Davos: Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikomeye, inyungu zagera kuri bose

Mu nama ya 49 y’ihuriro ryiga ku bukungu bw’isi (Wef19) iri kubera i Davos mu Busuwisi, Perezida Kagame unayoboye umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yavuze ko kuri ubu benshi bamaze kubona ko hari inyungu nyinshi ku kuba Afurika yaba ikomeye kandi yunze ubumwe.

Muri iyi nama ihuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 65, Perezida Kagame yavuze ko ibi bigaragazwa n’uburyo Afurika ibanye n’amahanga kuri ubu.

Yagize ati “ibi biragaragazwa n’uburyo hari umwuka mwiza mu bufatanye hagati ya Afurika n’Ubushinwa, Uburayi n’abandi. Gusa nta wunda uzatuzanira impinduka muri Afurika. Ibyo ni ibyacu”.

Perezida Kagame yagarutse kandi ku kibazo cy’ihindagurika ry’ibihe, umutekano ndetse n’abimukira, avuga ko ibi byose bimaze kugira isura nshya bigaragaza y’uburyo Afurika ikwiye kuba imeze.

Yagize ati “Nta muntu numwe uhari ukibona amahirwe mu kuba Afurika ifite inzego z’ubuyobozi zijegajega, ndetse n’ubukungu bwayo butava aho buri”.

Yavuze kandi ko Afurika yamaze igihe kinini iharira inshingano z’iterambere ryayo abandi, gusa ngo kuri ubu ibi byarahindutse.

Yagize ati “Iki nicyo gihe cyiza cyo kugirango Afurika ifate iyambere mu kugenda ahazaza hayo. Hashize igihe kinini duharira abandi ibijyanye no kumenya gahunda y’ibikorwa byacu, bamwe bakaboneraho bakikuriramo inyungu zabo”.

Perezida Kagame yibukije ko ikigero cyo kwishyira hamwe kwa Afurika gikomeje kuzamuka ku rugero rwiza.

Yatanze urugero ati “Nk’umwaka ushize, amasezerano kw’isoko rusange yaratowe ndetse hari ikizere ko atangira gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka. Twemeranyijwe kandi ku ngengabihe y’urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’ishyirwaho ry’isoko rimwe ry’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika”.

Perezida w’u Rwanda yabwiye inama kandi ko mu nama itaha y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika hazagaragazwa umushinga wo kunoza ingandamuntu zikoresha ikoranabuhanga muri Afurika hose, ndetse n’uburyo bwiza bwo kubika amakuru.

Yagize ati “Ikigamijwe ni ugukora ku buryo abanyafurika bose bagira uruhare mu bikorwa bitanga birimo ubuhanga, bitanga umusaruro mu bukungu”.

Perezida Kagame yasoje ijambo rye abaza abitabiriye iri huriro niba hari ikintu gihuriweho na bose gifite inyungu rusange ngo kiganirweho ndetse harebwe uburyo cyagerwaho hagamijwe inyungu kuri bose.

Inama ya 49 yiga ku bukungu bw’isi, ni inama ngaruka mwaka ibera i Davos mu Busuwisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka