Rusizi: Barasaba ingurane y’ibyabo byangijwe hubakwa uruganda rwa nyiramugengeri

Abaturage bagera kuri 46 bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi, baravuga ko bamaze kurambirwa no kwishyuza amafaranga y’ingurane z’imitungo yabo yangijwe mu gihe cyo gukora umuyoboro w’amashanyarazi akomoka ku ruganda rwa nyiramugengeri ruzwi ku izina rya Gishoma peat plant.

Guverineri w'intara y'uburengerazuba Munyantwari Alphonse
Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyantwari Alphonse

Aba baturage basobanura ko hashize hafi imyaka itanu babaruriwe imitungo yabo yangijwe bakizezwa ko bazishyurwa ariko ubu ngo amaso yaheze mu kirere aha bakifuza ko ubuyobozi bwabafasha kubona amafaranga yabo bakareka gukomeza gusiragira.

Izimukwiye Colombe yagize ati “twari dufite ibishyimbo, insina, imyumbati hari hari n’ibiti by’avoka, gereveriya ndetse na kawa byose barabitema na nu’yu munsi iyo bishibutse baraza bakabitema. Njyewe amafaranga bambariye ni ibihumbi 115 naranayasinyiye ariko ndategereza ndaheba uyu ni umwaka wa gatanu.”

Zigamakwemera Dionise yungamo ati ”bakagombye kudushakira uburyo twabona aya mafaranga kubera ko ibyacu byarangijwe kandi ku mugaragaro bagiye batwaka ibyangombwa byose twabibaza bakatubwira ko biri hafi none twararambiwe kandi ntabundi bushobozi difite.”

Ntwari Joseph umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) ishami rya Rusizi, avuga ko ibibazo by’ingurane z’abaturage ku mitungo yabo bitajya bipfa kurangira kuko hari n’ababigiramo amarangamutima bifuza ko nabo bahabwa ingurane bitari ngombwa cyakora ngo abagifite ibibazo babizana bigasuzumwa kugirango bikemuke.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nzahaha baravuga ko REG yangije ibyabo yarangiza ntibishyure
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nzahaha baravuga ko REG yangije ibyabo yarangiza ntibishyure

Ati” twari twahaye ingurane abaturage bose ariko nk’uko bigenda ahantu hari ibikorwaremezo, ugenda ubona abandi bantu baza bakavuga ngo baracikanywe ngo babaruye bagiye mu murima n’ibindi. Bisaba ko abantu bafite ibyo bibazo babizana kuko ntabwo ikibazo cy’ingurane kijya kirangira iyo ahantu hari igikorwaremezo runaka ni uguhozaho tukabyigaho tukabafasha kugira ngo bikemuke.”

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse ubwo yasuraga abaturage b’uyu murenge wa Nzahaha yabijeje ko agiye kucyikurikiranira.

Ati “ibibazo bijyanye no guhabwa ingurane ku bintu byangijwe n’ibikorwa remezo turabifite byinshi ariko birimo birakurikiranwa. Ndaza gukurikirana ndebe aho biriya bigeze nabo dukore ku buryo ikibazo cyabo gikemuka.”

Ni kenshi abaturage bakunze guhura n’ikibazo nk’iki cyo kwangirizwa imitungo yabo, bakizezwa ko bazahabwa ingurane bidatinze ariko bikarangira bakoze izindi ngendo batangaho n’amafaranga menshi ku bayobozi, ngo babahe ibyabo kandi nyamara bari barabyumvikanyeho mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka