Batatu barashwe bagerageza gutoroka gereza ya Huye

Mu ijoro ryo kuwa 23 rishyira uwa 24 Mutarama, abagororwa batatu barashwe bagerageza gutoroka Gereza ya Huye iri mu Ntara y’Amajyepfo, bose bahita bitaba Imana.

Mu kiganiro yahaye kigali today, Umuvugizi w’Urwego rw’amagereza mu Rwanda, SSP Sengabo Hillary yavuze ko abo bagororwa batorotse bakoresheje imigozi, abacungagereza bagerageje kubahagarika ntibyakunda.

yagize ati “ Abagororwa batatu bagerageje kurira gereza, abacungagereza barababurira barasa mukirere ntibahagarara bariruka, ku bw’amahirwe make barashwe baranapfa, nta watorotse, cyakora umugambi w’abashoboraga gutoroka bandi nawo waburijwe mo. bakoresheje uburyo bwo kurira gereza bakoresheje imigozi bagwa inyuma”.

Ni abagororwa bari basanzwe bafunze kubera ibyaha by’ubujura, umwe yarakatiwe imyaka 10, undi yarakatiwe imyaka itanu, ndetse n’itatu.

Uyu muvugizi yavuze ko gutoroka gereza biba bishoboka, ari nayo mpamvu habaho abacungagereza. yagize ati “Badashaka gutoroka ntihabaho no kurinda. Si kuri gereza ya Huye honyine wabyumva n’ahandi biraba”.

Bamwe baturiye mu baturiye Gereza ya Huye bavuze ko batewe ubwoba n’amasasu bumvise.

Umwe mu bari baraye irondo yabwiye Kigali Today ati “Amasasu twayumvise ari menshi tubanza gukuka umutima twibaza ibibaye. Nyuma yaho twaje kumenya ko ari kuri gereza abagororwa bari kugerageza gutoroka.”

Uyu munyerondo avuga ko amasasu menshi bayumvise mu masa tatu zishyira saa yine bigitangira nyuma bigenda bigabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gufungwa ni bibi.Ushobora gupfa "bule"Wenda ukicwa n’isasu,inzara,indwara kubera kutavurwa,etc...Gusa abantu benshi bigeze gufungwa.Ndetse na Yesu yigeze gufungwa,baramwica.
Mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13,gereza zizavaho kuko abantu babi bose bazakurwa mu isi ku munsi wa nyuma.Soma imigani 2:21,22.Ibibi byose bizavaho:Ubukene,ubusaza,akarengane,indwara,urupfu,etc...Soma ibyahishuwe 21:4.Kugirango tuzabe muli iyo paradizo,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana",aho kwibera mu byisi gusa.Bisome muli Matayo 6:33.

gatera yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka