CHENO irashakisha ba Rwigema na ba Rudahigwa bashya

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO) rwatangiye ubukangurambaga bushakisha abiyemeza kuzaba intwari bagendeye ku zababanjirije.

Abayobozi muri Ministeri y'Umuco na Siporo, CHENO na RDF mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu
Abayobozi muri Ministeri y’Umuco na Siporo, CHENO na RDF mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu

Mu cyumweru cyahariwe kuzirikana Intwari z’Igihugu kuva tariki 25-31 Mutarama 2019, CHENO irateganya guhuriza hamwe inzego zitandukanye, ikanasaba abayobozi kuganiriza abaturage ndetse n’Itangazamakuru kubateguza umunsi w’Intwari.

Uyu munsi ngarukamwaka uzizihizwa ku itariki ya 01 Gashyantare 2019, ufite insanganyamatsiko igira iti “Dukomeze ubutwari mu cyerekezo twahisemo”.

Umukuru wa CHENO, Prof Pierre Damien Habumuremyi avuga ko iki ari igihe cyo gushakisha Abanyarwanda bamera nka Fred Rwigema, Rudahigwa, Agathe Uwiringiyimana n’abandi.

Prof Habumuremyi agira ati “Ntabwo buri munsi twavuga ngo kanaka yabaye intwari, ahubwo izo dufite tuzigiraho iki? Umusirikare utazwi izina afite abo ahagarariye, Fred Rwigema ibyo yakoze murabizi”.

“Umwami Rudahigwa, Agatha Uwiringiyimana, Rwagasana Michel, Niyitegeka Félicité n’abandi, ntabwo bose bakoze ibikorwa bimwe, turashaka ko umutima w’ubutwari usakara mu Banyarwanda bose”.

Dr Pierre Damien Habumuremyi uyobora CHENO
Dr Pierre Damien Habumuremyi uyobora CHENO

Mu kiganiro abayobozi ba CHENO hamwe na Ministeri y’Ingabo bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, basaba abaturarwanda kuba umwe, kureba kure no gusobanura ibyo bakora.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango avuga ko ku munsi w’Intwari nta bazaba bishinja bitewe n’uko ngo bahora bakorera abaturage ibishimangira amahoro arambye.

Ati “Twe tugira amahirwe yo kwisanga mu butwari mu byo dukora buri munsi, birimo kubakira ku muco wacu, kunoza umurimo, kuwukunda, gukunda igihugu, tutabikoze gutya uno munsi ntituba twicaye hano”.

Avuga ko bagira amahirwe yo kujya mu mahanga bagakorera abaturage baho ibyo bakorera Abanyarwanda, birimo umuganda wo kububakira, kubahingira, kubaremera ndetse n’ibikorwa by’ubuvuzi.

Urwego CHENO ruvuga ko n’ubwo nta Munyarwanda cyangwa Umunyamahanga uragirwa Intwari nyuma y’abari abanyeshuri b’i Nyange batsinze ibishuko by’Abacengezi muri 1997, abambikwa imidari n’impeta by’ishimwe byo bakomeje kwiyongera.

Kuva muri 2006, 2007, 2009, 2010 na 2017 hatanzwe imidari n’impeta by’ishimwe ku barenga ibihumbi 21 barimo ababaye abakuru b’Ibihugu n’abakiri mu mirimo yabo kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane gushakisha INTWARI z’u Rwanda kandi zirahari nyinshi.Ngirango bakongeramo Rwabugili n’Umwami Gihanga.Ariko nk’abakristu,tugomba kumenya ko Intwari ikomeye kurusha izindi yabaye ku isi (the greatest man who ever existed),ni Yesu.Yazuye abantu,akiza n’abaremaye benshi.Yaradupfiriye kugirango tuzabone ubuzima bw’iteka muli paradizo.Mu myaka iri imbere,nkuko bible ivuga muli ibyahishuwe 11 umurongo wa 15,Yesu niwe Imana izaha gutegeka isi akayigira paradizo.Yasize asabye abantu bose bashaka kuzaba muli iyo paradizo,kutibera mu byisi gusa,ahubwo bagashaka mbere na mbere ubwami bw’Imana nkuko matayo 6 umurongo wa 33 havuga.

karekezi yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka