I Nyacyonga barakigishiriza abanyeshuri 70 mu ishuri rimwe

Mu gihe Minisiteri y’uburezi iteganya abanyeshuri 45 mu ishuri rimwe, ishuri ribanza rya Nyacyonga rifite abanyeshuri 624 bigira mu byumva bitandatu n’ibindi bitatu biri gusanwa, bivuze ko mu ishuri rimwe higiramo abanyeshuri barenga 70.

Umuyobozi w'ikigo Nyacyonga Primary School aganiriza abashyitsi barimo umuyobozi wa Hima cement
Umuyobozi w’ikigo Nyacyonga Primary School aganiriza abashyitsi barimo umuyobozi wa Hima cement

Kuri iki kigo, ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri kirakomeye kuko mu gihe Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iteganya abana babiri ku ntebe mu ishuri, ku Ishuri Ribanza rya Nyacyonga abana batanu bicarana ku ntebe.

Mu rwego rwo gufasha mu gushakira umuti iki kibazo, uruganda rwa Sima rwa Hima rwashyishyikirije Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Nyacyonga riherereye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo ibyumba bibiri by’amashuri bifite agaciro ka milioni 42 z’amafaranga y’u Rwanda (42,000,000FRW).

Sosthene Kubwimana, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Nyacyonga, agira ati “Ibi byumba by’amashuri bizadufasha kugabanya ubwo bucucike.”

Jumoke Adegunle, Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Sima rwa Hima mu Rwanda, avuga ko ibi byumba by’amashuri, Hima yabyubatse nyuma yo kubiganiraho n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gagasabo bagasanga Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Nyacyonga gifite ikibazo gikomeye cy’ubucucike by’abanyeshuri mu byumba by’amashuri.

Agira ati “Tuzakomeza gukorana na Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bafatanya mu bikorwa mu mishinga ikemura ibibazo by’abaturage.”

Umuyobozi w’ikigo cy’Amashuri Abanza cya Nyacyonga, Sosthene Kubwimana, akaba atunga agatoki ubu bucucike mu mitsindire y’abana kuko mu bizami bisoza amashuri abanza nta mwana n’umwe wo kuri iki kigo waje mu cyiciro cya mbere ( Division I).

Mu banyeshuri 85 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanzi 11 ni bo bashoboye kuza mu cyiciro cya kabiri (Division II), 33 baza muri Division III, naho 27 baza muri Divison IV mu gihe 14 babuze icyiciro babashyiramo (unclassified).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aho niho bageze gusa. Nahandi muzahagere murebe nikibazo rusange nahandi ubucucike mu mashuri burahari. Mihongerwe ibyumba.

Tino yanditse ku itariki ya: 26-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka