Gahunda yo kubaka Katederali Mater Miscordiae ahahoze Gereza ya Kigali igeze kure
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yaraye agiranye ibiganiro na Nyiricyubahiro Kardinali Antoine Kambanda ndetse na Sir David Adjaye, mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwo gushyira mu bikorwa umushinga wa Katedarali ya Mater Misericordiae.
Sir Sir David Adjaye ni we wakoze igishushanyo mbonera cy’iyi Katederali y’akataraboneka izubakwa mu kibanza cyahozemo Gereza nkuru ya Kigali, izwi cyane ku izina rya Dix Neuf Trente(1930), yitiriwe umwaka yatashywemo.
Iyi Katedarali iteganyijwe ko izaba ari igihango gikomeye mu by’iyobokamana, umuco n’inyubako zigezweho, ikazashimangira ishoramari u Rwanda rukomeje gushyira mu kubungabunga umurage ndangamuco no guteza imbere ubukerarugendo.
Uretse ibyo, uyu mushinga uzagira uruhare rukomeye mu nzego zitandukanye zirimo ubukerarugendo, amahoteli, inganda zishingiye ku guhanga udushya ndetse n’iterambere ry’Imijyi, unongerere u Rwanda kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Umushinga wo kubaka iyi Katederali watangiye kuvugwa cyane ubwo Musenyeri Antoine Kambanda yazamurwaga mu ntera, akagirwa Kardinale.
Mu birori by’uwo muhango, Kambanda yavuze ko Kiliziya ishaka kubaka Kiliziya nziza ijyanye n’iterambere ry’umujyi wa Kigali, ariko itaretse no kwerekana umuco w’u Rwanda Abakristu Gatolika babarizwamo.
Perezida Kagame yavuze ko ashyigikiye uwo mushinga, ndetse avuga ko byaba byiza bahawe ikibanza gishya.
Muri 1930 iherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali, iruhande rw’inzu yatuyemo umuyobozi wa mbere w’Umujyi wa Kigali, Dr. Richard Kandt, Katederali iteganyijwe kubakwa izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bitanu.
Icyakora, izaba ifite n’imbuga nini kurushaho, yo ikaba yakwakira abantu hagati y’ibihumbi 10 na 20.
Muri iriya myaka, RDB yavuze ko hagiye gushakwa Miliyari 40 Frw zo gutangiza uyu mushinga, icyakora igiciro cyawo cyose ntikiratangazwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|