Abiba umuriro bahombya REG miliyari 19 Rfw buri mwaka

Ikigo gishinzwe ingufu REG kiravuga ko gihomba umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawati 44(19%), ukaba uhwanye n’amafaranga asaga miliyari 19 ku mwaka.

Igaraji ryitwa Goritech mu bafashwe kuri uyu wa kabiri biba umuriro w'amashanyarazi
Igaraji ryitwa Goritech mu bafashwe kuri uyu wa kabiri biba umuriro w’amashanyarazi

Igice kinini cy’uyu muriro w’amashanyarazi ngo gikoreshwa n’abantu bawunyuza ku ruhande udaciye muri mubazi(cash power), nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iki kigo, Karegeya Wilson.

Kuri uyu wa kabiri REG ifatanije na Polisi y’Igihugu ndetse n’Ubugenzacyaha(RIB), bafatiye mu cyuho batatu mu bakoresha umuriro w’amashanyarazi batawishyuye.

Karegeya agira ati “Dutanga Megawati 220 mu mu Gihugu hose, ariko si ko zose zivamo umuriro umunsi ku wundi, hari utakarira mu nsinga n’ahandi, ariko hari n’uwo uwakabaye ari umufatabuguzi anyuza hirya ya mubazi, akawukoresha atawishyuye”.

Karegeya asobanura ko abiba umuriro w'amashanyarazi babahombya akayabo
Karegeya asobanura ko abiba umuriro w’amashanyarazi babahombya akayabo

“Iyo mvuze 19% birenga by’umuriro utakara, bivuze ngo buri 1% rihwanye na miliyari imwe y’amafaranga tuba duhombye, bivuze ngo dutakaza miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka”.

Umukozi w’Ikigo EUCL gicuruza umuriro wa REG ushinzwe ibya tekini, Dusengumukiza Adalbert avuga ko ahantu hose batungiwe agatoki ko amashanyarazi yibwa, umujura wayo ngo avumburwa hakoreshejwe uburyo butatu.

Ati “Turabanza tugashyira code muri mubazi ye kugira ngo duhagarike umuriro kwinjira mu nzu ye, twabona umuriro utaretse kwinjira tuwuhagarika dukoresheje akuma bita ‘fusible’, iyo bidakunze tumenya ko awukoresha mu buryo butemewe”.

Abafashwe biba umuriro w’amashanyarazi, bakoresha uburyo bwo gufatisha umutwe umwe w’urutsinga rwabo ku rutsinga rwa REG iyo rutarinjira muri mubazi, undi mutwe bakawufatisha kuri urwo rutsinga rwa REG rumaze gusohoka muri mubazi.

Umukozi ushinzwe iby’ikoranabuhanga mu igaraji yitwa ‘Gorithech Services’, Habyarimana Jean de Dieu avuga ko nka ba nyir’igaraji batari bazi ko abakozi babo basudira ibyuma by’imodoka bakoresheje umuriro bataguze.

Ati “Dutekereza ko abatekinisiye baje kudusudirira ibintu muri garaje ari bo binjiye mu ntsinga bagakora iryo kosa, babifitemo inyungu kuko twabaga twarapatanye”.

Akomeza agira ati “Kuba ari bo biyishyurira uwo muriro, kuwucisha inyuma ni ukugira ngo bahunge kwa kwishyura”.

Dusengumukiza agaragaza uburyo Goritech bibye umuriro w'amashanyarazi
Dusengumukiza agaragaza uburyo Goritech bibye umuriro w’amashanyarazi

REG ivuga ko imaze gufatira mu cyuho abajura 20 b’umuriro w’amashanyarazi barimo babiri batafitiwe i Kigali, ndetse n’umwe wo mu karere ka Rusizi.

Iki kigo kivuga ko nyir’inzu yo guturwamo wafashwe yiba umuriro w’amashanyarazi acibwa ihazabu y’amafaranga miliyoni imwe, ikigo cy’ubucuruzi kigacibwa angana na miliyoni eshatu, uruganda rugacibwa miliyoni 10.

Aba bose kandi basabwa kwishyura amafaranga yose bari bibye REG, bakaba batangira kubarirwa igihombo bateje bahereye kuri fagitire ya nyuma bishyuriyeho umuriro bataratangira kuwiba.

REG ivuga ko mu ngamba zo guca umuco wo kwiba umuriro w’amashanyarazi, hari ugukomeza kuneka no gufatira mu cyuho abajura, ndetse no gutanga mubazi zikoranye ikoranabuhanga rizajya ryerekana buri gihe ko umuriro urimo ukoreshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka