Mu 2024 kugera kwa muganga ntibizarenza iminota 25

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko poste de santé zigiye kongererwa ingufu bityo zitange serivisi nyinshi kuruta izo zari zisanzwe zitanga hagamijwe korohereza abaturage kwivuza.

Dr Diane Gashumba, Minisitiri w'Ubuzima
Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Ubuzima

Byatangarijwe mu nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 23 Mutarama 2019, yahuje iyo Minisiteri n’abafatanyabikorwa bayo, hagamijwe kureba ibikenewe kugira ngo urwo rwego rw’ubuzima rwegereye abaturage, rutange serivisi zinyuranye abaturage bakenera.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, avuga ko poste de santé nizigera mu tugari twose kandi zongerewe na serivisi zitanga bizagirira akamaro kanini abaturage.

Agira ati “Nitugeza poste de santé mu tugari twose umuturage azajya akoresha iminota 25 gusa kugira ngo agere aho yivuriza. Serivisi zihatangirwa ziziyongera habe gupima umuvuduko w’amaraso, indwara z’impyiko, diyabete n’izindi bityo bitume Abanyarwanda bivuza kare”.

Akomeza avuga ko serivisi nk’izo atari ngombwa ko zitangirwa ku bigo nderabuzima cyangwa ku bitaro kuko hateganyijwe no kongera abakozi.

Ati “Gupima izo ndwara nta kigoye kirimo kuko abaforomo babikora ari kimwe n’abo ku bigo nderabuzima, ahubwo tuzabongera ndetse n’ibikoresho bikenerwa byongerwe. Wenda kuhabyarira ni byo bisaba andi mikoro yo kunoza inyubako n’ibikoresho, ari yo mpamvu twaje kubyigaho”.

Poste de sante zigiye kongererwa ubushobozi ngo zifashe abaturage kwivuriza hafi
Poste de sante zigiye kongererwa ubushobozi ngo zifashe abaturage kwivuriza hafi

Kuri ubu mu Rwanda hari poste de santé 368, bikaba biteganyijwe ko zaba zabaye 2148 muri 2024, bihwanye n’umubare w’utugari turi mu gihugu, ibyo ngo nibigerwaho umuturage azajya akora urugendo rw’iminota itarenze 25 ngo agere aho abona serivisi z’ubuzima.

Dr Rutagengwa William, umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata, avuga ko poste de santé zari zisanzwe abaturage batazibonagamo cyane, kuko ngo zakoraga nk’ibyo n’abajyanama b’ubuzima bakora.

Ati “Poste de santé dusanganywe zifite serivisi nke cyane zitanga ugasanga abaturage babaza itandukaniro ryazo n’abajyanama b’ubuzima kuko na bo bazitanga. Nizimara kongererwa ingufu zizafata serivisi zimwe zatangirwaga ku bigo nderabuzima, bityo akazi korohe n’abaturage bjye bakirwa byihuse”.

“Ibyahakorerwaga ni ugusuzuma malariya, inda, isukari bifashishije utwuma tworoheje (rapid test), twanakoreshwa n’utarize ubuganga. Ibyo bakoraga rero bigiye kongerwa bajye basuzuma izo ndwara banakoresheje ‘microscope’, basuzume inkari, umusarani n’ibindi”.

Ubushakashatsi bwa MINISANTE bwerekanye ko muri 2006, umuturage yakoraga urugendo rw’isaha n’igice ngo agere ku ivuriro, ubu akaba akoresha iminota 50, ariko ngo intego ni uko yakoresha iminota 25, ngo bikazagerwaho ari uko poste de santé zigeze mu tugari twose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bite Nshuti,

Ibyo bintu ntibishoboka na QRF( Quick Response Forces) za gisirikare ntizishobora kubikora. Ntimugahige ibidashoboka. Iryo ni itekinika bahora bavuga.

Murakoze,

Jules

Jules Rwemma yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka