Ishyirahamwe ry’abafasha abacuruzi gutumiza no kohereza ibintu mu mahanga (RWAFFA), ririfuza Itegeko ririgenga kugira ngo rihanishe abateza ibihombo Leta n’abikorera.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe rivuga ko Perezida Kagame yakuyeho uwari Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Papias Malimba na Nsengimana Philbert wari Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho.
Abakinnyi b’u Rwanda barangajwe imbere na Kapiteni wabo Bakame, biteguye kwitwara neza nyuma y’aho umutoza Antoine Hey ateganya kubazamo ikipe ya mbere
Nsengimana Philbert wari Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho na Musafiri Papias Malimba wari Minisitiri w’Uburezi basimbuwe ku myanya bariho.
Umugore w’Umuyapani uba mu Rwanda witwa Sakamoto yatunguye benshi aririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda mu ijwi ridasanzwe risanzwe rimenyerewe mu birori bizwi nka Opera.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe bw’umukino w’intoki wa Basketball (FERWABA) buratangaza ko butifuza amakipe adaharanira guhangana n’andi mu marushanwa.
Johnny Hallyday, umuhanzi w’Umufaransa wari umuhanga mu njyana ya Rock yitabye Imana ku myaka 74 azize indwara y’ibihaha.
Abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari bavuga ko mu ngendo bakoze mu gihugu, basanze imicururize y’amashanyarazi akomoka ku mirasire irimo akajagari.
Umushumba w’Itorero Rivival Temple, Rev Godfrey Gatete avuga ko umubiri n’ibindi bigaragara atari ibyo kwitabwaho kuruta imitima y’abantu.
Mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda hari umushinga w’amategeko ateganyiriza ibihano bitandukanye abanyamakuru bazagaragarwaho no gusebanya.
Ku wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, Ikinyamakuru cyandikirwa muri Canada cyitwa "La Presse", cyatangaje inkuru ivuga ko Dr Leon Mugesera ufungiye ibyaha bya Jenoside muri gereza ya Nyanza arembye bikomeye, kandi ko Leta y’u Rwanda yamutereranye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Isaac Munyakazi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yagaragaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2018.
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo izwi nka UNIK, iherereye mu Karere ka Ngoma butangaza ko uko imyaka igenda ishira abanyeshuri bayigamo bagenda bagabanuka.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinzwe umukino wa kabiri muri CECAFA, aho itsinzwe ibitego 3-1 na Zanzibar kuri Kenyatta Stadium y’i Machakos.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buratangaza ko gutunganya mu bisi bya Huye, aho Nyagakecuru uzwi mu mateka y’u Rwanda yari atuye, bizatwara arenga miliyari 2.5Frw.
Ihuriro ry’abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda riharanira kurwanya ruswa (APNAC Rwanda) riravuga ko igihe cyageze cyo guhagurukira icyaha cya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, hazibwa ubyuho by’amategeko atari asobanutse neza,bigatuma hari ababyihisha inyuma.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ngo buragenda bwongera umusaruro kubera ikoranabuhanga ryashyizwemo ku buryo muri 2024 umusaruro wabwo uzagera kuri Miliyari 1260RWf.
Mu Karere ka Rulindo hashyinguwe imibiri itanu yabonetse ubwo hatunganywaga amaterase y’indinganire mu Mirenge ya Mbogo, Rusiga, Shyorongi na Tumba.
Muri gihe hari hashize igihe kirekire udukingirizo tw’abagore tutagaragara ngo abadukeneye batubone, guhera mu mwaka wa 2018 ngo tuzongera tuboneke ahatangirwa utw’abagabo.
Umunyamabanga wungirije wa Leta y’Amerika ushinzwe Africa, Donald Yamamoto, ategerejwe i Kigali ku matariki ya 13 na 14 Ukuboza 2017, akazagirana ibiganiro na Perezida Kagame ugiye kuyobora Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU).
Nyuma yo gutsindwa na Kemya ibitego 2-0 mu mukino wa mbere, umutoza Antoine Hey yatangaje ko nta mukinnyi wabanjemo uza kubanzamo ku mukino wa Zanzibar.
Mpayimana Phillipe wari umwe mu bakandida biyamamarizaga kuyobora u Rwanda muri Manda ya 2017-2024 ntabashe kwegukana uyu mwanya, yashyize hanze indirimbo yifuriza Noheri nziza n’umwaka mushya muhire abamushyigikiye.
Umuvunyi mukuru w’u Rwanda Anastase Murekezi avuga ko bagiye gukoresha ikoranabuhanga mu guhuza amakuru y’inzego zitandukanye kuri ruswa n’imitungo ivugwaho ruswa.
Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2017, ikipe ya Rayon Sports yatangije uburyo bushya abashaka kureba imikino yayo, bazajya bishyurira rimwe imikino Rayons Sport izakina mu mwaka, yaba mu gikombe cya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro.
Mu birori byo gutangaza uwegukanye ikamba rya Miss Supranational 2017, Miss Peru witwa Lesly Reyna yituye hasi hitabazwa abaganga bo kumwitwaho.
Diana Fossey yari Umunyamerika weguriye ubuzima bwe kubana n’ingagi no kuzirinda ba rushimusi,gusa intambara yatangiye yapfuye atayitsinze kuko yaje kwicwa n’abataramenyekana kugeza uyu munsi.
Grand Legacy Hotel, imwe mu ma hoteri y’inyenyeri enye, mu Mpera z’iki cyumweru yasangiye Noheli n’abafatanyabikorwa bayo inabizeza igabanya ry’ibiciro kuri serivisi itanga, muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani Abanyarwanda bagiye kwinjiramo.
Kuri iki Cyumweru kuri Stade Bukhungu habereye umukino ufungura amarushanwa ya CECAFA 2017, aho Kenya yatsinze u Rwanda ibitego 2-0
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi, Fulgence Nsengiyumva, avuga ko hari abatangiye gukorana n’abarangije kwiga ubuhinzi muri kaminuza, bikaba byaratangiye gutanga umusaruro.
Abaturage b’Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, bamaze kwiyuzuriza ibiro bishya by’umurenge bizatuma barushaho guhabwa serivisi zinoze.
Abanyeshuri barangije kwiga ubukanishi mu ishuri ryigenga rya EMVTC Remera muri Gasabo bemeza ko butanga akazi gahoraho kandi kinjiza amafaranga vuba.
Abafite ubumuga basabye ko Leta yaborohereza bakabasha kubona insimburangingo n’inyunganirangingo bifashishije ubwisungane mu kwivuza ngo kuko zihenze cyane ku buryo batashobora kuzigurira ku giti cyabo.
Kuwa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, Kanakuze Anastasie, ufite imyaka 30, akaba avuka mu Karere ka Huye, Umurenge wa Mbazi, yabyaye abana b’abakobwa babiri bafatanye ku gice cyo ku nda.
Mu mukino ufungura amarushanwa ya CECAFA ari kubera muri Kenya, u Rwanda rwatsinzwe ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Bokungu Stadium mu gace ka Kakamega
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame basangiye ibirori bya Noheli n’abana barenga 200, igikorwa cyabaye no mu rwego rwo kwifatanya na bo muri izi mpera z’umwaka.
Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2017, Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo ngarukakwezi yitiriwe “Car Free Day”.
Mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss University Africa 2017 ryaberaga muri Nigeria ryarangiye umukobwa wo mu Birwa bya Maurice (Mauritius), Marie Lorriane Nadal ariwe wegukanye ikamba.
Diyosezi gatolika ya Kibungo yatashye kiriziya ya katedarari yuzuye itwaye miliyoni zirenga 436Fw, yavuye mu bwitange bw’abakilisitu n’umuganda batanze.
Madame Jeannette Kagame yabwiye abagore ko ari bo bagomba kwishakamo ibisubizo bakoresheje amahirwe bafite ngo bateze imbere umuryango.
Karekezi Olivier umutoza wa Rayons Sports wari umaze ibyumweru birenga bibiri ari mu maboko y’ubugenzacyaha yarekuwe kandi ngo azakomeza kuba umutoza mukuru w’iyi kipe ashakirwe umutoza wungirije.