwitwa umukobwa utinya Imana,w’umukristu nyakuri.Aho kuba ushaka fame n’amafaranga.Shame on the Ministry of Culture.Nigire vuba ibihagarike,ireke kwigana imico y’abazungu.The sooner the better.

gatare yanditse ku itariki ya: 23-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka