Umuryango w’Abayisilamu wasabwe kurwanya abagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuvugizi Wungirije wa RDF, Lt Col Kabera yasabye abagize Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kugira uruhare rugaragara mu kurwanya abahakana Jenoside n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo.

Yabigarutseho mu kiganiro yabagejejeho ubwo Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), wahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza–Kicukiro.

Umuvugizi Wungirije wa RDF, Lt Col Simon Kabera, mu kiganiro yatanze, yagaragaje uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’uruhare Ingabo za RPA zagize mu kuyihagarika, zigakiza ubuzima bw’abatari bake no kugarurira Abanyarwanda icyizere.

Yabasabye ko mu rwego rwo kurwanya abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba kugira uruhare rwo kubungabunga ukuri ku mateka no gukumira ikwirakwizwa ry’imvugo n’ibitekerezo bibiba amacakubiri ari inshingano ya buri Munyarwanda, harimo no kwigisha abakiri bato amateka nyayo kugira ngo azabafashe kubaka ejo hazaza heza.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyahuje abayobozi b’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, abayobozi mu nzego za Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuzirikana urugendo rw’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge, no kongera gushimangira ubushake bwo gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka