Perezida Kagame arataha kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi
Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Mutarama 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arataha ku mugaragararo kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi (University of Global Health Equity), yubatswe mu murenge wa Butaro, akarere ka Burera mu Majyaruguru.

Iyi kaminuza izaba igisubizo mu isi yose muri rusange, ariko by’umwihariko muri Africa, yugarijwe n’indwara ku gipimo cya 24%, nyamara ikagira abatanga serivisi z’ubuvuzi bangana na 3% gusa.
Biteganyijwe ko iyi kakinuza izajya yakira abanyeshuri bo mu Rwanda no hanze, by’umwihariko mu Rwanda ikazajya yakiramo n’abakomoka mu miryango itishoboye bazajya bafashwa na kaminuza.
Ikiguzi cy’uburezi muri iyi kaminuza ni ibihumbi 53 by’amadorari ya AmeriKa ku mwaka (49.000.000 frws), naho abo kaminuza izajya ifasha izajya ibatangira ibihumbi 49 by’amadolari, asigaye bayitangire.
Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko abazayigamo bazahabwa ubumenyi butagarukira gusa ku gusuzuma umurwayi no gushaka ibimenyetso by’indwara, ko ahubwo bazanahabwa ubumenyi bubafasha guhindura imitangire ya serivisi z’ubuvuzi.
Iyi kaminuza yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2015, kugeza ubu ikaba ifite abanyeshuri 24 bakomoka mu Rwanda no hanze, bose kugeza ubu baracyafashwa na kaminuza 100%.


Ohereza igitekerezo
|
Ibihumbi 53 by’amadorari ya AmeriKa ku mwaka (49.000.000 frws)?
Vy’ukuri ni menshi cane. Je doute fort de la pertinence d’investir un tel montant pour un étudiant, quelle que soit la qualité de l’enseignement!
This is a value added indeed.Ni iterambere ku gihugu cy’U Rwanda.Bizongera agaciro k’ubuvuzi mu gihugu.Gusa nk’umukristu,ndibutsa abantu ko umuti rukumbi w’indwara n’urupfu ari ubwami bw’Imana gusa.Nukuvuga ubutegetsi bw’Imana buzaza bugategeka Isi bukayigira Paradizo nkuko Bible ivuga.Niba nawe ushaka kuzayibamo,shaka Imana cyane,we guheranwa n’ibyisi gusa.Nubikora,Imana izakuzura ku Munsi wa nyuma nkuko Yesu yabidusezeranyije muli yohana 6 umurongo wa 40.