“Mama Guide”: Igitabo gishya gifasha abagore gufata ibyemezo byiza ku buzima bwabo

Mu myaka itandatu ishize, ubwo Dr. Marie Chantal Umunyana yari atwite umwana we wa mbere w’umukobwa, yisanze ahanganye n’indwara yari amaze imyaka yiga mu buvuzi ariko atigeze atekereza ko na we yayirwara.

Nk’umuganga ukiri muto kandi ufite intego zo kugera kure, ndetse n’umubyeyi wari utegereje umwana, yagize ikibazo gikomeye cyo mu gihe cyo gutwita gitera kuruka bikabije kandi gishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’umubyeyi n’umwana (hyperemesis gravidarum).

Nubwo yari azi neza iyo ndwara mu buryo bw’ubumenyi bw’ubuvuzi, kuyibamo no guhura na yo byamubereye ubundi buzima butandukanye cyane.

Agita ati: “Nari nzi ibimenyetso n’uko yigaragaza kuko nari narabyize. Icyo nari mbuze icyo gihe ni uko ntari niteguye mu mutwe kandi ntari narahawe imbaraga zihagije zo guhangana na yo.”

Mu rwego rw’ubuvuzi, hyperemesis gravidarum nta mpamvu n’imwe isobanutse iyitera. Akenshi ifatwa nk’indwara iboneka mu buryo butandukanye kuri buri mugore utwite. Ni yo mpamvu idashobora gukumirwa burundu, ariko kumenya hakiri kare ibimenyetso biyibanziriza no kwivuza ku gihe bifasha kugabanya ubukana bwayo.

Nubwo yari afite ubumenyi mu buvuzi, ubushobozi bwo kugera kuri serivisi z’ubuzima ndetse n’inkunga y’umuryango, Umunyana yisanze na we ahanganye n’ukutamenya neza ibiri kumubaho, nuko agira ubwoba n’ibibazo abagore benshi bahura na byo mu gihe cyo gutwita.

Muri icyo gihe kandi, abantu benshi bamugiraga inama ziturutse impande zose, aho agira ati “Buri wese aba ashaka kukugira inama ngo kora iki cyangwa kiriya. Rimwe na rimwe imitekerereze n’imyumvire itari yo iba myinshi kurusha amakuru ashingiye ku bimenyetso bya siyansi.”

Mu gihe yari akomeje guca muri ayo mezi akomeye yo gutwita, ikibazo kimwe cyakomeje kuza mu bitekerezo bye.

Ati: “Niba njye ndi kugorwa kandi mfite ubu bufasha bwose, byagenda bite ku mugore udafite umuryango umushyigikiye, utagira amakuru ku buzima cyangwa utari mu mwuga w’ubuvuzi?”

Iki kibazo cyakomeje kumuherekeza na nyuma yo kubyara umukobwa we.

Birenze Inkuru y’Umugore Umwe

Umunyana amaze gusubira mu kazi nyuma yo kubyara, yatangiye kubona ikintu atari yarigeze yitaho mbere. Abagore benshi bazaga kwivuriza ku bigo nderabuzima bari bafite ubwoba n’ukutamenya neza ibintu nk’ibyo na we yari yaranyuzemo.

Bamwe batindaga kujya kwa muganga kuko batekerezaga ko ibimenyetso bimwe ari ibisanzwe ku mugore utwite. Abandi bakishingikiriza ku makuru bavanaga ku nshuti, abo mu muryango cyangwa ku mbuga nkoranyambaga batazi niba ari ukuri mu rwego rw’ubuvuzi.

Hari n’abatagera ku makuru yizewe na busa.

Icyamukoze ku mutima cyane ni uburyo abagore benshi bumvaga bari bonyine muri ibyo bibazo.

Ati: “Akenshi wumva ari ikibazo cyawe bwite. Kubera ko nta muntu ubivugaho, ugatekereza ko ari wowe wenyine.”

Umunyana, umubyeyi w’abana babiri, avuga ko uko yarushagaho kumva inkuru zabo, ari na ko yabonaga ko ibibazo byinshi by’ubuzima byarushagaho gukomera kubera kubura amakuru yizewe.

Ni muri urwo rwego yatangiye gukorana na Dr. Polyphile Ntihinyurwa, inzobere mu kuvura indwara z’abagore no kubabyaza, bandika igitabo cyiswe “Mama Guide”, igitabo gikubiyemo amakuru menshi kandi ubu gikoreshwa henshi mu rwego rw’ubuzima mu gihugu.

Dr. Ntihinyurwa, akaba n’Umuyobozi wa Rwanda Menopause Society, avuga ati:

“Amakuru ni yo shingiro ry’ifatwa ry’ibyemezo byiza. Umugore ufite amakuru ahagije aba afite amahirwe menshi yo kugira ubuzima bwiza, kandi abagore bafite ubuzima bwiza bubaka imiryango myiza ndetse n’abaturage bakomeye.”

Yongeraho ko iyo amakuru yizewe abuze, abagore bashobora kugwa mu mitego y’ibitekerezo n’amakuru atari yo, cyane cyane mu gihe cyo gutwita, aho ibyemezo bifatwa ku mirire, imyitwarire no kwivuza bigira ingaruka ku mubyeyi no ku mwana.

Guhindura Ibibazo Mo Ibisubizo

Yiyemeje gushaka igisubizo kuri iki kibazo, Umunyana yatangiye gutegura ibiganiro byo kwegera abaturage, aho abagore bashoboraga gusangiza abandi ibibazo byabo no kubaza ibijyanye no gutwita, kubyara, konsa, imirire n’ubuzima bw’imyororokere.

Ibyo biganiro byagaragaje ko abagore b’ingeri zose n’imyaka yose bibazaga ibibazo bisa kandi bakeneye ibisobanuro n’ihumure bisa.

Aho kureka ibyo biganiro bikarangirira aho, Umunyana n’itsinda rye batangiye kwandika ibibazo abagore bakunze kubaza kurusha ibindi.

Nyuma y’igihe, ibyo bibazo, ubuhamya n’inama z’inzobere byaje kuvamo igitabo kizwi uyu munsi nka Mama Guide.

Ati: “Si igitabo gusa. Ni umufasha wa hafi.”

Iki gitabo gitanga amakuru ashingiye ku bimenyetso bya siyansi ku buzima bw’umugore kuva mbere yo gusama kugeza mu gihe cyo gucura, kandi kikagaragaza n’uruhare rw’imiryango n’abafasha mu gushyigikira abagore mu bihe bikomeye by’ubuzima bwabo.

Cyemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Rwanda Biomedical Centre (RBC), kandi cyanditswe hashingiwe ku buzima n’ibibazo abagore bahura na byo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Ubuzima Butangirira Mu Rugo

Mu muhango wo kumurika icyo gitabo, Jeanne Umuhire, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBC, yavuze ko guha abagore ubumenyi ari ingenzi mu kuzamura ubuzima bwabo.

Yagize ati:“Ubuzima butangirira mu rugo. Ariko kugira ngo koko ubuzima butangirire mu rugo, abakobwa n’abagore bagomba kugira amahirwe yo kubona atari serivisi z’ubuzima gusa, ahubwo n’amakuru yizewe bashobora kumva no gushyira mu bikorwa.”

Kuri Umunyana, ubu butumwa busubiramo neza isomo yigiye mu bihe bimwe mu bikomeye yanyuzemo mu buzima bwe.

Icyatangiye nk’igihe gikomeye cyo gutwita cyaje guhinduka intego yo gufasha abandi bagore kunyura mu bihe nk’ibyo bafite icyizere n’ubufasha buruseho.

Ibibazo yigeze kwibaza ubwe byabaye umusingi w’igisubizo kigamije gufasha ibihumbi by’abagore gufata ibyemezo byiza ku buzima bwabo no ku buzima bw’imiryango yabo.

Nyuma y’imyaka itandatu kuva kuri uko gutwita kwamuhinduriye ubuzima, Umunyana yifuza ko nta mugore uzongera kubaho mu rujijo kubera gusa ko atabonye amakuru yizewe.

Naramuka ageze ku ntego yo guha abagore ibisubizo mbere y’uko ibibazo bikomera, urugendo rwe rwari rurimo amarangamutima menshi n’ingorane zikomeye ruzaba ruvuyemo umusaruro urenze kure ibyo yigeze gutekereza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka