Ikibazo cya parikingi za moto kigiye kubona umuti

Ubuyobozi bwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bwemeza ko ikibazo cya parikingi za moto muri Kigali kimaze iminsi kivugwa kigiye gukemuka bityo abamotari bareke guhora bavuga ko barengana.

CP Mujiji Rafiki, umuyobozi wa Polisi ushinzwe ishami ryo mu muhanda
CP Mujiji Rafiki, umuyobozi wa Polisi ushinzwe ishami ryo mu muhanda

Byatangajwe na CP Mujiji Rafiki ukuriye iryo shami, ubwo yari mu nama yamuhuje n’abamotari bo muri Kigali n’ubuyobozi bwabo, RURA, ibigo by’ubwishingizi, Yegomoto n’abandi bafite aho bahurira n’imikorere ya moto zitwara abagenzi, kuri uyu wa 22 Mutarama 2019.

Iyo nama yari igamije kureba uko hatangizwa ikoranabuhanga rizashyirwa mu twuma tuzahabwa abamotari bose kugira ngo ibyo bakenera byose by’ibyangombwa bajye babisaba bitabaye ngombwa kujya aho bitangirwa.

Benshi mu bamotari bagaragaje ikibazo cy’ukuntu bacibwa amande yo guparika nabi (Mauvais arrêt) kandi nta parikingi zihagije zihari bakumva ari akarengane bakorerwa.

Uwitwa Misago Marc avuga ko bamwandikiye inshuro nyinshi kubera guhagarara ahatari parikingi izwi ya moto.

Kuri stade i Nyamirambo moto zari nyinshi
Kuri stade i Nyamirambo moto zari nyinshi

Ati “Ikibazo cya parikingi kiradukomereye, baherutse kumfata nkuraho umugenzi banyandikira mauvais arrêt no kutagira autorisation, banca ibihumbi 35. Nitegura kujya kwishyura bahita bongera baramfata banyandikira ayo makosa na none, ubu ndagomba kwishyura ibihumbi 70”.

“Ndasaba ko icyo kibazo mwagikemura kuko kitubangamiye, cyane ko nta parikingi zizwi zihagije za moto kandi namwe muzi ko umugenzi ategera moto aho ari akaviraho aho ashaka”.

Undi ati “Aho ugeze hose upfa guhagarara hakaza umuntu wambaye sivile, mato akayifata ndetse akenshi bagahita bayipakira bakajya kuyifunga, ni ikibazo gikomeye”.

Asubiza ku kibazo cya parikingi za moto, CP Mujiji yavuze ko cyatangiye gukemurwa cyane cyane ku mihanda mini irimo kubakwa bikazagera n’ahandi.

Ati “Icyo kibazo koko kirahari, icyakora ubu nko ku mihanda mini irimo kubakwa, nk’uwo kuva mu mujyi werekeza Nyabugogo cyangwa kuva mu Kanogo ujya Remera unyuze Sonatube. Ahari icyapa cy’imodoka hazajya hanerekanwa aho moto zishobora guhagarara”.

Batatu bitwaye neza kuri Etape ya kabiri na batatu bari imbere y'abandi muri rusange
Batatu bitwaye neza kuri Etape ya kabiri na batatu bari imbere y’abandi muri rusange

Arongera ati “Hari abo nabonye benshi bandikiwe kandi bose baregwa mauvais arrêt, iryo kosa n’ubundi bazajya babandikira ariko ntibazabatwara moto. Ibyo tutazihanganira ni abadafite ubwishingizi, udafite perimi, guhagarara muri car free zone no kutagira autorisation, tuzatwara moto”.

Ikibabaza abo bamotari kandi ngo ni uko bahanirwa guparika ahatemewe kandi bishyura parikingi ya 2000 buri kwezi muri KVCS kandi itaberetse ahari parikingi.

Ibindi bibazo byagaragajwe n’abamotari ni ugusaba autorisation de transport zikaboneka bitinze cyangwa ntibanazibone kubera amwe mu makosa aba mu ikoranabuhanga ryakoreshwaga, bigatuma batwara batazifite, ibyo ‘bunyeshyamba’.

Icyakora bijejwe ko byose bizakemurwa n’iryo koranabuhanga rishya bagiye kujyamo, aho ejo bazatangira kwibaruza.

Abamotari bahawe umwanya wo kugira ibyo babaza
Abamotari bahawe umwanya wo kugira ibyo babaza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka