Teta Mugabo Ange Nicole na we asezerewe muri Miss Rwanda

Ku munsi wa nyuma wo gukuramo abakobwa ngo hasigare 15 bazagera Finali, Teta Mugabo Ange Nicole wari ufite numero 23 niwe usezerewe yuzuza umubare w’abakobwa batanu bagombaga kuvamo.

Nicole wambaye 23 niwe wasezerewe
Nicole wambaye 23 niwe wasezerewe

Mugabo Ange Nicole na Inyumba Charlotte bombi bwari ubwa kabiri bahagarara imbere nk’abatsinzwe bategereje gusa amahirwe yo gutabarwa na bagenzi babo, kuko no ku munsi wa mbere Mugabo yari yatabawe hasohorwa Higiro Joally, mu gihe Inyumba na we yatabawe na bagenzi be ku munsi wa kane hasohorwa Tuyishime Cyiza Vanessa.

Kuri Inyumba Charlotte, gutabarwa inshuro ebyiri byumvikana nko kumenya kubana neza na bagenzi be kuko bamurokoye inshuro ebyiri zikurikiranya naho Mugabo ahita abura amahirwe yo kuguma muri 15.

Bombi imbere ya bagenzi babo, byagaragara ko bari bafite ubwoba, bibaza uri busigarane n’abandi. Kimwe na bagenzi be basezerewe, Mugabo Ange Nicole wari wiyamamarije mu ntara y’amajyaruguru, bashobora kugira amahirwe yo kwegukana rimwe mu makamba atangirwa mu mwiherero, nka Miss Congeniality, Miss Heritage, na Miss photogenic, ariko batanu basezerewe ntabwo bazakandagira ku ruhimbi ruzatorerwaho Miss Rwanda 2019 uzasimbura Iradukunda Liliane.

Umunsi nyirizina wo gutanga ikamba no gutoranya ibisonga bya Miss, ni kuwa Gatandatu ku itariki ya 26 Mutarama 2019 I Rusororo ku nyubako ya Intare Conference Arena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

njye nishimiye aya marushanwa ya miss Rwanda pe gsa njye uko byumva josiane rwose yaba miss popular kuko afite amajwi menshi ariko kuba miss popular Rwanda ntabwo byavamo ndabona ahantu hose yara naniwe ibyo yabazwaga

alias yanditse ku itariki ya: 26-01-2019  →  Musubize

Abakobwa basigayemo 15 bose bafite impamvu igaragara itumye aribo bakomeza. Gusa njye nkange, ikamba nariha mwiseneza josiane kuko afite umwenge bufite intego ihamye kd afite umuco nyarwanda hafi100%. Ikizere yatangiranye nicyo agifite. Abana bacu babanyarwandakazi abasigiye isomo rikomeye ryo kwigirira ikizere. Miss rwanda 2019 ikwiye mwiseneza josiane.

Jeanpaul yanditse ku itariki ya: 25-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka