Imyaka ibaye 28: Uko FPR yarokoye ‘ibyitso’ muri gereza ya Ruhengeri

Tariki 8 Ukwakira 1990, Elie Nduwayesu arimo yigisha ku ishuri ribanza rya Rwankeri, mucyahoze ari komine Nkuri, abapolisi baje kumuta muri yombi.

Nduwayesu yubatse mu nzira banyujijwemo n'inkotanyi bagana mu birunga
Nduwayesu yubatse mu nzira banyujijwemo n’inkotanyi bagana mu birunga

Nduwayesu yategetswe gukurikira aba bantu, agerageje kubaza ibyo ari byo yukwa inabi. Umwe muri aba niwe wamubwiye ko boherejwe na Perefe wa Ruhengeri.

Nduwayesu yajyanywe mu mujyi wa Ruhengeri, maze OPJ amusomera ibyaha aregwa.

Ati “OPJ yambwiye ko icyambere ndi Umututsi bivuze ko ndi icyitso cy’inkotanyi, icya kabiri ko nize bityo nkaba ngomba gupfa”.

Amaze kumva ibi, Nduwayesu yabwiye OPJ ko abyandika maze nawe akabisinyira, kuko yari yamaze kwitegura gupfa nta kindi.

OPJ yategetse ko Nduwayesu ajya gufungirwa muri gereza ya Ruhengeri.

Ageze muri gereza, yahasanze umuntu bakorana witwa Emmanuel Havugimana n’uwitwa Masabo w’umuganga.

Ati “umupolisi yatujyanye muri gereza tugeze yo, batubwira ko bari bababwiye ko abajenerali batatu bavuye mu ‘Nyenzi’ bagiye kuza kandi bari biteguye kubakubita.”

Nyamara bafunguye umuryango, abo basanzemo batangajwe no kubona ko abantu bari biteguye ko ari abajenerali b’ingenzi ari abarimu babigishirizaga abana neza ndetse n’umuganga wabavuraga, bahita batangira kwiganirira.

Nduwayesu na bagenzi be bahise bajyanwa gufungirwa mu cyumba cya kane, ahari hafungiye abarenga 200 begeranye cyane.

Ati “Ibiryo byacu byari udushyimbo duke nijoro. Hari igitara kinini cyane cyaboneshaga mucyumba amanywa n’ijoro maze hagashyuha cyane k’uburyo ntawari gutekereza kwambara”.

Umugezi wa Rwebeya ubu wubakiwe n'amabuye niwo inkotanyi zageze mu mugi wa Ruhengeri zikikije
Umugezi wa Rwebeya ubu wubakiwe n’amabuye niwo inkotanyi zageze mu mugi wa Ruhengeri zikikije

Abandi bari bafunganywe bareganwaga ku cyaha cyo ‘kuba ibyitso by’inkotanyi’ bazanaga muri gereza ya Ruhengeri yari irinzwe cyane, bamwe barembye cyane kubera iyicarubozo”.

Hari hateguwe umugambi wo kwica abafunze bose ndetse no kubajugunya mu cyobo cyari cyaracukuwe ku butaka bwa gereza.

Cyakora umunsi umwe mbere y’uko uwo mugambi ushyirwa mu bikorwa, mu gitondo cyiza cyane cya tariki 23 Mutarama 1991, imfungwa zakangukiye ku rusaku rw’amasasu.

Ati “Ndabyibuka kuko amasasu atangiye kuvuga narebye ku isaha, hari 4h56 hamwe nabo turikumwe twibaza ikibaye, twari twamenyeshejwe ko tuza kwicwa mu ijoro riza ariko twibaza impamvu habanje masasu.”

Akomeza avuga ko mu minota 30 havuga amasasu mato hakurikiyeho imbunda nini ndetse n’ibikompora bikagwa hafi ya gereza bakabyumva.

Ni intambara yamaze amasaha abiri mbere yo guhagarara, maze urusaku rw’abafungiye muri gereza basabwa n’ibyishimo muri gereza yose.

umuhanda inkotanyi n'imfungwa banyuzemo basubira mu birunga bavuye gereza
umuhanda inkotanyi n’imfungwa banyuzemo basubira mu birunga bavuye gereza

Ati “Twari tutarasobanukirwa ibyabaye kugeza ubwo umusore muto yafunguraga umuryango waho dufungiye akatubwira ko ari inkotanyi kandi dufunguwe.

Sinashoboye kubyiyumvisha, kandi nabo twari kumwe byaratugoye, twasohotse hanze tutareba neza kubera igihe kinini twari tumaze dufungiranye, gusa abagororwa bose bari hanze bishimye tukibwira ko igihugu cyose cyafashwe.”

Nduwayesu avuga ko abagororwa bose bamaze gufungurwa bashyizwe ku murongo baganishwa ahari iposita ahari imbunda nini y’inkotanyi yakoreshejwe mu kurasa abasirikare bari ku musozi wa Nyamagumba n’abari bacunze gereza.

Mu rugendo ruto ruva kuri gereza banyuze mu kizungu berekaza ku kibuga cyegereye umugezi rwa Rwebera ahari ishuri rya Regina Pacis ubu.

Nduwayesu iyo avuga amateka yo gufungurwa muri gereza ya Ruhengeri ugira ni ibintu asoma kuko abivuga nk’ubyibuka neza.

“Twasohotse ntasasu rikivuga, dukikijwe n’abasore b’inkotanyi wabonaga bakiri bato ariko bafite imbaraga. Ntibari benshi, nubwo ntabaze ariko ntibarengaga 50.”

Ku kibuga ‘ahari ishuri rya Regina Pacis’ inkotanyi zatubwiye ko zidufunguje ko abashaka bajyana nazo cyangwa bakajya aho bashaka, njye nahisemo kujyana nazo.”

“Abemeye gukurikira Inkotanyi ni bakeya kuko batarenze 40, abandi bahisemo kwigendera iwabo aho kujyana nazo kuko bumvaga ko igihugu cyafashwe ntakibazo bari bugire, gusa amakuru twaje kumenya n’uko ingabo za FAR zaje nyuma zikabafata abenshi bakicwa.”

Nduwayesu avuga ko banyuze inzira yo kuzamuka Rwebeya bagana mu Kinigi binjira mu ishyamba ry’ibirunga, urugendo rwatwaye igihe gito bakirwa n’abandi basirikare b’inkotanyi bari basigaye babaha ibyo kurya no kunywa.

“Inkotanyi bari abantu beza, tugeze no mu birunga batubwiye ko abashaka kujya mu gisirikare bakijyamo, naho abashaka gusanga imiryango yabo Uganda n’ahandi nabwo bakayisanga. Bari bafite umutima ukunda u Rwanda n’abanyarwanda ku buryo buri munyarwanda agize umutima bariya basore bari bafite u Rwanda rwabaho neza cyane.”

Nduwayesu avuga ko mu basirikare baje kubafungura ntawe yashoboye kumenyamo, cyakora ngo uwo yumvishe bavuga ni uwitwa Kayitare wari uyoboye abandi.

Urugendo rwo gufungurwa ni rwo nkomoko y’ishuri ‘Wisdom School’

Nduwayesu Elie ubu afite ikigo cy’ishuri gikomatanyije, ishuri ry’inshuke, amashuri abanza n’ishuri ryisumbuye ryitwa ‘Wisdom School’ ni ishuri riherereye mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve mu kagari ka Kabeza ku muhanda uva mu mujyi wa Musanze ujya mu Kinigi.

Nduwayesu avuga ko nyuma yo gufungurwa inzira banyuze bajya mu Kinigi imwibutsa kongera kugira ubuzima bundi bushya nyuma yo gukatirwa kwicwa.

“Tariki ya 23 Mutarama, nyifata nk’itariki yo kuvuka bundi bushya, kuko aribwo nongeye kubona ubuzima nyuma y’uko Opeji wari wamfunze yari yanditse ko ngomba gupfa ndetse nkabisinyira.

Nyuma yo gufungurwa no kugaruka mu Rwanda, ahantu hose nanyuze mfunguwe nagiye ngura ubutaka bwaho kugirango hajye hanyibutsa amateka yo kuvuka bundi bushya, ariko uko nagiye nunguka ubwenge n’ibitekerezo niyemeje gushinga ishuri aha kugirango ngere ikirenge mu kubaka igihugu nk’abakitangiye baza kumfungura batanzi.”

Ishuri rya Wisdom school mu karere ka Musanze ryubatse ahahoze umuhanda uva Musanze ugana Kinigi, uretse ko ubu kaburimbo yanyujijwe hirya gato, aho ishuri ryubatse ngo niho inkotanyi zanyujije abo zari zikuye muri gereza ya Ruhengeri berekeza mu Kinigi n’ishyamba ry’ibirunga.

uyu muryango w'ikigo uri ahahoze umuhanda w'inzira yavaga Ruhengeri ijya Kinigi banyujijwemo
uyu muryango w’ikigo uri ahahoze umuhanda w’inzira yavaga Ruhengeri ijya Kinigi banyujijwemo

Nduwayesu avuga ko hari ahandi yaguze ubutaka haruguru y’urukiko rwa Musanze hafi y’ikibuga cy’indege naho hamwibutsa amateka y’ifungurwa rye.

Akavuga ko ibyo akora abikora mu gushimira ingabo z’inkotanyi zitanze mu kubohora abanyarwanda bari bugarijwe n’ubutegetsi bwariho.

“Kiriya gihe abasore bamennye amaraso yabo badukiza, ariko ubu urugamba ruriho ni urw’iterambere, niho nahisemo gushinga ishuri ngo nderere abanyarwanda n’abanyamahanga ntanga uburere bufite intego buganisha abakiri bato ku kuzakunda igihugu.”

Wisdom School ubu ribarizwa mu karere ka Musanze ariko rifite amashami mu turere twa Burera, Nyabihu na Rubavu, rikagira abanyeshuri babarirwa mu bihumbi bibiri n’ijana.

Nduwayesu akaba yararishinze nyuma yo kugira uruhare mu mishinga myinshi itandukanye mu kwita ku iterambere n’imibereho y’abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuronda ubwoko ni ubucucu cyane.Abantu twese duturuka kuli Adamu.Waba umuhutu,umututsi,umuzungu,umugande,umwarabu,umuyahudi,etc...Abantu bakora ubushake bw’Imana,nibo bonyine bazarokoka ku munsi wa nyuma.Nanjye ndi umwe mu barokotse.Kugirango ashimire Imana yamurokoye,ndasaba Elie Nduwayesu nawe ko yiga neza bible ikamuhindura,akamenya Imana neza n’icyo imusaba.Hanyuma akaba umukristu nyakuri.Bityo akazabona ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Nashake umuntu uyimwigisha kandi ku buntu.Turi benshi cyane.
Kuko niyibera mu bucuruzi gusa,ntabwo azamenya ko Imana idakunda abibera mu byisi gusa.Soma Yakobo 4:4.Shaka Imana cyane.

gatera yanditse ku itariki ya: 25-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka